Ibyiza n'akamaro bya tungurusumu





Tungurusumu ni ikirungo ikaba umuti. Ni ikimera gifitanye isano ya hafi n’igitunguru dore ko biri mu muryango umwe w’ibimera, gusa buri cyose kikagenda kigira umwihariko wacyo. Tungurusumu benshi bamaze kumenya akamaro kayo ndetse bayikoresha kenshi mu byo kurya. Nubwo kuyirya mbisi benshi babyanga bavuga ko umuhumuro wayo ubasigaraho ariko ni bwo buryo bwiza bwo kwinjiza intungamubiri zibonekamo, kandi hari uko wabigenza uwo muhumuro ntukugumeho nkuko turi buze kubivuga.

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga akamaro gatandukanye ko gukoresha tungurusumu mbisi.

 

1. Intungamubiri


Muri tungurusumu dusangamo intungamubiri zinyuranye aho twavuga phosphore, potassium, magnesium, zinc, calcium, ubutare, iode, soufre, chlore. Hanabonekamo vitamini nka A, B1, B2, B3, B6, B9, C, E na K. ibi ni byo bituma igira akamaro kanyuranye.

2. Koroshya inkorora n’ibicurane


Mu nyandiko yasohotse mu 2014 muri Cochrane Database of Systematic Reviews yerekanye ko gukoresha tungurusumu agatete kamwe ku munsi buri munsi birinda kurwara grippe, kandi bikanayivura mu gihe yagufashe.

3. Kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso


Nkuko byatangajwe mu 2014 muri Integrated Blood Pressure Control journal, ubushakashatsi bwerekanye ko gukoresha tungurusumu bituma umuvuduko w’amaraso ugabanyuka ukajya ku bipimo byiza. Gusa ntabwo bisimbura kuba wakoresha imiti muganga yakwandikiye.

4. Kumanura igipimo cya cholesterol


Kuba tungurusumu ikungahaye kuri allicin bituma iba nziza mu kumanura igipimo cya LDL ari yo cholesterol mbi. Ibi bigatuma iba nziza ku mikorere y’umutima muri rusange aho birinda indwara zawibasira.

5. Kuvura ibisebe

Ni umwe mu miti gakondo myiza yo kuvura ibisebe. Niba igisebe cyatangiye kuzamo amashyira, cyoze ubundi usekure udutete 2 twa tungurusumu usigeho. Mu kanya gato uratangira koroherwa.

6. Amagufa


Twabibonye ko ikungahaye kuri calcium uyu ukaba umunyungugu w’ingenzi mu buzima bw’amagufa. Ikarushaho kuba nziza ku bagore bari mu myaka yo gucura, dore ko estrogen iba yagabanyutse bikabafasha mu kubarinda rubagimpande

7. Gufasha igogorwa


Gukoresha tungurusumu ku biryo bimaze gushya cyangwa biri hafi gushya, bituma igogorwa rigenda neza ndetse birinda zimwe mu ndwara z’igogorwa ryagenze nabi nk’impiswi, gutumba, …

8. Kongerera ingufu ubudahangarwa


Uretse kuba irimo vitamini C na E zifasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa inabonekamo kandi ibindi bishinzwe gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri.

9. Kurinda no kurwanya ibiheri mu maso


Tungurusumu ivanze n’ubuki, icyinzari ni igipondo cyiza wakoresha nka mask mu kurinda uruhu rwo mu maso uduheri twazamo kimwe no kururinda iminkanyari. Inkuru ibisobanura uko bikoreshwa izaza vuba

10. Gufasha abarwayi ba asima


Tungurusumu kandi izwiho kuba ingenzi mu gufasha abarwaye asima aho mbere yo kuryama basabwa kunywa ikirahure cy’amata atekanye n’udutete 3 twa tungurusumu. Bibarinda kuza gufungana no kunanirw guhumeka.


11. Ni nziza mu gutera akabariro


Kuyikoresha bituma imitsi y’amaraso yaguka bikorohera amaraso gutembera neza. Kuba irimo noneho zinc, bituma igitsina gifata umurego neza kandi kikawutindana.

12. Kurinda no kurwanya ubwandu bw’umuyoboro w’inkari


Tungurusumu kandi ni ingenzi ku bagira ubwandu bw’umuyoboro w’inkari bukunda kugenda bugaruka. Kuyikoresha kenshi kuri bo birabarinda

Ibyiza bya tungurusumu ni byinshi tuvuze iby’ingenzi muri byo.

Niba uyitinyira umuhumuro wayo, nyuma yo kuyirya jya uhita uhekenya ikintu gikunjagurika nka karoti cyangwa pomme. Ushobora no kuyihekenyana n’ubuki, na bwo wa muhumuro wayo ntugutindamo. Ibuka kandi koza amenyo nyuma yo kuyirya, kandi ushobora no guhekenya orbit itarimo isukari, izarwanya na yo ya mpumuro.




Comments