Igitsina cy’umugore uko gikoze, ubwacyo cyifitemo ubushobozi bwo kwibobeza, ni yo mapmvu gihora gisa n’igitose. Niba wajyaga ucyeka ko wenda ari inkari ziba zasigayemo, si byo.
Gusa mu gihe cyo kwitegura imibonano, bwa bubobere buriyongera. Ibi biterwa nuko imvubura zizwi nk’imvubura za Bartholin ziba zarekuye amatembabuzi, ashinzwe gutuma harushaho kunyerera, bikarinda kuba umugore yakoboka cyangwa agakomereka mu gihe cyo gukora imibonano. Gusa bishobora no kubaho iyo umugore ari mu burumbuke, cyangwa agize ikindi gituma agira ubushake.
Nyamara kandi bijya bibaho ko bwa bubobere bugabanyuka cyangwa bukanashira burundu, ku buryo mbere yo gukora imibonano hitabazwa amavuta yabugenewe ashyirwa mu gitsina mbere yo gukora imibonano. Kubura ububobere biterwa n’impamvu zinyuranye, si zo tugiye kuvuga hano, ahubwo tugiye kuvuga ku mavuta akoreshwa mu gufasha ababubuze.
1. Aya mavuta yakoreshwa ryari?
Kuba wakoresha aya mavuta si igitangaza, mu gihe nta yandi mahitamo ufite. Wakoresha aya mavuta igihe cyose:
· Wabuze ububobere kubera imiti uri gukoresha, akenshi iyo kuboneza urubyaro cyangwandi
· Habaye impinduka mu misemburo wenda utwite cyangwa wonsa
· Uri gusatira imyaka yo gucura cyangwa wacuze
· Wabuze ububobere ariko nta mpamvu uzi yabiteye cyangwa se ukora imibonano inshuro imwe ugahita wuma kandi umugabo ashaka gukomeza
· Ukora imibonano ukababara cyangwa ukumva wocyera kubera igitsina cy’umugabo kitinjira neza
2. Nahitamo gute amavuta nkoresha
Amavuta akoreshwa mu gitsina aratandukanye, buri wese ahitamo agendeye ku yahuye n’umubiri we, kuba ari bukoreshe agakingirizo n’izindi mpamvu
· Hari amavuta akorwa haherewe ku mazi, akaba arimo amavuta ya glycerine. Ni nayo amenyerewe cyane, urugero ni KLY Jelly. Gusa niba ukunze kurwara infections, cyane cyane iziva ku miyege, wakoresha atarimo glycerine
· Hari akorwa bahereye kuri silicone, aya yo amara igihe kirekire aho yashyizwe hagihehereye kurenza ashingiye ku mazi, gusa atuma mu gitsina hasa n’ahafatiriye bikaba byabangamira umugabo, kuko n’igitsina cye kivamo kimatira
· Akorwa hashingiwe ku mavuta, kenshi akorwa haherewe ku mavuta aya dutekesha. Nubwo ari meza, ariko nayo arafatira kandi ashobora gutera uburyaryate. Gusa arimo petrol nka vaseline cyangwa ibindi bikotori si meza
Niba uri bukoreshe agakingirizo, wakoresha ayakozwe bahereye ku mazi cyangwa silicone kuko ayakozwe bahereye ku mavuta yatuma agakingirizo gacika.
3. Akoreshwa ate
Mu gukoresha aya mavuta, usabwa kubanza gukoresha macye, ukagenda uyongera buhoro buhoro kugeza wumvise horoshye uko ushaka. Si byiza guhita ushyiramo amavuta menshi icyarimwe. Ikindi usabwa guhinduranya amavuta kugirango umenye neza amavuta ahuye n’umubiri wawe, cyangwa ayo umugabo wawe yumvise amufasha kwinjira neza
4. Zimwe mu ngaruka
Nk’amavuta atari umwimerere kuko aba atakozwe n’umubiri wawe, ntabwo yabura kugira ibibazo bimwe atera. Twavugamo:
· Ubwivumbure
· Kuryaryatwa no kwishimagura
· Kubangamira imyorokere
· Kongera ibyago byo kurwara ubwandu buterwa n’imiyege nka Candidose vaginale
· Kuma vuba, bigasaba guhora usigamo, no mu gikorwa hagati
Icyitonderwa
Aya mavuta akoreshwa nk’ubutabazi bw’ibanze ariko ntabwo acyemura ikibazo. Ni ngombwa kwisuzumisha mu gihe kuma mu gitsina bimaze igihe kandi utazi neza ikibitera. Mu gihe uzi ikibitera ni byiza kugikosora aho kuba wakoresha aya mavuta igihe kirekire.
Soma hano Impamvu zitera kuma mu gitsina
Comments
Post a Comment