Birashoboka. Agace ka 27



Urwo rupapuro bararurambuye basanga handitseho ngo:

“WILL YOU MARRY ME?”IF “YES” HUG ME.

Ako kanya bose bahise bakoma amashyi bavugira icyarimwe bati “YES”. amatara yo muri icyo cyumba yahise ahindura ibara, atangira kwaka asa n’iroza, maze aho Jacques na Mugeni bahagaze hatangira ho kwaka amabara avangavanze maze uri ku buhanga bw’ibyuma aba arekuye akaziki gatuje. Jacques na Mugeni bari bagihoberanye dore ko uretse kumutunguza aya magambo, Mugeni yari akumbuye Jacques kandi noneho no gutungurwa no gusanga akorera aho bakiririwe, byarushagaho gutuma ibyishimo bimurenga.

Jacques yasabye Diane kugarura igikarito cyavuyemo ka gapapuro, nuko amusaba gufungura mu nsi. Bose bagize amatsiko yo kureba ikiri buvemo, maze ubwo yafunguraga mu nsi, havamo ururabo rwiza cyane, maze Jacques aruhereza Mugeni.

Mugeni akirwakira, Jacques yasabye ko basubizaho urumuri rusanzwe, maze akora muri rwa rurabo akuramo impeta nziza cyane nuko ayambika Mugeni nk’ikimenyetso cy’uko bazabana.
Yarongeye aramuhobera, amusoma ku itama, maze asaba Mugeni gusubira mu mwanya we.

Nuko ubwo Mugeni yasubiraga kwicara, Jacques na we yamugiye inyuma, asuhuza abashyitsi bose bari aho, dore ko batari benshi, yari Muhizi n’umuryango we, ndetse n’ababyeyi ba Mugeni. Amaze kubasuhuza asubira imbere maze arongera afata ijambo

Jacques: Mu kuri ibyishimo mfite ntibinyemerera kuba navuga amagambo menshi. Ndumva umutima wanjye wuzuye umunezero. Gusa ndashaka gushimira Mugeni kubera kumpindurira ubuzima. Abasanzwe banzi mu myaka itanu ishize, muzi byinshi ntari bwirirwe mvuga hano. Impinduka zose mumbonaho zazanywe nuko Mugeni yinjiye mu buzima bwanjye. Musezeranyije imbere yanyu kuzakomeza imyitwarire n’imico myiza, kuko ni we mbikesha. Ndashimira kandi ababyeyi be nanone, kuko bemeye kunyakira mu muryango wabo, bakamfata nk’umwana bibyariye, inama zabo ni ingirakamaro. Nkongera nanone gushimira umuryango wa boss, kuko bampaye akazi, nzamurwa mu ntera buri gihe kandi nabaye umwana mu rugo. Ndabizeza kutazabahemukira. Abakozi bagenzi banjye, mwebwe murabizi simvuga byinshi kuko twarenze kuba abakozi ubu turi abavandimwe, turi umuryango. Nongeye guha ikaze Mugeni, ndumva nanamuha akanya na we akagira icyo atubwira kuko uyu munsi ni uwe. Murakoze

Abantu bose bamuhaye amashyi menshi. Mugeni atarahaguruka, Muhizi yahise ahaguruka atunguranye maze afata ijambo

Muhizi: Si ukwiha ijambo ariko ibinezaneza mfite sinakomeza kubibika muri jyewe. Mugeni anyihanganire ahaguruke, na Jacques ahaguruke ngire icyo mbabwira bari kumwe begeranye.

Barabikoze, nuko ubwo bari bahagaze, Muhizi akomeza ijambo rye

Muhizi: Murabizi mwese abari hano, nkunda umuntu ugaragaza impinduka, umuntu ukunda gukora. Kuva Jacques yagera muri business zanjye, inyungu maze kugeraho irashimishije. Abakozi ntibagihindura akazi buri gihe, ahubwo n’ugaragayeho agakosa kamwirukanisha yihutira kuza gusaba imbabazi. Ibi binyereka umuyobozi nyawe, umwana ukeneye iterambere. Jacques yanyuze mu bigeragezo binyuranye mu kazi, ndetse no mu minsi ishize hari ibyabaye nyamara yabyitwayemo kigabo bisoza amahoro. Nubwo atari abizi, ubu uwashakaga kumufungisha urubanza rwe rwarihutishijwe, ibyaha yashinjwaga byose byaramuhamye ubu yakatiwe gufungwa imyaka itanu. Ariko si ibyo nashakaga kuvuga ahubwo kari akanyuzemo. Naraye nganiriye na madamu impano twaha Jacques, ihoraho kandi izamugirira akamaro. Twibutse ko gukodesha muri Kigali ari ibintu bihenze nuko twiyemeza kumuha iriya nzu twujuje hano ruguru y’iyi guest house. Nimara kujyamo ibikenerwa byose azahabwa imfunguzo zayo. Murakoze, ijambo ryanjye ryari iryo.

Abari aho bakomye akaruru k’ibyishimo, amashyi avuga urufaya. Nuko umwanya wa Mugeni ugeraho

Mugeni: Muraho mwese. Umwaka ntari mu gihugu nsanze harahindutse byinshi. Mba mvuze ngo muri abana babi kubera mwampishe ibi byose ariko nanone narushijeho kwishima. Mu by’ukuri simvuga byinshi ku muryango wanjye kuko banyitaho uko bashoboye kandi ibyo ngezeho ni bo mbikesha. Ndashimira Jacques, urukundo ankunda, guhinduka yangaragarije kandi musaba gukomeza muri iyo nzira. Ndanashimira ariko Diane na Sandrine, bambereye inshuti nziza kandi bandwaniye ishyaka, byinshi tubiziranyeho hagati yacu. Umuryango wa Muhizi mwe sinzi icyo nabaha cyo kubashimira kuko muri ababyeyi, muri inshuti. Murakoze

Nyuma ya Mugeni buri wese mu bari aho yagiye ahabwa umwanya wo kugira icyo avuga, ari ko icyokunywa gisimburana n’icyo kurya. MC ari we Paul na we yaje kugira icyo avuga, ashimira Jacques uburyo yamubereye inshuti, uko yagaragaje impinduka ndetse amusezeranya kuzaba inshuti y’umuryango we.

Nyamara kandi papa Mugeni yari yiyicariye nta kintu na kimwe aravuga, nuko na we ageze aho arahaguruka

Papa Mugeni: Bana banjye namwe nshuti, uyu munsi undyoheye ku buryo mutabyumva. Ndabanza gushimira uyu muryango watwakiriye, nkawushimira uko ugaragaza urugwiro n’urukundo. Mu by’ukuri umuco hari byinshi udutegeka, hari na byinshi utubuza ariko ndumva Jacques namugira umuhungu wanjye. Kuko mu buzima bwanjye mbonye umusore nyawe, nimushyingira umukobwa wanjye sinzicuza ahubwo nzaryama nsinzire. Ndamusabira gukomeza kuba umusore nyawe, akaba intarumikwa mu gihagararo kandi akaba indashyikirwa mu iterambere. Nari nateguye kumuha impano ariko Muhizi yantanze, jyewe iyanjye nyibikiye umunsi w’ubukwe. Si ukwica umuco ahubwo ni ukwizihirwa. Kandi uwakoze neza aba akwiye kubishimirwa. Mugeni we ibye birihariye, nitugera imuhira ejo tuzahakomereza ibirori. Bana banjye mukomeze urukundo muri byose bizagenda neza

Ibirori byarakomeje, nuko dore ko hari mu gihe cy’imvura, imvura itangira gutonyanga. Muhizi asohoka kujya kuzamura ibirahure by’imodoka dore ko yari yasize bimanuye, maze ubwo yageraga mu muryango imvura iriyongera nuko Mugeni asohokana umutaka kumutwikira.

Bakigera hanze umurabyo warabije maze inkuba ihita ikubita cyane, amatara ahita azima abari mu nzu bumva hanze umuntu aboroga.

Mana yanjye. Iyi nkuba se hari uwo ikubise? Birabe ibyuya pee.

Biracyaza…

Comments

  1. Yoooo,gushaka ni ugushobora.Jacques nanezerwe n'umsaruro w'impinduka yifatiye

    ReplyDelete
  2. Iyo nkuba irabe idakubise Mugeni!! Bigeze aho biryoshye cyane pee!!

    ReplyDelete
  3. Mana we iyo nkuba irabe idakubise mugeni

    ReplyDelete
  4. Kugirango ugire icyo ugeraho bisaba ko haricyo wiyima Jacques yaharaniye impinduka none arashyize ageze kucyo yashakaga impinduka ze zitumye agira ahazaza heza.

    ReplyDelete

Post a Comment