FIRDAUS: Agace ka 39



Yadufashe mu biganza, buri umwe akaboko kamwe, nuko bimugoye, aratubwira

Papa Firdaus: Bana banjye, iminsi yanjye yo kuba kuri iyi si iri kugana ku musozo. Mbabazwa nuko ntayibaniyemo neza umwana wanjye Firdaus, imfura, ikinege, uwatumye nitwa papa. Imyumvire yanjye mibi yanteye gukora ibimeze nko kwihekura, nibabariza umwana ku busa, namwise amazina adakwiye, ngaho ngo ni umuteramwaku, umwana wa Sekibi, dayimoni n’andi mabi menshi. Nishyiragamo ko ari we watumye ntabona urubyaro, ariko ubwo nageraga hano ndwaye abaganga bambwiye ko ndi muzima ahubwo basuzumye nyina basanze amaraso ye ari yo atuma inda asamye zivamo, kuko atigeze ahabwa umuti ubwo yabyaraga umwana wa mbere, kuko mfite Rhesus positif we akagira Rhesus negatif. Bana banjye kubimenya nubwo byatumye menya impamvu ariko nanone byanyongerereye intimba kuko nasanze umwana wanjye narakabije kumurenganya. Rero bana banjye, imbere y’umugore wanjye n’imbere y’Imana mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima. Imana yo namaze kuziyisaba, kandi ndabizi neza yarambabariye, kuko nayisabye ko niba imbabariye itazareka nsubira munda y’isi ntongeye kubona umwana wanjye. None ndamubonye kandi simubonye wenyine mubonye ari kumwe n’undi mwana wanjye, uzasigara mu mwanya wanjye amwitaho. Bana banjye rero mbasabiye umugisha w’iburyo n’uw’ibumoso, mbasabiye Imana ngo izabahe kuzuza ibigega, muzatunge mutunganirwe. Muzabyare hungu na kobwa, muzagwize inshuti n’imiryango mwagure imbago mugere kure.

Yaraturekuye, nuko areba Maurice, amushyira ibiganza mu mutwe

Papa Firdaus: Ndagutongereye imbere y’umuryango, numfatira umwana nabi uzabiryozwe n’abazagukomokaho. Uzamfatire umwana neza, umuteteshe, urukundo ntamuhaye ngusabye kuzarumuha ndetse ukanarurenza. Uzamubere umugabo ukwiye, umutware nyawe w’urugo, umufasha, ruvumera, rukaragandekwe rutikura. Umwana wanjye uzamurinde umushiha wa nijoro umurinde irungu rya ku manywa.

Yaramurekuye, nanjye arongera amfata mu mutwe

Papa Firdaus: Mwana wanjye uzakunde umugabo. Uzamugaburire indyo akunda kandi ku gihe. Uzamurerere neza abazabakomokaho. Uzamusasire neza umurinde gushaka ibindi bisasiro. Ntuzatume yicuza icyatumye agukunda ahubwo urugo rwanyu ruzatambemo imitavu, muzagire inka n’inkari.

Yamaze kuvuga ayo magambo, arongera araryama, ubona ku maso he hacyeye.

Maurice: Mubyeyi urakoze ku mpanuro uduhaye, gusa humura uraza gukira vuba, abaganga batwijeje ko imiti uri gufata izatuma umererwa neza vuba. Gusa inama zawe tuzazubahiriza kandi tuzazikurikiza zose uko zingana

Firdaus: Papa. Narakubabariye kandi ndashimira Maurice imbere yanyu kuko iyo ataba we, nta nubwo nari kuzatekereza kugaruka hano. Ibyo yababwiye ubwo aheruka ino byose yarababeshyaga, ahubwo yashakaga ko mumenya uburemere bw’ikora ryanyu, kandi nshimira Imana ko byatumye mwihana. Ari wowe, ari mama, mwese narababariye kandi rwose nzababera umwana. Nanjye ndabasaba imbabazi kuko nagiye ntavuze, ngenda mbibye amafaranga ariko nabonaga nta yandi maherezo kuko intimba yari igiye kuzanyica. Murabizi nagiye ntakivuga ariko ubu ndavuga, nungutse inshuti, mfite akazi, kandi mu minsi micye ndasoza amasomo ndetse mwanamubonye Maurice ni we tuzashingana urugo. Rero nzaharanira gushyira mu bikorwa inama zanyu kandi murakoze

Mama Firdaus: Mwana wanjye erega nta cyaha wakoze kuko watwaye ayagombaga kugufasha, ahubwo wanatwaye macye. Mwana wa, intimba jyewe sinzi niba izamvamo kuko imyaka yose nakureze ubu ni bwo nkubonye wishimye, utuje uganira. Nibwo nkubonye ntafite icyo ngushinja imbere ya so ahubwo mfite icyo nishinja mu mutima wanjye. Imana yakurinze izakomeze ikurinde uzabone abana, abuzukuru n’ubuvivi kandi ibibero byawe bizahoreho ibibondo.


Twakomeje kuganira bisanzwe, kugeza ubwo muganga yagarutse gusuzuma adusaba kuba tugiye hanze, nuko turasohoka. Tugeze hanze ni bwo Maurice yahamagaye Samson, nuko araza baragenda na njye nsigarana na mama. Nk’umwana na nyina, ni bwo bwa mbere twicaranye ngo tuganire, nubwo twari duhuriye mu bihe bibi ariko nanone ni bwo bwa mbere numvise nisnzuye kuri mama, numva neza rwose ko ndi kumwe n’umubyeyi.

Mama Firdaus: Niko se mwana wa, uriya musore mumaze igihe mukundana?
Firdaus: Yego mama. Kuva nagenda ni bwo twamenyanye urumva ko tumaze hafi umwaka dukundana.
Mama Firdaus: None se ko avuga neza ikinyarwanda?
Firdaus: Buriya ngo afite inkomoko mu Rwanda, nubwo yakuriye muri Kenya ariko ababyeyi be ni abanyarwanda. Nanjye mbimenye vuba ariko. None se mama papa basanze arwaye iki
Mama Firdaus: Sha nanjye ibya so byaranyobeye. Abaganga basuzumye ibizami byose bishoboka ariko basanze nta ndwara n’imwe arwaye mu zo bacyekaga. Gusa bambwiye ko bakurikije ibyo baganira iyo bamusuzuma ngo ashobora kuba afite ikibazo kiremereye yananiwe kwakira, bityo bikaba byaratumye umubiri we ucika intege ubudahangarwa bwe bukagabanyuka. Buriya muganga iyo aje gusuzuma aba aje kumuganiriza, ni yo mpamvu atindamo. Sinzi rero nanjye ubwo hagati aho ikibazo nyamukuru yahuye na cyo, ariko nkeka ko biterwa nuko yananiwe kwakira ubuhemu twakugiriye, kuko byamufashe ubwo uriya musore yavaga ino.

Firdaus: Birashoboka disi buriya yananiwe kwiyakira kandi nukuri naramubabariye pee. Gusa nyine azakira ubwo buriya ambonye kandi akaba amenye ko namubabariye. Ariko se mama, uriya musore waramushimye nawe?

Mama Firdaus: Mwana wa, uriya musore naramushimye ni imfura. Uburyo byonyine yadukuyemo amakuru, kandi agasiga atweretse ko azi aho uri, byatumye ndushaho kumukunda. Buriya umuntu ugukunda bya nyabyo yihatira kumenya ibyawe byose kandi aharanira kumenya umuryango wawe, akamenya byinshi bikwerekeye. Rero namushimye burya, sinamugaya ubu.

Twakomeje kuganira na mama kugeza ubwo Samson na Maurice bazaga, na bo dukomezanya ikiganiro. Samson yakomeje kurata Maurice cyane imbere ya mama amwereka uburyo abonye umukwe uzi gukora, mwiza, witonda kandi ukunda umukobwa we. Ikiganiro cyari kiryoshye twanibagiwe ko turi kwa muganga aho dufite indembe.

Tukiri kuganira, ni bwo muganga yasohotse, ansaba ko jyewe na mama twenyine twinjira kuko papa adushaka.

Twarinjiye, dusanga papa aryamye agaramye, nuko turamwegera

Papa: Mwana wanjye, wakoze kugaruka mu rugo, uzakunde nyoko nubwo we atakubereye umubyeyi kandi uzamusazishe neza
Mubyeyi nawe, imyaka ushigaje uzereke umwana urukundo, kandi ibyo utamukoreye akiriho, uzabikore ubu ndetse urenzeho, uzamubere byose, kandi uzambere aho ntari

Yabivugaga ubona arwana n’umwuka, nuko amaze kuvugana na twe, arambika amaboko mu gatuza, arahumiriza.

Mama yahise asakuza arira, jyewe sinari nzi ibyo ari byo, nuko Maurice yumvise mama arize ahita yinjira bwangu, agikubita amaso aho papa aryamye ahita asakuza nawe cyane ati “Oyaaaaaaa we, widusiga”


Ese umusaza arapfuye? Yoooo!!!!

Biracyaza….

Comments