Kubyimba ibirenge utwite: Ikibitera, igihe usabwa kwihutira kwa muganga



Gutwita bigendana n’impinduka zinyuranye ku buzima bw’umugore utwite. Zimwe muri zo harimo kubyimba ibirenge, aho usanga guhera mu tubumbankore kugera ku mano habyimbye. Nubwo ibi ari rusange ku bagore batwite, ariko hari igihe kiba ikimenyetso kibi, gisaba kwihutira kwa muganga. Kubyimba ibirenge utwite, bishobora kuza mu gihembwe cya mbere, icya 2 cyangwa icya 3 ndetse hari n’abo bibaho bamaze kubyara.

Muri iyi nkuru turavuga ibikunze kubitera, ibimenyetso, uko wabirwanya n’igihe usabwa kwihutira kwa muganga

Igihembwe cya mbere


Mu gihembwe cya mbere, umusemburo wa progesterone uriyongera byihuse nuko bigatera igogorw kugenda buhoro. Ibi bishobora no gutuma ibirenge, ibiganza no mu maso habyimba ariko bidakabije. Niba kubyimba nta kindi kibiherekeje, nta kibazo. Ariko niba bigendana no kugira isereri, umutwe cyangwa kuva, ni byiza kujya kwa muganga

Igihembwe cya kabiri

Niba ikirere gishyushye cyangwa ukaba umara akanya uhagaze, kubyimba ibirenge birasanzwe.
Ibi ahanini bitururka ku kuba amaraso yawe ari kwiyongera ndetse n’amazi asohoka mu mubiri akagabanyuka. Biba bigamije gutuma umubiri wawe woroha ngo uzabashe kurekura umwana nta nkomyi. Kenshi abagore bari muri iki gihembwe, bibabaho, ntibigutungure. Keretse niba kubyimba bigendana n’ibindi bimenyetso

Igihembwe cya gatatu

Guhera mu cyumweru cya 28, kugeza hafi mu cya 40, amano arabyimba ku buryo bugaragara. Umubiri wawe uba uri kurushaho kubika amaraso n’andi matembabuzi. Umura uba uri kurushaho kwaguka dore ko n’umwana mu nda aba ari gukura, bikaba byabangamira amaraso azamuka asubira mu mutima bityo agasa n’ayitekera mu mano. Ntibigutere ubwoba, birasanzwe nubwo biba bibangamye.

Izindi mpamvu


Uretse ibyo tumaze kuvuga, izindi mpamvu zishobora gutera kubyimba ibirenge twavuga:
  • Kuba ikirere gishyushye (hari izuba)
  • Ikibazo mu mirire
  • Kuba ukoresha ikawa cyangwa ibirimo caffeine cyane
  • Kutanywa amazi ahagije
  • Kumara igihe kinini uhagaze

Ni ryari usabwa kujya kwa muganga?

Nibyo koko kubyimba ibirenge birasanzwe ariko hari igihe biba ari ikimenyetso cy’ikibazo kindi. Kimwe muri byo ni preeclampsia aha bikaba igihe umugore utwite agira umuvuduko ukabije w’amaraso. Rero mu gihe ubonye ibikurikira uzihutire kujya kwa muganga:
  • Kubyimba bitunguranye ibiganza, ibirenge no mu maso
  • Kubyimba bigenda byiyongera ku buryo bukabije
  • Ibicyezicyezi no kugira ikizungera n’isereri
  • Kuribwa umutwe bidasanzwe
  • Kumva umeze nk’uwataye umutwe
  • Guhumeka insigane

Nanone niba kubyimba byabaye ku kuguru kumwe, bikagendana no kuribwa, gutukura cyangwa ubushyuhe, ibi bishobora guturuka ku maraso yipfunditse muri uko kuguru (DVT). usabwa na bwo kwihutira kwa muganga.

Nakora iki ngo nirinde kandi ngabanye kubyimba ibirenge?


Wabisoma hano 

Comments