Ishyano: Agace ka 21

Kamuzinzi yihutanye umurwayi kwa muganga, gusa agenda na we ubona ameze nk’uwataye umutwe. Yvan yamurebaga ko ameze nk’udahari, atinya ko bashobora gukora impanuka nuko aramusaba ngo areke abe ari we utwara imodoka. Yaramwemereye nuko agenda ari we utwaye, nuko bagera kwa muganga.

 

Bageze kwa muganga, abaganga bahise binjirana umurwayi ahavurirwa indembe babasaba gutegerereza hanze, bababwira ko bari bubabwire igihe bemererwa gusura umurwayi.

 

Aho bicaye hanze, Kamuzinzi wabonaga yabuze ibyicaro, Yvan na Gatesi na bo batazi ikijya mbere. Yvna nk’umugabo yabonye adakwiye guceceka nuko yegera se aramubaza

 

Yvan: Papa, ubundi kuki mama Gatesi yakubonye agahita arabirana, asanzwe akuzi?

Kamuzinzi: Mwana wa, mbabarira winsonga ndeka ntuze

Gatesi: Ariko boss ko ibikoba biri kunkuka koko. Wambabariye ukatubwira ukuri?

Kamuzinzi: Bana banjye mundeke ndumva isi indangiriyeho. Ndumva kubareba mu maso ntabishoboye.

Yvan: Ariko papa, wavuze koko

Yabaye akijya kubabwira, muganga aba arasohotse

 

Muganga: Mutwihanganire twagerageje uko dushoboye kose ariko umurwayi wanyu ntitwabashije kumuramira, amaze gushiramo umwuka.

 

Gatesi: Ngo?

 

Yavuze iryo jambo na we yitura hasi, ararabirana baterura bajyana mu cyumba binjiranyemo nyina. Abamwinjije babisikanye n’abasohokanye umurambo wa nyina bawujyana mu buruhukiro.

 

Yvan na Kamuzinzi basigaye hanze, ibintu birushaho kwivanga mu mutwe wa Kamuzinzi. Yahise ava aho ngaho ajya kuba yizembagiza mu busitani.

 

Yvan we yahise yicara aho afata terefoni abwira Uwera na Thierry ibyago byababayeho. Na bo bamusaba ko nibamenya umunsi wo gushyingura azababwira bakaza kubatabara.

 

Yagumye kuri chat, nuko nka nyuma y’amasaha agera muri abiri muganga arasohoka

 

Muganga: Ni wowe Kamuzinzi?

Yvan: Oya Kamuzinzi ni papa

Muganga: Ari hehe se?

Yvan: Ari hanze mu busitani

Muganga: Ntibishoboka. Uriya musaza se, nako mubwire ko mukeneye

 

Yvan yaragiye ahamagara se, nuko ahageze muganga amushyira ku ruhande

 

Muganga: Uyu munsi wihanganire ko uri kwakira inkuru mbi gusa.

Kamuzinzi: Ntimumbwire ko n’umukobwa wanjye apfuye!

Muganga: Umukobwa wawe cyangwa umugore wawe?

Kamuzinzi: Amasano siyo ngombwa, mbwira uko bigenze

Muganga: Gatesi yari atwite inda imaze gukura, gusa kugirango turamire ubuzima bwe bibaye ngombwa ko tuyikuramo, kuko yari yayigwiriye igihe yarabiranaga. Ubu ariko we yazanzamutse, ni na we utubwiye ko inda yari iyawe. Ushaka wakinjira ukamuvugisha

Kamuzinzi: Nakinjirana se na Yvan?

Muganga: Nta kibazo mwinjirane

 

Barinjiye nuko basanga Gatesi arimo serumu, aryamye ku gatanda

 

Gatesi: Yvan ndagusaba imbabazi bwa kabiri.

Yvan: Ahubwo mbabarira ari wowe kuko nagushoye mu bibi ntabizi

Gatesi: Boss, umwana wawe ntabashije kubaho, inda yavuyemo

Kamuzinzi: Nubwo bimbabaje ariko nanone ku rundi ruhande birashimishije, yari kuba amahano yiyongera ku yandi

Gatesi: None se wambabariye ukambwira icyatumye mama akwikanga bikaba byamuviriyemo urupfu

Kamuzinzi: Amagambo nakubwira ubu ntiwiteguye kuyumva. Ihangane ubanze ukire, ukomere mu mubiri no mu mutima. Nzakubwira humura. Ahubwo twahamagaye Uwera araza abe akurwaje twe tugiye kujya gutegura ibyo gushyingura nyakwigendera. Tuzamushyingura ariko wavuye mu bitaro. Ni nabwo nzakubwira byose.

Gatesi: Niba ari ibyo kumbabariza umutima uzabyihorere narababaye bihagije. Reba mama wanduhanye jyenyine nyuma yo kubura data apfuye azize amakosa yanjye. Iyo utantera inda ntaba apfuye. Apfuye atanambwiye data wantaye ntaranavuka. Ahazaza hanjye koko ubu hashingiye kuki ko isi indangiriyeho

Kamuzinzi: Ese uramutse umenye so wamwakira nk’umubyeyi cyangwa wamwanga urunuka

Gatesi: Uko namwakira byaterwa nuko ansobanuriye icyatumye ata mama akabura. Ariko se nzamubwirwa n’iki ko mama apfuye atamumbwiye

Yvan: Humura uzamumenya ndabyizeye. Nanjye sinari nzi ko nzamumenya, nubwo kumumenya byambabaje kurushaho ariko byibuze byampaye amahoro ku rundi ruhande. Uzi kubaho umugabo wese ubonye ucyeka ngo ni papa

Kamuzinzi yahise asohoka aho abo bana bari bari ajya hanze

 

Ageze hanze yicaye aha wenyine asubiza amaso inyuma.

 

Yatangiye kwibaza ubusore bwe bwose yakoresheje yivuruguta mu bakobwa kugeza ubwo ateye inda abakobwa batatu bose, ntanagire n’umwe ashaka.

Yongeye kwibuka uburyo yitwaye amaze kugaruka mu gihugu, uko yiraye mu twana duto akatwangiza akoresheje umuhungu yibyariye atabizi none akaba yaramugize nk’ikirara, dore ko kuri we umukobwa wese abonye amubonamo imari.

Yakomeje kwibaza ukuntu yenze kuryamana n’umukobwa we bwite Uwera akabikizwa n’uko asa na nyina.

Ariko dore Gatesi we byageze n’aho amutera inda, amusangira n’umuhungu we ari na we musaza we.

Dore ingaruka ibivuyemo, nyina wa Gatesi arapfuye, asize umwana we ari imfubyi.

 

Ese ubundi ubu ubuzima buri imbere azabubamo ate?

 

Yakomeje kwibaza ibyo,Yvan aramusanga ati:

 

Yvan: papa, mu ijambo rimwe mbwira. Mama wa Gatesi mupfana iki

Kamuzinzi: Nyina wa Gatesi yari

Yagiye kumubwira muganga aba araje:

 

Muganga: Muze musinyire ko inda yavuyemo bitari ku burangare bwacu, munasinyire ko umurwayi yapfuye bitavuye ku burangare bwacu.

 

 

Bagiye muri ibyo nuko bataha atamubwiye byose. Bahugiye mu byo gutegura ishyingura, nuko igihe Gatesi yari amaze gusezererwa kwa muganga, bajya mu gushyingura nyina.

 

Inshuti ze zose zari zaje, harimo Uwera wari umurwaje, Sheilla wamufashije mu kuba ikirumbo, Jolie na Jacky bamumenyereje kaminuza, Thierry wabanaga na Yvan, abandi bana bigana n’abo babanaga mu cyumba.

Hari kandi nyina wa Yvan na nyina wa Uwera, abagore babyaranye na Kamuzinzi

 

Ubwo bamaraga gushyingura, Kamuzinzi yafashe ijambo nuko aravuga ati:

 

Kamuzinzi: Reka nsabe abari hafi ya Gatesi kumukomeza kuko amagambo ngiye kuvuga nubwo namusabye kwitegura kuyumva ariko ni amagambo akomeye agoye kuyakira.

Bantu mwese muteraniye aha, abagabo n’abagore nashakaga kubanza mwese kubasaba imbabazi kuko imbere yanyu sindi umuntu ahubwo ndi igisimba, ibyo nakoze si ibintu by’I Rwanda. Hashize imyaka isaga makumyabiri ubwo namenyanaga na nyakwigendera turakundana karahava. Ariko icyo gihe sinamukundaga wenyine kandi sinanamukundaga byo kuba twabana kuko sinari mbyiteguye. Ubwo yambwiraga ko atwite, yabimbwiye mu gihe kimwe n’abandi bakobwa babiri, mbona bindenze ndatoroka njya Tanzaniya. Aho ngarukiye naje mfite amafaranga, nuko ya mafaranga atuma nishora mu bakobwa bacyinjira kaminuza maze mbiraramo. Ibyo byose kubigeraho nifashishaga umwana nibyariye ntabizi ari we uyu Yvan undi iruhande. Byageze aho nenda kuryamana n’umwe mu bakobwa banjye ari we Uwera uri hano na we, amahirwe aba ko asa na nyina, nuko mba ncitse iryo shyano.

Ariko icyambabaje nubu kiri kunshengura kurutaho, kinatuma numva ntagikwiye kuba mu bantu, naje kuryamana na Gatesi, ngera aho mutera inda, ibyo byose nkabikora nirengagije ko ari inshuti y’umuhungu wanjye Yvan, jye nkabyita gukazanura. Ubwo nazaga kwirega imbere ya nyina, ari we uyu tumaze gushyingura, akimbona yahise arabirana bimuviramo gupfa. Uyu Gatesi ni umukobwa wanjye.

 

Akivuga iryo jambo Yvan na Gatesi bahise basakuza cyane baraboroga, abari aho bose bikorera amaboko, abimyoza barimyoza, abarakara bararakara, ariko Kamuzinzi yari akomeye arakomeza, noneho iyi nshuro yavuze apfukamye imbere y’imva

 

Kamuzinzi: Ndasaba imbabazi mama Gatesi nahemukiye nkamutoroka musigiye inda akayiruhana wenyine nanagaruka sinihutire kumenya uko byagenze. Ndazisaba abana banjye batatu bari hano, by’umwihariko Yvan na Gatesi kuko natumye bakora amahano umuhungu na mushiki we bararyamana.

 

Amaze kuvuga yakomeje gupfukama aho, Gatesi akomeza kuboroga, Yvan we yari yuzuye uburakari ariko Thierry akomeza kumusaba gutuza. Nuko nyuma y’umwanya utari muto, Gatesi n’ikiniga aravuga

 

Gatesi: Mu kuri ibi bimbayeho byose nabigizemo uruhare. Iki ni igihano Imana impaye kuko ntumviye inama zaba iza mama, Uwera mukuru wanjye ntari nzi, Jacky n’abandi. Ni kenshi bambwiye kutirukira ibihinda byose simbumvire. Nakurikiye ifaranga ryajejetaga nibagirwa indangagaciro ndiyandarika. Ibimbayeho bibere isomo abakobwa bose ndetse binabere isomo abihakana abo bateye inda. Ku bwanjye papa ndamubabariye, gusa munsengere mbashe kwakira ibi byose.

 

Abari aho bose bashimye ijambo rya Gatesi ririmo kwicuza no kwihana no kubabarira.

Umwe ku wundi, mama Uwera, Uwera ubwe, mama Yvan na Yvan bagiye bavuga ibitandukanye, byose byavuzwe Kamuzinzi agipfukamye aho.

Birangiye barataha bajye gukaraba banamara iminsi yo gusoza ikiriyo.

 

Ubwo basozaga ikiriyo, Kamuzinzi yarongeye afata ijambo

 

Kamuzinzi: Mwarakoze kutuba hafi muri ibi bihe bikomeye kandi bishishana twarimo, ndetse mwarakoze kudufata mu mugongo. Nasabaga Gatesi ko ibi birangiye azajya kureba ubucuruzi yari abereye umucungamari, kuko ubu bubaye ubwe bwite buzamufashe mu kwiga no kwiteza imbere.

Uwera na we nubwo afite uwemeye kumubera se, sinshaka kumwambura umwana yavunikiye ariko nka se w’amaraso muhaye hoteli iri mu mugi hafi y’isoko nubwo batari bazi ko ari iyanjye. Ubu ibaye iye bwite.

Yvan na we akabari twakundaga guhuriramo ndakamweguriye akomeze agakuremo ibizamufasha ahazaza.

Ibisigaye byose nabishyize muri uru rwandiko, ni rwo rurimo ahandi hose haherereye imitungo yanjye, kandi ngize Uwera umukuru muri bene se, ni we uzajya akemura ibibazo byose bizavuka.

 

Naho jyewe ho, (ibi yabivuze akora mu mufuka, akuramo akantu aragatamira), isi si iyanjye, ndayibasigiye muzayibemo neza kandi ibi byose bibabere isomo mwese.

 

Yarangije kuvuga atyo yitura hasi bihutana bajyana kwa muganga, ariko bakiri mu nzira ashiramo umwuka.

 

Yashyinguwe hafi ya mama Gatesi

Ubu Gatesi, Uwera na Yvan ni inshuti zikomeye, bagirana inama zinyuranye mu buzima.

Gatesi ntakiri umwasama, Yvan ubu ashishikajwe no gusoza amasomo ye naho Uwera aracyari umukuru muri bo kandi nubwo na we yari agiye kugwa mu mutego ariko aracyari umujyanama mwiza.

 

 

IHEREZO


 

 

Ndabashimira umwanya wanyu mwatanze musoma iyi nkuru kuva itangiye kugeza ishoje. Ba Kamuzinzi bari hose, ariko na ba Gatesi barahari. Ba Jacky ntimucike intege kuko nubwo abo mubwira batabumva, uwanze kumva ntiyanga no kubona.

 

 

KWISEGURA


 

Abakunzi b’inkuru ndende, dore ko mugenda mwiyongera, ndabamenyesha ko uku kwezi kwa 12 ngiye guhugira mu gutegura igitabo ndi kwandika, bityo umwanya wo kwandika indi nkuru ndende nzongera kuwubona mu kwezi kwa mbere umwaka utaha. Gusa amasomo ku buzima azakomeza gutangwa kuri uru rubuga. Murihanganira iryo rungu ariko icyo gitabo na cyo ndizera ko nigisohoka kizabashimisha. Nikimara gutunganywa nzabamenyesha uko mwakibona.

 

Mwarakoze kubana na njye.

 

Umwanditsi

 

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Tel: +250788553260

Email: fbiramahire@gmail.com

Comments

  1. Mbega inkuru ibabajeeeee!!!
    Cyakora nshimishijwe nuko irangiye neza, amasomo arimo arumvikana rwose.

    ReplyDelete
  2. Imana igushyigikire igitabo nacyo ukirangize neza kuko nacyo ni ingenzi icyo tukwifuriza ni ibyiza gusa kuko nawe uba waduhaye byiza kandi tukwifurije noheri nziza n'umwaka mushya muhire.

    ReplyDelete
  3. Urakoze cyane ku nkuru nziza irimo ubwenge! Tukwifurije iminsi mukuru myiza

    ReplyDelete
  4. Byibura Gatesi ntiyiyahuye
    Ise nagende nubundi ntiyari ashobotse

    ReplyDelete
  5. Ubu njye ndikurira,pe man we,ntakunditu gusa warakoze .ndetse cyane pe .ubwenge nubumenyi nubuhanga,ujye ubihorana

    ReplyDelete
  6. Urakoze cyane uwiteka akujye imbere muri byose turagukunda nukur
    Inkuru irangiye neza kwicuza nogusaba imbabazi ariko ntabumuntu yabigizemo ..........

    ReplyDelete
  7. Warakoze cyane ,uri umwarimu mwiza,yabaye iyi nkuru yageraga ku bana bagitangira Kaminuza byabasha cyane.

    ReplyDelete
  8. Jassou warakoze cyane NYAGASANI yagure ubwenge bwawe kandi bonne chance !turagukunda Cyane inkuru zawe zirimo amasomo akomeye!

    ReplyDelete
  9. Oooh! Sinjya nkunda gukora comment ariko uyu munsi reka nyikore, ndagushimiye by'umwihariko Imana iguhe umugisha izagufashe muri icyo gitabo ubikore neza. Inkuru zawe ndazikunda hari ibintu byinshi maze kuzigiramo. Nawe uzagire inihe byiza. Murakoze.

    ReplyDelete
  10. Urakoze disk,injury zawe zibami inama.nyagasani akubere byose mu kwandika igitabo.warakoze nukuri

    ReplyDelete
  11. Mbega ngo ishyano riragwira Kamuzinzi gusa ibyo yakoraga n'ubundi ntubyari kumugwa amahoro gusa yafashe umwanzuro mubi wo kwiyahura rwose n'ubwo yari yarahemutse sicyo guhano yari akwiye

    ReplyDelete

Post a Comment