Ibyiza n'akamaro k'icyayi cya rosemary (teyi)



Benshi bayita teyi, bakayishira mu bitekwa nk’umuceri cyane cyane. Ariko kandi iki kirungo cya rosemary, kinakorwamo icyayi, kikaba icyayi gifite intungamubiri nyinshi kikanagirira umubiri akamaro gatandukanye.

Hano tugiye kuvuga ku kamaro ku buzima tunavuge uko gitegurwa.

1. Uruhu


Iki cyayi gifasha uwakinyoye kutarwara uduheri mu maso, kurinda uruhu kuba rwakangizwa n’imirasire y’izuba no gutuma rurushaho guhorana itoto

2. Gufasha amaraso gutembera neza


Iki cyayi kizwiho gutuma amaraso abasha gutembera neza bityo bikarinda indwara zinyuranye z’umutima na stroke ituruka ku kwipfundika kw’amaraso.

3. Gufasha ubwonko bwibuka


Muri iki cyayi habonekamo carnosic ikaba izwiho gufasha ubwonko bwibuka no kuburinda kwangirika. Bituma iki cyayi kiba cyiza ku bakuze kuko kibarinda indwara yo kwibagirwa ikunze kubafata.

4. Gufasha mu igogorwa


Iki cyayi kandi kizwiho kurinda no kurwanya kugugara, impiswi, kimwe no kuzana ibyuka mu nda. Niba watumbye, uri gutura ubwangati cyangwa wagize impiswi, jya uhita unywa iki cyayi, kiragufasha.

5. Kurwanya kanseri


Iki cyayi kiba kirimo ibisukura umubiri bihagije, bikaba bizwiho gukura imyanda n’uburozi mu mubiri kandi ibi ni byo biri ku isonga mu gutera kanseri. Iki cyayi kibamo rosmarinic acid, caffeic acid na carnosol byose birwanya kanseri cyane cyane iy’amara

6. Kubyimbura


Niba ugira ikibazo cy’imitsi, kubyimba no kuribwa mu ngingo, kurwara goute, iki cyayi ni ingenzi kuri wowe. Ndetse na bamwe barwara umutwe w’uruhande rumwe, abarwara karizo (hemorrhoids) kirabafasha. Kinarwanya uburibwe dore ko dusangamo salicylate ifite aho ihuriye na aspirin.

7. Imikorere y’umwijima



Ubushakashatsi bwa vuba bwagaragaje kokunywa iki cyayi ari ingenzi mu mikorere y’umwijima aho biwufasha gusohora imyanda n’uburozi. Ibi bituma ugumana ubushobozi bwawo bwo gukora aka kazi, utangijwe na ya myanda.


8. Gutuza



Kunywa iki cyayi mu gihe wagize stress, wumva ubabaye, udatuje, bituma ubwonko buruhuka, ukumva ugaruye umutuzo muri wowe.

 

 

Iki cyayi gikorwa gute?

 

Ntabwo bihambaye. Soroma rosemary, ubundi unage mu mazi ucanire. Ushaka wanayanika ukazakoramo ifu, ukajya uyikoresha nk’amajyane. Urayungurura, ya mazi ukaba wakongeramo ubuki cyangwa isukari, ukanywa bishyushye.

Comments

Post a Comment