Birashoboka. Agace ka 28



Abari aho bumvise urusaku bose basohotse biruka, bacanye amaterefoni dore ko umuriro wari utaragaruka.

Buri wese yahamagaraga uwo ashaka, ubwoba ari bwose. Bageze hanze bahise babona Mugeni agaramye iruhande rw’imodoka ariko ntibabasha kubona Muhizi.

Ntibitaye kureba kuri Mugeni ngo barebe niba agihumeka cyangwa yapfuye ahubwo babanje gushaka aho Muhizi yaba ari, ariko bakomeza kumubura.

Jacques ni we wasohotse nyuma kuko yumvaga birangiye apfakaye atarongoye, nuko agera kuri Mugeni amukoze ku mutima yumva urimo gutera. Yahise amurika hose abona ntaho yakomeretse nuko aramwegura aramwicaza, abona undi abumbuye amaso

Mugeni: Cheri, ntacyo nabaye erega ni uko ntinya inkuba
Jacques: None se Muhizi ari hehe?
Mugeni: Inkuba yakubise amaze kwinjira mu modoka ariko. Sinzi rero niba arimo cyangwa yasohotse

Amuritse mu modoka abona nta muntu urimo.

Abamushakishaga na bo bagarutse batamubonye, nuko bageze kuri Mugeni we basanga yamaze guhaguruka ni mutaraga.

Bamanjiriwe bumiwe, bifashe mapfubyi abandi batangiye kurira, babonye urumuri runini ruza rubasanga. Abanyabwoba bakomeje kubugira bibaza aho urwo rumuri ruri guturuka, nuko uko rubasatira baza kubona ni Muhizi. Bahise biruhutsa bose

Jacques: Boss twari twagize ngo inkuba yakuzamukanye
Muhizi: Izo Mana nazikura hehe ko naba mbaye nka Eliya cyangwa Enoki mwa bantu mwe. Nari ngiye gushaka urumuri. Naho inkuba yo ntacyo yadutwaye da.

Ibyari agahinda n’ibibazo byahindutse ibitwenge nuko basubira mu cyumba, basezeranaho dore ko bwarimo bunasatira amasaha agana igitondo maze bajya kuryama.

Bucyeye Mugeni n’ababyeyi bafashe inzira isubira iwabo, ariko mbere yuko bagenda Muhizi na Jacques babahaye itariki bazagira gufata irembo, dore ko nta gisibya ubukwe bwagombaga kuba kuko imiryango yari ibyishimiye.

Bamaze kugenda Jacques yagiye kuruhuka kuko iryo joro ryose ni nk’aho atari yaryamye. Yararyamye arasinziraaaaaa, ku buryo yicuye bigeze mu masaha ya nimugoroba.

Akangutse yasanze Mugeni yamuhamagaye aramubura nuko ahita amuhamagara

Jacques: Cherie wambuze igitotsi cyari cyamperanye
Mugeni: Mbega wowe. Uzajya usinzira ngute mu buriri ni akazi kawe. Nyine naguhamagaye nshaka kukubwira ko twagezeyo amahoro. Ubu nyine urabyumva turi guserebura mu rugo
Jacques: Sha mukomeze muryoherwe rwose. Iyo mpaba ngo nivumbire. Hagati aho ndumva nishimiye ko wagarutse
Mugeni: Sha urukumbuzi rwari kuzantwara. Ahubwo se ubu koko nzajya nkubona bwo hadashize igihe ko wigiriye za Kigali
Jacques: Ahubwo tangira ushake akazi hakiri kare ni byo sawa. Byibuze tuzabane waramaze kukabona. Urumva bitaba ari uburyohe?
Mugeni: Nubundi papa yambwiye ko agiye kubyirukamo. Ariko cheri wari wambaye neza weee. Natunguwe kabisa. Ubundi kuki utajya wambara amatisi kenshi
Jacques: Reka nta guhora nifunze shwii. Ariko nzagerageza kuyagira menshi ubwo wayakunze. Ubu se jyewe ningusaba kujya wambara kenshi amakanzu uzabivamo?
Mugeni: Urumva na we ko ntajya mpora nambaye amakanzu. Gusa nanone biterwa n’akazi da. Ubwo se ninkabona ko nzajya mpora nambaye uniform, nzajya nambara ayo makanzu dutembereye ntacyo.
Jacques: Ibyo tuzagira igihe cyo kubivugaho. Ngaho reka nkureke ube uryoherwa n’abandi, umenye ko mu byumweru bibiri biri imbere tuzaza
Mugeni: Ndabizi. Nawe ubanza urambiwe kurara wenyine si gusa
Jacques: Ariko se ko namaze kubona akazi keza, ikindi naba ntegereje ni iki ko nkore bigwire yapfuye atarongoye. Erega shahu nanamaze igihe ntoza imbunda. Warankaniye urabizi
Mugeni: Sinabikoreye kukwanga, kandi nakubwiye ko atari uko ntarabikora. Ahubwo ni uko nafashe umwanzuro nyuma yo guhemukirwa nuwo nakundaga. Urumva rero, bizaba ari ubuzima bushya. Ubundi se ubu sinasubiranye we
Jacques: Umva genda usange abandi reka nanjye nkarabe njye kureba uko bimeze ku kazi. Ndagukunda

Yarasezeye nuko ajya koga, aritegura ajya ku kazi
Ageze yo abakozi bose bamwakiriye bakoma amashyi. Si bwo batangiye kumwita Kakule.

Jacques: Iryo zina se ryo kandi rije rite?
Manager: Hahaaa. Si wowe utajya ureba umupira ngo uri muri zafilimi. Wasanga na Diane akurusha kumenya iyo bigana
Diane: Kakule se ntiyitiranwa na cherie wa Jacques?
Manager: Nyine yitwa Mugheni. Ubwo rero izina nturyange ndakubatije sinabatije bacye.
Jacques: Hhhhh. Sha namwe muri umuti w’amenyo rwose. Izina ndaryemeye ba nyakubahwa.

Bakomeje akazi, nuko bugorobye Muhizi aza kureba uko bimeze maze ahamagara Jacques bajyana mu biro

Muhizi: Jacques muhungu wanjye rero ubu uri gutera intambwe ugana mu kindi cyiciro. Ugomba gutangira gukora igenamigambi ry’ahazaza utitekerezaho gusa ahubwo unatekereza ku wo muzabana. Imyanzuro uzajya ufata ni byiza ko mwajya mubanza kuyumvikanaho niyo bitaba bimureba cyane.
Jacques: Ndabumva kandi nzabikurikiza
Muhizi: Ikindi rero nshaka ko tuganiraho kandi cya ngombwa cyane ni mama wawe. Ubushize nabikubajijeho unsaba kubyihorera ariko ubu namaramaje urambwira. Wambwiye ko papa wawe yapfuye, ubu rwose aho atari niyemeje kuzahaba. Ariko mama wawe aracyariho. Niko wambwiye. Ariko ntushaka kumuvugaho. Hari ikibazo kiri hagati yawe na we?
Jacques: Boss, mu kuri numvaga ntashaka kuvuga kuri mama, kuko nubwo yambyaye ari ibishoboka namubwira akambyaruka kuko ndamwanga pee. Gusa reka mbikubwire nta kundi ariko ntabwo ashobora kuzaza mu bukwe bwanjye
Muhizi: Mbwira ndakumva mwana wanjye.

Ese mama wa Jacques yamukoreye irihe kosa yananiwe kubabarira?

Biracyaza….

Comments

  1. Uracyeka Mama wa Jacques ari iki yakoze cyatumye Jacques amuzinukwa?

    ReplyDelete
  2. Yabyaye Jacques ariko yanze kumubwira izina rya Se. Amubwirako yapfuye. Niko ntekereza pe

    ReplyDelete

Post a Comment