Ibi ni byo biba ku bantu bahagaritse imibonano igihe kirekire



Mu nkuru yatambutse twari twavuze ku biba ku mugore mu buzima bw’imyororokere iyo ahagaritse imibonano igihe kirekire. Nyamara si we gusa bibaho, si na ho honyine hagerwaho n’ingaruka ahubwo n’abagabo bishobora kubageraho, muri rusange.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiba muri rusange ku bantu bose bahagaritse imibonano, hatitawe ku mpamvu zabibateye.

1. Stress ijyana no kwigunga n’agahinda


Iyo ukora imibonano kenshi umubiri wawe urekura imisemburo ya oxytocin ihagije iyi ikaba yitwa imisemburo y’urukundo. Si yo gusa irekurwa kuko hanakorwa endorphins ari yo misemburo y’ibyishimo. Guhagarika imibonano rero bivuze kugabanya ikorwa ry’iyi misemburo nuko ingaruka zikaba stress, umushiha, kwigunga no guhorana agahinda kadashira. Ibi biba kuri bose, umugabo n’umugore.

2. Kwibagirwa


Ubushakashatsi bwagaragaje ko kudakora imibonano igihe kinini bituma udutsi two mu bwonko dusa n’utugwa ikinya nuko kwibuka bikagenda bigabanyuka. Bwerekanye kandi ko abakora imibonano neza, ubwonko bwabo buba bukora ku gipimo cyiza.



3. Guhungabana kw’imibanire


Niba utagikora imibonano ariko ukaba ukibana n’uwo mwashakanye, ubushakashatsi bugaragaza ko imibanire yanyu igenda icumbagira ikanazamo agatotsi. Burya imibonano ni umwe mu mirunga ikomeye ihuza abashakanye dore ko banabyita gutera akabariro, kubaka urugo.

4. Ubudahangarwa buragabanyuka


Gukora imibonano kenshi bituma umubiri wongera ubudahangarwa bikazamura igipimo cya Immunoglobulin A kandi biri mu birwanya indwara zimwe z’ubuhumekero n’izifata umutima. Si ibyo gusa ubushakashatsi kandi bwerekanye ko abagore bakora imibonano kenshi bibarinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyane cyane abanyazwa ibi bigendana no kuribwa umugongo wo hasi no kubabara cyangwa kuremererwa mu kiziba cy’inda. Iyo rero uhagaritse imibonano, ubudahangarwa buragabanyuka, za ndwara bikazorohera kugufata.

5. Kanseri ya porositate



Ku bagabo, iyo usohora byibuze inshuro 21 mu kwezi bikugabanyiriza ibyago byo kuba warwara kanseri ya porositate. Gusa nanone kuba wakora imibonano idakingiye n’abantu benshi na byo ubwabyo si byiza kuko bikurura izindi ndwara. Naho ku wawe, nta nshuro ntarengwa, ariko utagiye munsi ya 21 mu kwezi aha waba uri kwirinda iki cyago. Twibutse ko ari inshuro usohora, kuko ushobora no gusohora kane umunsi umwe, ubara 4 ntubara 1.


Ibyo twifashishije


  1. Anxiety.org: “Why Having More Sex May Lead to a Healthier Mind and Body.”
  2. Kinsey Institute Research: “Frequent Sex is Linked to Better Memory.”
  3. Society for Personality and Social Psychology: “Couples Who Have Sex Weekly Are Happiest.”
  4. Psychological Reports: “Sexual Frequency and Salivary Immunoglobulin A (IgA).”
  5. The North American Menopause Society: “Changes in the Vagina and Vulva,” “Vaginal and Vulvar Comfort," “Lubricants, Moisturizers, and Low-dose Vaginal Estrogen.”
  6. Mayo Clinic: “Erectile Dysfunction.”
  7. American Journal of Medicine: “Regular Intercourse Protects Against Erectile Dysfunction: Tampere Aging Male Urologic Study.”
  8. Johns Hopkins Medicine: “Does Sexual Activity Affect My Risk of Cancer?”
  9. International Society for Sexual Medicine: “What is the “Normal” Frequency of Sex?"


Comments