Bamwe banywa uru ruvange bashaka kugabanya ibiro, nyamara kandi kunywa uruvange rw’indimu, ubuki na tangawizi ntabwo ari cyo bifasha gusa kuko ni ikinyobwa cyiza ku bantu bose.
Buri kimwe mu bigize uru ruvange dushobora kwita icyayi gifite akamaro kacyo ku ruhande rwacyo ariko iyo bivanzwe birushaho kongera ingufu no kugirira umubiri akamaro nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.
1.Kuvura isesemi no kuruka
Waba wabitewe n’inzoga nyinshi (hangover), kugenda mu modoka, cyangwa se ubundi burwayi, kunywa uru ruvange bizagufasha gukira isesemi ndetse bihagarike kuruka
2.Kugabanya ibiro
Nibyo koko ku bifuza kugabanya ibiro, iki cyaba kimwe mu binyobwa by’ingenzi bajya bakoresha. Biterwa nuko iyo indimu ihuye na tangawizi bifasha umubiri gutwika calories nyinshi mu gihe gito
3.Kongerera ingufu ubudahangarwa
Indimu ikungahaye kuri vitamini C. iyi vitamini ikaba iza ku isonga mu bizwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu. Ku bw’ibyo kunywa ruriya ruvange bifasha mu kurwanya nyinshi mu ndwara zirimo ibicurane, inkorora, kugugara mu nda kubera ibyo wariye..
4.Kongerera ingufu ubwonko
Iki kinyobwa cyiza kandi gifite ubushobozi bwo gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi bituma kiba cyiza mu gufasha ubwonko cyane cyane ku bagore bakuze nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje
5.Ni cyiza ku mutima
Ya vitamini C iri mu ndimu ifasha kandi mu kurinda imiyoboro y’amaraso bityo bigafasha umutima mu mikorere yawo bikarinda indwara zinyuranye zawufata harimo na stroke
6.Kugabanya acide mu mubiri
Nibyo indimu ni acide ubwayo ariko burya iyo uyifashe ivanze n’ubuki na tangawizi bifasha mu kugabanya acide mu mubiri. Birinda amenyo, bigabanya cholesterol mbi mu maraso.
7.Kurinda ibibyimba mu mirerantanga
Niba ufite ibyago byinshi byo kuba warwara ibibyimba mu mirerantanga, iki kinyobwa ntikizagucike. Indimu na tangawizi bifite muri byo ubushobozi bwo kubyimbura no kuvura
8.Kurwanya umunabi
Niba wumva waramutse nabi, stress ikumereye nabi, kora iki kinyobwa wicare utuje unywe buhoro buhoro. Bizafasha mu kurinda no kurwanya uwo munabi waramukanye
9.Bifasha imikorere y’umwijima
Niba wanyoye inzoga cyangwa se umaze igihe ufata imiti nyinshi ni byiza kunywa iki kinyobwa kuko bizafasha umubiri wawe muri rusange n’umwijima by’umwihariko.
10.Kurwanya uburibwe
Kuribwa umutwe, kubabara uri mu mihango, kubabara mu ngingo, nibikubaho ntuzabure no kwitabaza iki kinyobwa kuko kizwiho gufasha abahuye n’ibyo bibazo.
Bikorwa bite?
Biroroshye cyane. Amazi yacanire arimo tangawizi (ikijumba muri litiro) namara kubira uyaterure ku mashyiga urindire ate akuka buhoro ubundi ukamuriremo indimu, ushyiremo ikiyiko cy’ubuki uvange winywere.
Ukanywa litiro yose se? Cg wanabika muri frigo ukajya usomaho?
ReplyDeleteUko Ubishaka
ReplyDeletebyiza cyane
ReplyDeleteNone c utekanye indimu na tangawizi bikabirana byashya ukabiyungurura ugashyiramo ubuki har'ikibazo?
ReplyDelete*#RYOHEREZA #UMUKUNZI #WAWE*😋
ReplyDeletehttps://wa.me/+250783887766/ (Whatsapp & call)
1⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kurangiza vuba?
2⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kutagira ubushake?
3⃣Waba se ukora agaturu kambere ariko gushaka aka kabiri bikanga?
4⃣Ese uri umudamu cg umukobwa ariko nta mazi ugira cg ufite make?
5⃣Ese Intanga zawe zacitse amazi cg zigenda gake
6⃣Ese wabaswe no kwikinisha cg ufite zimwe mu ngaruka zabyo?
7️⃣ Dutanga n'ubujyanama ku buzima bikagufasha kwirinda no guhangana n'izindi ndwara nyinshi nka Amibe,igifu,impyiko umwijima,Diabetes,Umwingo,Goute,amara,infection urinaire na Vaginale,......nizindi nyinshi
Wigira Isoni nyandikira cg umpamagare kuri +250783887766
[WhatsApp & Call) ngufashe kurokora ubuzima bwawe.
✔️Aho waba uri hose niyo waba uri mu mahanga iyi miti ikugeraho kuko dufitanye ubufatanye na FDA,HDL and iPOSTA.
Mutwegere tubafashe ku buryo bwiza kandi bwizewe 100%.
Call or WhatsApp +250783887766