FIRDAUS: Agace ka 38



Samson: Yewe papa we ubu ari mu bitaro, kandi rwose ararembye pee. Ejo nibwo nabyumvise ngo amaze ibyumweru bibiri mu bitaro ngo kandi nta koroherwa.
Maurice: Waba se uzi neza aho arwariye? Ese uko ubona bafite ubushobozi bwo kuba bakishyura imiti, cyangwa se ikindi bakeneye kugura?
Samson: Yewe simbizi neza, keretse ahari ngeze ku bitaro nkamenya neza uko bimeze. None se ikibanza ubwo bimeze bite?
Maurice: Wowe urumva umuntu arembye ukazana ibibanza? Ahubwo ndaje nkoherereze amafaranga, ujye kumusura unamenye neza amakuru ye, urare umbwiye nanjye ndakubwira icyo gukora nyuma yaho. Si byo?
Samson: Boss nta kibazo rwose. Ariko numvaga wanatekereza uko wazaza kureba ikibanza, ukanamusura. Sinzi uko ubyumva
Maurice: Nyine nibyo nkubwira, ariko banza umenye amakuru yuzuye, ibindi bindekere

Yarakupye, nuko Maurice ahita ajya aho boherereza amafaranga ahita amwoherereza ayo gukoresha ajya kureba uko uyu musaza amerewe.

Amaze kuyabona yaramubwiye, na we ahita yitegura kujya kumureba.

Maurice yasigaye ubona yataye umutwe, yayobewe icyo gukora n’icyo kureka, kuko uwo ni uzamubera sebukwe, urwaye. Yibajije niba ahita abibwira Firdaus cyangwa aba amwihoreye akabikora bucece, ariko nanone yibaza umusaza aramutse apfuye, niba ataba abaye imfura mbi. Gusa yarindiriye ko Samson abanza kumuha amakuru afatika, na we akabona uko abwira Firdaus

Nka nyuma y’amasaha abiri yabonye Samson amuhamagaye, amubwira ko yasanze umusaza arimo serumu, atabasha kubyuka, gusa abasha kuvuga buhoro, ariko arwariye mu ndembe. Yanamubwiye ko yasanze bafite ubwishingizi bwo kwivuza ariko butabishyurira imiti yose, bityo hari imiti bigurira muri farumasi, cyane cyane iyo kumutera kandi ihenze, dore ko yaterwaga gatatu ku munsi

Yamubajije niba yaba yamenye icyo arwaye amubwira ko byo atabashije kubimenya na cyane ko umukecuru we ari na we umurwaje, bataziranye cyane.

Yahise yumva ko nta yandi mahitamo agomba kujya kureba uwo musaza gusa yumva ari ngombwa ko yajyayo abanje kubimenyesha Firdaus.

Yahise ahamagara Firdaus amubaza niba ari mu rugo, undi amubwira ko ariho ari, ahita amubwira ko agiye kumureba


Agezeyo

Firdaus: None se cheri ko mbona umeze nk’ufite ibibazo wabaye iki?
Maurice: Sha ndeka ubu nataye umutwe. Ahubwo mbwira, kugera mu Rwanda ugiye na bisi byatwara amasaha angahe?
Firdaus: Ushaka se kujya gukora iki mu Rwanda?
Maurice: Sha nshaka kujyayo byihutirwa, kandi ndumva nshaka ko tujyana. Rero gutega indege twese byahenda cyane, kandi dufite kuzigama ayo kuzifashisha
Firdaus: Urabura kumbwira impamvu none uravuga ngo bisi, indege
Maurice: Sha, ubwo navaga iwanyu hari umusore nasigiye nimero, ajya ampa amakuru yaho. Rero yampamagaye ambwira ko papa wawe arwaye bikomeye ari mu bitaro. Ndumva tugomba kujya kumusura, tukanareba niba hari ubufasha banakeneye tukabubaha
Firdaus: None se kumusura uraba ugiye kumuvura? Erega nubwo nabababariye ariko hari ibyo ntarabona ko nakora
Maurice: Nubabarira jya ubikora byose. Ibaze aramutse apfuye utamubonye? Kandi wajya gushyingura waranze kumusura ari muzima. Iki ni cyo gihe ahubwo cyo kumusura akanabona ko wamaze kumubabarira. Kukubona ubwabyo, ni ikimenyetso cy’uko wamubabariye kandi byamufasha kuba yakira vuba. Burya abasaza bagira imitima yoroshye wanasanga kumenya amakuru yawe ari byo byatumye aremba.
Firdaus: Yewe cyakora ni byo uri mu kuri. Bisi inyura Uganda ni yo igerayo vuba, ubwo ni yo twafata. Indege wa mugani yahenda. Gusa ubwo tuzakoresha iminsi ibiri kugerayo. Sinzi niba atari myinshi rero ku muntu wavuze ko arembye anakeneye ubufasha bwacu
Maurice: ndumva ari harehare. Ibintu birashakwa reka dukoreshe indege. Itegure reka nanjye nkoreshe reservation ku kibuga, ubwo turanyura mu rugo tujyane na Ines, aze kugarura imodoka azanaze kudutwara tugarutse.

Twahise twitegura urugendo, gusa numvaga nanjye natangiye kugira ubwoba. Hashize hafi imyaka ibiri ntabona papa, nubwo bampemukiye bakamfata nabi ariko koko ni ababyeyi kandi sinkwiye kumera nka bo ngo mbiture ibibi bankoreye. Mu ndege nagiye mbunza imitima, nibaza byinshi. Uko ari bwifate nambona, uko mama ari bumere, gusa byose byari nk’agashya kuri jye


Mu gihe kitarambiranye twageze ku kibuga cy’indege duhita dufata tagisi igana ku bitaro yari arwariyeho. Mu kugenda twitwaje imbuto, n’ibindi umurwayi akenera nka juices n’ibindi.

Ubwo twageraga kwa muganga, Maurice yari yahamagaye Samson kugira aze kudufasha mu bindi turi bukenere. Samson akinkubita amaso, yahise angwamo, nubwo tutavuganaga kenshi ariko nari muzi, yari umusore nabyirutse andeba. Anshuhuje yumvise mwikirije biramutungura, mpita nibuka ko navuye mu Rwanda ntavuga. Nahise nibaza niba na mama ndi bumuvugishe cyangwa ndi bumwihorere ariko nanone numvaga ngomba kuvuga, na byo bikarushaho kongera ibyishimo

Samson yaratujyanye atugeza aho papa arwariye. Twasanze harimo umuganga kuvura, dutegerereza hanze y’icyumba.

Sinari nzi ko mama yabaye asohotse, nuko tukiri aho mbona aturutse imbere yacu. Akidukubita amaso, yaje yiruka angwamo maze twembi amarira y’ibyishimo atubunga mu maso. Twararebanye, mama arandeba arampindukiza, ankandakanda hose, arongera angwamo.

Mama Firdaus: Kiragi mwana wanjye uraho?
Firdaus: Uraho mama. Sinkiri kiragi nsigaye mvuga

Byaramutunguye, gusa yibutse ko ari bo bari baratumye ndeka kuvuga, amarira aramushoka angwamo aratsikimba. Byari ibintu bitangaje kubona umubyeyi arira imbere y’umwana we, gusa byari ngombwa. Ubanza ataranibukaga ko Maurice ahari na we, nuko kera kabaye, na we aramusuhuza. Gusa yamushuhuje ubona afite amakenga nk’aho yamenye ko ari hafi kumubera umukwe.

Twagumye aho ntawe uvuga, ari ukundeba, akongera akankorakora, nuko muganga avuye gusuzuma atubwira ko twakinjira noneho ariko tutemerewe gutindamo

Twibajije niba twinjira twese, ariko Maurice ambwira ko abanza akinjira, agateguza umusaza

Barinjiye we na mama, nuko mu minota nk’itanu Maurice araza ambwira ko nakinjira

Narinjiye, nkubise amaso papa, ikiniga kiramfata, mpita mfukama imbere y’igitanda cye mwubararaho byo kumuhobera, na we ampfumbatisha ukuboko nuko akajya ankandagura, maze kuruhura umutima ndahaguruka. Muhereza umukono, maze nicara hafi ye. Yasabye mama kumufasha kweguka, nuko asa n’uwicara, maze ansaba kuzana ibiganza byanjye akagira icyo ambwira.

Narabimuhereje, abifatamo, amaze akanya azunguza umutwe, yitsa umutima

Papa Firdaus: Uyu musore se murakundana
Firdaus: Yego turakundana
Papa Firdaus: Mwana wa, nawe igira hino mwese mbahere umugisha hamwe, kuko aya mahirwe sinzongera kuyabona. Imbabazi zo namaze kuzisaba, ndetse Imana ishubije amsengesho yanjye kuko itumye mbabona ntarapfa. Mwegekeho urugi, ibyo ngiye kuvuga ni ibanga ry’umuryango gusa ntawundi ugomba kubyumva.

Twegetseho umuryango nuko dutega amatwi ijambo ry’umubyeyi


Uyu musaza se ko wagirango agiye kuraga?

Biracyaza…

Comments