Ibyiza n'akamaro ko kurya indagara, injanga



Injanga, indagara (bikomoka ku giswahili dagaa), kapenta, omena ni ubwoko bw’amafi mato cyane (silver fish) akunze kuribwa yumishijwe. Ni ifunguro usanga mu ngo nyinshi, rikaba ifunguro rifasha abana bazahajwe n’imirire mibi, rikaba ryiza kurijyanisha n’ibugari, umuceri, kawunga n’andi mafunguro. Ushobora kuzikoramo kandi ifu, ukajya uminjira mu byo kurya bihiye cyane cyane ku mwana muto, mbese indagara ziribwa mu buryo butandukanye hari n’abazihekenya.
Ese uretse ibi tuvuze hari izindi ntungamubiri zihariye zaba ziboneka mu ndagara? Ese hari ikindi zaba zimariye umubiri wacu? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.

1. Zuzuye intungamubiri


Indagara ni isoko y’intungamubiri zinyuranye dore ko dusangamo ibitera imbaraga, ibinure bituzuye (ari na byo byiza), sodiyumu na potasiyumu, poroteyine, vitamini A, B6, B12, C na D. habonekamo kandi kalisiyumu, ubutare na magnesium. Hanabonekamo ibinure bya omega-3. izi ntungamubiri zikaba zituma indagara ziba nziza

2. Poroteyine


Poroteyine bizwi ko ari nk’amatafari yubaka umubiri wacu. Ni yo mpamvu ziba nziza ku mwana utangiye kurya kuko zimufasha mu mikurire ye haba mu gihagararo no mu bitekerezo

3. Kalisiyumu


Kuba habonekamo kalisiyumu bituma ziba nziza mu gukomeza amagufa, amenyo ndetse no kurwanya no kurinda indwara zifata amagufa nka rubagimpande. Igitangaje ni uko kalisiyumu iboneka mu ndagara iruta kure iboneka mu mafi manini

4. Phosphore


Uyu munyu ngugu dusanga mu ndagara na wo ufite akamaro ku buzima. Ifatanya na kalisiyumu mu gutuma amagufa yacu akomera kandi agakura neza.

5. Ubutare


Uyu munyungugu ni ingenzi cyane mu kongera amaraso, kurinda indwara zizanwa no kugabanyuka cyangwa kubura kw’amaraso mu mubiri, kurinda umutwe kandi bikanafasha ibisebe gukira vuba.

6. Vitamini A


Nubwo tudasangamo nyinshi nk’iboneka mu mbuto n’imboga ariko mu ndagara naho dusangamo vitamini A. Iyi vitamini ikaba ingenzi mu mikorere y’amaso, kongerera ingufu ubudahangarwa no gusukura umubiri.

7. Vitamini B1


Iyi vitamini kandi initwa Thiamine ni vitamini tubona mu ndagara ikaba ingenzi mu mikorere inyuranye y’umubiri. Harimo kuringaniza ibiro, gufasha mu mikorere y’umubiri imbere aho ifashamu gutera ingufu. Iyi vitamini kandi ikaba ifasha mu rwungano rw’imyakura.

8. Ibinure


Indagara zibamo ibinure bituzuye bikaba ari ibinure byiza umubiri ukeneye. Kubera ko biri ku kigero cyo hasi cyane, bituma indagara ziba nziza ku bari kuri gahunda yo kugabanya ibiro

9. Ibinure bya omega-3


Ibi binure ni ingenzi mu mikorere myiza y’umutima ndetse n’ubwonko. Ubushakashatsi bwerekana ko gufungura ibibonekamo ibi binure byibuze rimwe mu cyumweru bigabanya ibyago by’indwara z’umutima ku gipimo cya 36%.

10. Imikorere y’uturemangingo fatizo


Indagara zirimo poroteyine zifasha mu gusana no kurema uturemangingo dushya mu mubiri ndetse bigafasha mu mikorere rusange yatwo.

11. Uruhu


Kwa kuba harimo omega-3 na selenium bifasha mu gutuma uruhu ruhorana itoto, birurinda ibiheri ndetse bikarinda kuzana iminkanyari imburagihe. Ndetse harimo na vitamini E izwiho kuba ingenzi ku ruhu aho irurinda kwangizwa n’imirasire y’izuba bikakurinda kanseri y’uruhu

12. Imikorere y’ubwonko


Kuba habonekamo phosphore na poroteyine bituma indagara ziba ifunguro ryiza cyane ku bana bari munsi y’imyaka 10 aho zibafasha kugira ubwonko bukora ku bipimo biri hejuru. Ndetse zinafasha abana baziriye kugira imitsi yo mu bwonko ikora neza ndetse na DNA yabo ikaba ntamakemwa bikabafasha kugira ubwenge.



Comments

  1. *#RYOHEREZA #UMUKUNZI #WAWE*😋
    https://wa.me/+250783887766/ (Whatsapp & call)

    1⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kurangiza vuba?
    2⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kutagira ubushake?
    3⃣Waba se ukora agaturu kambere ariko gushaka aka kabiri bikanga?
    4⃣Ese uri umudamu cg umukobwa ariko nta mazi ugira cg ufite make?
    5⃣Ese Intanga zawe zacitse amazi cg zigenda gake
    6⃣Ese wabaswe no kwikinisha cg ufite zimwe mu ngaruka zabyo?

    7️⃣ Dutanga n'ubujyanama ku buzima bikagufasha kwirinda no guhangana n'izindi ndwara nyinshi nka Amibe,igifu,impyiko umwijima,Diabetes,Umwingo,Goute,amara,infection urinaire na Vaginale,......nizindi nyinshi

    Wigira Isoni nyandikira cg umpamagare kuri  +250783887766
    [WhatsApp & Call) ngufashe kurokora ubuzima bwawe.

    ✔️Aho waba uri hose niyo waba uri mu mahanga iyi miti ikugeraho kuko dufitanye ubufatanye na FDA,HDL and iPOSTA.

    Mutwegere tubafashe ku buryo bwiza kandi bwizewe 100%.
    Call or WhatsApp +250783887766

    ReplyDelete

Post a Comment