Kubyimba ibirenge utwite: Icyo wakora mu kubirwanya


Mu nkuru yatambutse twari twavuze ku bitera kubyimba ibirenge mu gihe utwite, ndetse twanavuze igihe ukwiye kwihutira kujya kwa muganga, cyane cyane mu gihe kubyimba bigendana no kuribwa cyangwa ibindi bimenyetso (wabisoma hano). Nyamara kandi mu gihe bidakabije, hari ibyo wakora ubwawe bikagufasha kubyimbura, ndetse byanakurinda kuba wabyimba ibirenge, mu gihe utwite. Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru

1. Gabanya umunyu

Umunyu uzwiho gutuma umubiri utarekura amazi nuko ukabyimba. Kuwugabanya mu byo kurya, kwirinda ibiribwa byo mu makopo biba birimo umunyu mwinshi, za makayabu…

2. Ongera potassium

Iyo utabashije kugabanya umunyu dore ko urimo sodium, usabwa byibuze gufata amafunguro akungahaye kuri potassium, iyi ikaba na yo izwiho ko iyo yiyongereye birinda bikanavura kubyimbirwa.
Amwe mu mafunguro akungahaye kuri potassium twavuga:
  • Imineke
  • Ibirayi bidahase
  • Ibijumba bidahase
  • Epinari
  • Ibishyimbo
  • Beterave
  • Yawurute
  • Amafi ya salmon
  • Maracuja

3. Gabanya caffeine


Kugabanya caffeine bigendana ubwo no kugabanya ikawa unywa, kwirinda ibinyobwa ibonekamo nka za redbull, ibinyobwa byongera ingufu muri rusange, ndetse n’icyayi ukinywera green tea.

4. Nywa amazi ahagije


Nubwo wumva kuyanywa ahubwo byagutera kubyimbirwa, ariko si byo. Umubiri iyo ubona nta mazi ufite, asigaye ntuyarekura. Bikaba byatera kubyimbirwa rero. Kunywa amazi ni byiza kuko binafasha impyiko mu mikorere yazo.

5. Zamura ibirenge


Nubwo hari byinshi usabwa gukora, ariko nanone urasabwa kugerageza kujya unyuzamo ukicara, ukarambura amaguru noneho ibirenge bigasa n’ibiri hejuru. Niba uryamye, segura ibirenge byeguke.

6. Ambara imyenda ikurekuye


Nubwo usanga rimwe na rimwe iyo utwite ushobora kunyuzamo ukambara imyenda isanzwe, ariko ni byiza ku mugore utwite kwambara imyenda imurekuye, byaba byiza akaba amakanzu ndetse imyenda y’imbere na yo ukambara itagufata cyane. Kwambara za collant utwite si byiza rwose.

7. Gendagenda

Niyo wabikora iminota 10, ukongera ukiruhukira, ukaza kongera nka nyuma y’amasaha 4 ntacyo bitwaye. Bituma amaraso atembera neza bikagabanya kubyimbirwa

8. Inkweto


Mu gihe inda iri gukura, ni byiza kugenda uhindura inkweto wambara. Tangira uve ku nkweto ndende, iziguhambiriye, ahubwo ujye wambara inkweto zitaguhambira kandi zitari ndende.

9. Kuryama


Umugore utwite biba byiza iyo aryamira urubavu rw’imoso. Nubwo utaryama udahindukira, ariko kuryama igihe kinini uryamiye imoso ni byiza kuko bifasha amaraso gutembera. Niba inda imaze kuba nkuru kandi, shaka ikintu ushyira hagati y’amaguru nk’umusego, bikurinda kumva ubangamiwe.


10. Massage


Massage ni nziza na yo, aho ukora massage ibirenge n’ibiganza. Rero bwira umutware wawe afate amavuta ya vaseline cyangwa nadi mavuta yagenewe massage (yo mu bwoko bwa oil). buhoro buhoro, bizatuma amaraso atembera neza.

Comments