Maurice: None se cherie, uzasigara hano kugeza ikiriyo kirangiye cyangwa turasubirana muri Kenya?
Firdaus: Ahubwo numvaga naguma hano burundu. Sinshaka ko na mama yazapfa nka papa akeneye ko muba hafi
Maurice: Ubu se tubigenze dute? Gusa nanjye ndumva bikwiye kugumana na mama, akeneye umuntu umuba hafi akamuhumuriza, nanjye kandi mfite gusubira mu rugo, hari byinshi nshaka kuvugana na mama. Ndabona ubukwe bukwiye kwihuta kurenza uko nabitekerezaga.
Firdaus: Ntacyo ndaguha urufunguzo rw’iwanjye uzabifunga ubihe indege izabizana njye kubifata. Gusa nzakumbura ba Ines na Calema na Keila nako ni benshi pee.
Hashize iminsi itatu dushyinguye papa. Ni urupfu rwatubabaje, gusa ku rundi ruhande nashimishijwe nuko nabashije kumushyingura kandi byibuze yapfuye tumaze kwiyunga. Mama ntarabasha kubyakira, dore ko apfakaye akiri muto, kandi nta wundi mwana babyaranye. Niyo mpamvu mbona nta mpamvu yo gukomeza kuba muri Kenya, amasomo nzayakomereza hano, ndi hafi ya mama.
Maurice yasubiye muri Kenya, nyuma y’icyumweru anyoherereza ibyanjye byose byari muri kenya. Iterambere ryarabyoroheje, inshuti zanjye zose tuvugana kuri terefoni, twakumburana cyane tukavugana turebana.
Ines ni we tuvugana cyane kandi kenshi dore ko nubu mufata nka mukuru wanjye, kuko inama ahora ampa zingirira akamaro cyane mu buzima bwanjye.
Samson ubu ni inshuti y’umuryango, adusura kenshi kandi mwifashisha mu byo ntabasha kwikorera dore ko nanabonye afitanye umubano udasanzwe na Maurice
Byibuze gatatu ku munsi mvugana na Maurice kandi rwose urukundo rwacu rwarakomeye, dore ko nta cyo mushinja na we kandi nta na kimwe.
NYUMA Y’UMWAKA
(Muri Kenya)
Maurice: Ariko se mama urabona indege itari budusige koko? Kuki wikerereza uzi ko indege ikorera ku masaha?
Mama Maurice: Mwana wa, ihangane ndarangije. Sinshaka kuza kugaragara nabi imbere ya bamwana wo gacwa we. Unamenye ko benewanyu kandi baba bahari, batabona ko nageze Kenya ngacupira. Ahubwo se Ines yahageze ngo tugende?
Maurice: Ntuzi wowe ibyo Ines yankoze. Yageze mu Rwanda kareeee. Buriya ngo ari ku ruhande rw’umukobwa. Ngo ni we uri bube fille d’honneur. Turamusangayo. Ngaho tugende dore ndabona Keila ari kumpamagara buriya ari hasi aradutegereje
(Mu Rwanda)
Ines: Shahu iyo kanzu wambaye irakubereye weee. Numva mfite agashiha
Firdaus: Koko se? Erega shahu ubukwe ni ibirori biza rimwe mu buzima.
Ines: Ese muzatura hehe? Hano cyangwa ubukwe niburangira muzasubira Kenya?
Firdaus: Sha Maurice yambwiye ngo turafata icumbi ry’ukwezi kwa buki, ngo tuzabiganira muri uko kwezi, nikurangira tuzaba twamaze kwemeza aho tuzaba. Reba ariko ukuntu mama umukenyero umubereye. Shahu ndumva nishimye ntiwabyumva
Ines: wishimiye kurongorwa se cyangwa uko mama yambaye
Firdaus: Nishimiye ko izina ribaye muntu. Najyaga numva iri zina nzarihinduza kuko ubuzima bwanjye nta juru nabonagamo, numvaga ari ukuzimu gusa. Ariko kuva nahura na Maurice nihorera muri Firdaus gusaaaa. Mbese sinzi
Twari turi kuganira nibwo Samson yazaga
Samson: Mabuja ibintu mwanshinze byose ubu biri ku murongo. Salle iratunganyije, ibyo kunywa tayari, ababitanga bahageze, mbese nta kibura. Imodoka na yo bambwiye ko ubu bageze ku kibuga bategereje indege, mu masaha atarenze abiri uraba umanitse incakwaha
Ines: Kumanika incakwaha ni ibiki se kandi?
Firdaus: Ni ukumanika akaboko uvuga amasezerano
Twese twaraturitse turaseka. Disi Samson ni umwana mwiza peee.
Twakomeje imyiteguro, kugeza ubwo twumvise imodoka izanye Maurice ihageze
Ibirori byacu by’ubukwe byarimo ibice bitatu. Babanje gusaba no gukwa, duhita twerekeza ku murenge gusezerana imbere y’amategeko, tuhava twerekeza mu cyumba cyo kwakiriramo abashyitsi. Aha ni ho twanaherewe umugisha mu rwego rw’itorero. Impamvu tutigeze tugira urusengero tujyamo ni uko Maurice nta torero ryo mu Rwanda abarizwamo, nanjye kandi nta dini na rimwe nahaga agaciro kurenza irindi. Icyo twakoze twashatse umwe mu banyetorero tumusaba ko yazaza akadusengera mu bukwe bwacu, na we arabyemera.
Mu birori byo gusaba no gukwa no ku murenge twari twambaye bisanzwe, nambaye ikanzu naho Maurice we yambaye imyenda idoze mu buryo buvanze kinyarwanda na kimasayi, mbese yari yahuje umuco yavukiyemo n’uwo yakuriyemo.
Mu kwakira abantu nibwo yambaye ikositimu nziza cyane y’ubururu nanjye nambara agatimba, ibirori byagenze neza cyane.
Ababyeyi bacu twembi dore ko twembi dufite ba mama gusa bari bizihiwe kandi bishimye cyane, gusa mu kwakira abashyitsi mama ntiyahageze ngo burya ntawe utaha ubukwe bw’umukobwa we. Sinzi impamvu ariko ngo niko umuco nyarwanda uvuga.
Keila na Zahara bari babukereye bambaye amakanzu meza cyane, aho Keila yari atwaje Maurice indabo yampaye naho Zahara we amutwaje impano yahaye mama, mu muhango wo gukwa.
Ibirori byose birangiye, twinjiye mu modoka, jyewe, Umugabo wanjye, Samson, Ines na Zahara. Keila na mama Maurice bo bari bagiye aho bafashe icumbi bari burare bagasubira Kenya bucyeye
Tugeze aho twari kurira ukwezi kwa buki nasanze ari inzu nziza, ifite ubusitani bunini burimo ibiti by’imbuto, ahantu rwose ho kuruhukira ugatuza.
Twinjiyemo, Samson aratwakira, atwereka icyumba cyacu, ampa imfunguzo ati ni wowe nyiraho, ni karibu.
Ba bakobwa bo bagiye mu cyumba cyo mu gikari.
Tugeze mu cyumba nasanzemo ifoto yanjye nini cyane imanitsemo, ndatungurwa nuko mbaza Maurice
Firdaus: Iyi foto se yageze hano ite cheri?
Maurice: Ni Samson byose wabikoze
Firdaus: Ubu se iyi nzu ntihenze koko? Iyo ureka tugashaka inzu ikodeshwa macye cheri? Utangiye gusesagura koko?
Maurice: Cherie, narabiguhishe kuko nashakaga kuguha impano iruta izindi nigeze kuguha. Iyi nzu ni iyacu. Samson ni we wayubakishaga, niyo mpamvu wabonaga turi inshuti cyane. Humura ntawe uzatwishyuza, kandi ntabwo nzasubira muri Kenya nanjye, tugomba kuba hafi ya mukecuru, akazasaza neza.
Numvise ibinezaneza binyirukanse umubiri wose, amarira y’ibyishimo atemba ku maso.
Burya koko Imana ishobora guhindura amateka. Nibutse akumba nararagamo, nkagereranya n’icyumba ndimo. Nibutse inkoni za buri munsi nzigereranya n’umunezero ndimo.
Imana niyo nkuru.
IHEREZO
Ndabashimira ko mwakurikiye iyi nkuru ndetse n'izindi zayibanjirije. Gusa ndisegura ku kuba itaragiye isohoka neza, ariko si ukubishaka ahubwo byaterwaga n'impamvu zinyuranye zaba iz'umubiri cyangwa akazi.
Iyi nkuru ndizera ko isize amasomo akomeye muri twe. Kwihangana, kubabarira, kwizera, kwihana no gusaba imbabazi, urukundo nyarwo, ni bimwe mu byabonetsemo.
Gusa nabamenyeshaga ko ku bajyaga babona link y'iyi nkuru n'andi masomo kuri whatsapp, hagiye kubaho impinduka ariko zitari mbi. Kuko benshi bagenda batayabona rimwe na rimwe, hari uburyo bundi nshaka kuzajya mbagezaho inkuru ndende, noneho atari link, ahubwo ari inkuru yose. Nzababwira uko bizakorwa.
Murakoze
Umwanditsi Francois Jassu BIRAMAHIRE
Murakoze cyane narayikunze kd aka kazi ni keza komereza aho
ReplyDeleteThank u!!!
ReplyDeleteMwarakoze cyane
ReplyDeleteThank you cyane,amasomo yo ni menshi Uwiteka agukomeze kdi natwe amasomo ahye atugirira akamaro mu buzima busanzwe
ReplyDeleteMurakoze cyane bazabyare kobwa nahungu
ReplyDeleteKeep up bro
ReplyDeleteNjye nkunda izi nkuru nubwo yitwa inkuru ndende siko bimeze ahubwo njye mbifata ko ari ishuri twigiramo amasomo yubuzima kuko yigisha imibanire, urukundo, ubuzima ndetse nibindi nshimira byimaze umwanditsi ari nawe mwarimu utugezaho ayo amasomo!!! Imana ikongerere Ubu menyi... Natangiye amasomo none ngeze kumusozo wayo mbega nziha impamyagusoma!!!!
ReplyDeleteIMANA IGUHE UMUGISHA!!!!!!!
Iyi nkuru rwose yandikanywe ubwenge bwinshi, irimo inama nyinshi. Asante bwana Jassu
ReplyDeleteWooow uhora udusangiza inkuru nziza, urakoze cyane. Dutegereje nizindi
ReplyDelete