Ibishobora gutera guhumura nabi mu gitsina

Impumuro y’igitsina cy’umugore ni ingingo idakunze kuvugwaho ugasanga n’abayiganiriyeho ntibayivugaho rumwe. Usanga hari abavuga ko mu gitsina nta mpumuro hagakwiye kugira nyamara baba bibeshya. Igitsina kigira impumuro yacyo kandi burya irya mpumuro yacyo y’umwimerere ifite uruhare rwihariye mu kuzamurira umugabo ubushake bwo gukora imibonano aho ituma hari imisemburo ikorwa iyo yumvise iyo mpumuro.

Gusa ku rundi ruhande ariko hari igihe iyo mpumuro iba idasanzwe ndetse ikaba mbi ku buryo unatambuka abantu bakipfuka ku mazuru. Ufite iki kibazo anatinya kuba yakivuga cyangwa ngo agishe inama abandi ahubwo akibera mu bwigunge atinya guhabwa akato n’abamenya ikibazo cye.

Uretse uburwayi bwa fistula buzwiho kuba butera iyi mpumuro mbi, hari izindi mpamvu ushobora kuba utari uzi zishobora kugutera kugira impumuro mbi nkuko tugiye kubivugaho.

 


  1. Indwara ya bacterial vaginosis




 

Ubusanzwe mu gitsina cy’umugore habamo za bagiteri zitandukanye zishinzwe kuhasukura no kuharinda zizwi nka lactobacillus gusa hanabamo izatera indwara. Iyo rero izirinda zigabanyutse bituma imbi ziba nyinshi cyane nuko ubwinshi bwazo bugatera kuzana impumuro imeze nk’iy’amafi (bakunze kuvuga ngo uranuka injanga) mu gitsina. Ibindi bimenyetso bijyana n’iyi mpumuro harimo kuzana ururenda rusa n’amata cyangwa ikigina, kokera unyara cyangwa ukora imibonano. Bimwe mu bitera ubu bwiyongere harimo gukoresha imiti n’amasabune mu gitsina (bizwi nka douching), kunywa itabi, gukora imibonano idakingiye n’umuntu mutari musanganywe cyangwa kuyikorana n’abantu benshi.

 


  1. Isuku nkeya




 

Birashoboka ko kuba ufite impumuro mbi aho dukura abantu, bituruka ku isuku nkeya uhagirira cyangwa kuhasukura nabi. Kiriya gice kibira ibyuya cyane niyo mpamvu usabwa kuhasukura witonze kandi neza. Ahavugwa si mu gitsina imbere kuko ubwaho hikorera isuku ariko ibuka kogosha insya byibuze buri cyumweru, niba umaze gukora imibonano ukarabe, niba uri mu mihango ukarabe byibuze kabiri ku munsi kandi nujya ku musarane wibuke kwihanagura. Kuba wahatera imibavu, wakogeshamo isabune, si isuku ahubwo ni ukwangiza lactobacillus.


  1. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina




 

Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitera kuzana impumuro mbi mu gitsina. Twavuga imitezi na chlamydia. Izi ndwara zoroshye kuzivura nyamara kutazivuza byagira ingaruka zikomeye zirimo no kutabyara. Kenshi ku bagore ntizikunze kugaragaza ibimenyetso ariko iyo bije harimo kubabara unyara, kuzana ibimeze nk’amashyira mu gitsina no kuzana impumuro mbi.

Indi ndwara yabitera ni trichomonas nayo ituma uzana ururenda rujya gusa n’icyatsi ruhumura nabi bikajyana no kubabara unyara. Nayo ariko iravurwa igakira.


  1. Ibyo urya




 

Nkuko ibyo urya bigira uruhare mu buryo uhumura mu kanwa (ntiwaba wariye tungurusumu ngo uhumure nk’uwariye inyama), ni nako bigera ku birenge, mu kwaha no mu gitsina ku bagore. Ubushakashatsi bugaragaza ko ibyokurya bigira impumuro yihariye nka tungurusumu, ibitunguru, amashu, amafi n’ibirungo birimo urusenda bishobora gutuma mu gitsina naho hagira indi mpumuro. Niba ubirya cyane ukumva iyo mpumuro, icyo wakora ni uguhindura imirire.


  1. Impinduka mu misemburo




 

Igihe cy’imihango n’igihe cy’uburumbuke habaho impinduka mu mikorere y’imisemburo aho imwe izamuka indi ikamanuka. Gusa icyiza hano ni uko iyo iki gihe kirangiye ya mpumuro igenda. Ariko niba wumva ikabije kandi ikubangamiye, kugana kwa muganga nta kosa ririmo. Abagore bari mu gihe cyo gucura nabo bishobora kubabaho kuko imisemburo iba iri guhindagurika.

 


  1. Kudahindura pad




 

Pad benshi bakunze kwita cotex ni twa dukoresho abakobwa n’abagore bari mu mihango bibinda. Ubusanzwe biba byiza kugahindura buri masaha ane iyo ugira amaraso menshi cyangwa buri masaha atandatu iyo Atari menshi. Kutayihindura bituma ya maraso yasohotse aba ikiremve, bigatera aho iri uburyaryate, ndetse n’impumuro mbi. Isuku ni ngombwa muri iki gihe rero.

 

Niba rero wajyaga wibaza icyaba kigutera kugira impumuro mbi washakira muri biriya tuvuze haruguru. Wakimenya ukihutira kugikosora dore ko byose ari ibintu byavurwa bigakira.

Comments