Kuma mu gitsina: Impamvu nyamukuru zibitera

Ubusanzwe mu gitsina cy’umukobwa/umugore habamo ububobere, bugaragara ahanini iyo atangiye igihe cy’ubwangavu. Ibi ahanini biterwa n’ubwiyongere bw’umusemburo wa estrogen. Ubu bubobere bufite akamaro kanyuranye harimo gutuma intangangabo iyo zihageze zidapfa ahubwo zikabasha kogoga zigana mu miyoborantanga aho imwe muri zo ihurira n’intangangore. Ikindi ubu bubobere bwiyongera mu gihe cyo gukora imibonano nuko bigatuma hatabaho gukomereka cyangwa gukoboka mu mibonano bikanorohera igitsina cy’umugabo kwinjira no kongerera bombi ibyishimo.

Gusa bibaho ko ubwo bubobere bushobora kugabanyuka ndetse rimwe na rimwe bukabura burundu. Ibi ahanini bikunze kuba ku bagore bageze mu zabukuru, kuko estrogen iba yagabanyutse. Ariko nanone kuma mu gitsina ntibituruka aha honyine nkuko turi bubibone.

 

Ese hari ingaruka zo kuma mu gitsina?


 

Uretse kuba ari n’ibintu bidasanzwe kuko mu gitsina ubusanzwe hagomba kuba habobereye, ariko nanone kuma mu gitsina bifite izindi ngaruka:

  • Kubabara mu gihe ukora imibonano

  • Kumva umeze nk’uri gushya mo

  • Kubona amaraso macye nyuma yo gukora imibonano

  • Kubyimbirwa nyuma y’imibonano

  • Kubangamira uwo mukorana imibonano

  • Guhorana ubwandu bw’umuyoboro w’inkari bugenda bugaruka

  • Gutinya gukora imibonano

  • Kuryaryatwa no kwishimagura mu gitsina n’ahahazengurutse


Iki ni ikibazo kiba ku bagore benshi ariko impamvu zigitera ni nyinshi kandi ziratandukanye.

 

Ni iki gitera kuma mu gitsina?


Uretse igabanyuka rya estrogen mu mubiri twabonye hejuru, hari izindi mpamvu zinyuranye zishobora gutera kuma mu gitsina. Muri zo twavugamo:

  • Kuba umugore yonsa

  • Kuba akunze kunywa itabi

  • Kugira agahinda gasaze, kwiheba no guhangayika bimara igihe

  • Stress mu bwoko bwayo bwose

  • Kubyara ukaba utarakira neza

  • Kuba ukora siporo zituma utakaza amazi menshi

  • Kutanywa amazi na macye

  • Gukunda kunywa inzoga zikaze (zifite alukolo iri hejuru ya 30%)

  • Imwe mu miti ya kanseri

  • Kuba wabagwa bagakuramo imirerantanga

  • Impinduka mu mikorere y’imisemburo

  • Kuba uri gufata imiti yo kuboneza urubyaro ikoze mu misemburo

  • Imwe mu miti cyane cyane ishinzwe gukamura amazi mu mubiri

  • Kuba ukunda koza mu gitsina cyane kandi kenshi kimwe no kuba waba uhasiga imibavu cyangwa ibindi bintu bitagenewe kuhashyirwa nk’amasabune anyuranye


 

Izi ni zo mpamvu ziza ku isonga mu bitera kuma mu gitsina. Niba waratangiye kumva muri wowe wuma, wasuzuma muri izi mpamvu iyaba ibigutera ukayikuraho niba bishoboka, byakanga ukitabaza amavuta asigwa mu gitsina akagufasha kugira ububobere. Indi miti uyandikirwa na muganga amaze kumenya impamvu nyamukuru

Ongera usome hano Ese nakoresha amacandwe mu kubobeza mu gitsina?

Comments