Kubura imihango udatwite: impamvu zishobora kubitera

Ukabona igihe wakaboneyeho imihango kirageze ntije, hakarengaho umunsi umwe, ibiri, icyumweru se, maze ugacyeka ko waba utwite. Ukanzura gupima ko utwite wapima ugasanga nta nda ufite.
Ibi ni ibintu bibaho byibuze rimwe mu buzima bw’umugore kandi bigira impamvu zinyuranye.
Aha tubanze twibutse ko ubusanzwe iyo ubonye imihango hashize iminsi itarenga 35 ubonye indi bititwa gutinda kandi nanone iyo ku gihe wateganyaga kuboneraho imihango hatararengaho iminsi 7 biba bitaraba ikibazo.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe impamvu zinyuranye zishobora gutuma imihango itinda kuza hakabamo izikosorwa byoroshye nk’uko hari n’izisaba abaganga.

1. Stress



Stress niyo iza ku isonga mu mpamvu zituma imihango itinda kuza. Ituma habaho kutaringanira kw’imisemburo kandi stress ifata agace k’ubwonko kitwa hypothalamus gashinzwe kuringaniza imisemburo.
Ibitera stress ni byinshi, ibibazo bwite, mu muryango, ku kazi, ubukungu, …

2. Kunanuka



Niba usanzwe wifitiye igara rito, ntacyo bitwaye. Ariko kunanuka byaba bitewe n’uburwayi, ubushake se cyangwa indi mpamvu ku buryo ugira BMI iri munsi ya 10% ugereranyije n’iyo wakagize (kuko intoya yakabaye 18.5, ubwo kuba wagira BMI iri munsi ya 16.65) nabyo biri mu bituma umubiri uhagarika gukora imwe mu misemburo kuko uhita ujya mu gukora ibindi umubiri ukeneye kugirango ugarure akagufu. Aha binagendana no kurwara ukaremba cyane, impinduka mu mirire, ikirere, kwimuka…

3. Umubyibuho ukabije






Aha naho kimwe no kunanuka, umubyibuho ukabije nawo (kugira BMI irenze 30 cyane cyane) bishobora gutera impinduka mu mikorere y’imisemburo bikaba byatera kubura imihango bya hato na hato

4. PCOS




Polycystic ovary syndrome ni uburwayi butuma umubiri w’umugore ukora imisemburo gabo myinshi kurenza ikenewe. Ibi bituma mu mirerantanga hazamo cysts twagereranya n’ibibyimba nuko bigatuma imihango igenda nabi cyangwa igahagarara.


5. Imiti yo kuboneza urubyaro






Gutangira cyangwa guhagarika imiti iboneza urubyaro irimo imisemburo (ibinini, inshinge, agapira ko mu kuboko) bishobora gutuma imihango ihagarara kuko iyi miti irimo ituma utagira igihe cy’uburumbuke. Cyane cyane urushinge nirwo rukunze gutera kubura imihango kimwe n’agapira ko mu kuboko, uretse ko n’ikinini kirinda gusama akokanya (emergency pill) gishobora gutinza imihango


6. Indwara karande




Zimwe mu ndwara za karande nka diyabete zishobora gutera impinduka mu misemburo yawe. Guhinduka kw’isukari mu maraso bishobora gutera impinduka mu misemburo.


7. Ikibazo kuri thyroid




Iyi ni imvubura iba mu ijosi ikaba ishinzwe gukora imisemburo ituma habaho kuringanira kw’imikorere yo mu mubiri imbere (ubushyuhe, imisemburo yindi, …) iyo rero iyi mvubura idakora neza bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’imisemburo bityo bikaba byatera ikibazo cyo kubura imihango


8. Kuba uri hafi gucura




Kimwe mu bimenyetso by’uko uri hafi gucura ni uko imihango itangira kugenda iza nabi. Niba biri kukubaho uri mu myaka iri hajuru ya 40 bishobora kuba ikimenyetso cyuko uri hafi gucura.

Comments