Nubwo kunyara ku buriri ari rusange ku bana sobanukirwa ikibitera nuko wabirwanya ku mwana ukuze

Kunyara ku buriri ku bana, abandi bakuru kuri we cyangwa abatahanyara bakamunoza, bamukwena banamuseka, ababyeyi rimwe na rimwe bakamukubita, isoni zo kwanika ibyo yanyayeho, ibi biraboneka ahenshi mu ngo.

Ubusanzwe kuba umwana anyara ku buriri si ikosa akwiye guhanirwa ahubwo ni ikibazo gikwiye gushakirwa umuti.

Ku mwana uri munsi y’imyaka 7 kuba yanyara ku buriri si igitangaza, nubwo hari ababicikaho batarageza kuri iyo myaka. Icyakora iyo birengeje ku myaka 7 akinyara ku buriri ugomba kubikurikiranira hafi, wihanganye kandi ukagerageza kumva umwana wawe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange :

  • Umwana 1 muri 12  bari mu kigero cy’imyaka 4 n’igice aba akinyara ku buriri

  • Naho umwana 1 muri 40 mu bafite imyaka 7 aba akinyara ku buriri

  • Umwana 1 muri 65 mu bafite imyaka 9 aba anyara ku buriri

  • Kandi umuntu 1 mu bantu 100 bakuze aba anyara ku buriri nubwo kuri we bitaba kenshi cyangwa buri gihe.


Ni iki gitera kunyara ku buriri ku bana barengeje imyaka 7


 

Ubusanzwe nta mpamvu nyayo yagaragazwa ko ari yo itera abana kunyara ku buriri gusa hari impamvu zinyuranye twavuga zibigiramo uruhare:

  • Uruhago ruto: kuba umwana afite uruhago ruto ku buryo rutabasha kubika inkari zose zakozwe muri iryo joro

  • Kutamenya ko uruhago rwuzuye: ubusanzwe tugira imyakura ihuza uruhago n’ubwonko, ituma twumva ko dukeneye kunyara. Gusa ku bana hari igihe iyo myakura itinda gukura bityo igihe cyo kunyara cyagera ntabimenye agahita yinyarira cyane cyane iyo yasinziriye cyane.

  • Imisemburo ikora nabi: mu bwana abana bamwe ntibagira umusemburo ubuza amazi gusohoka (ADH- Anti Diuretic Hormone) uhagije kandi niwo utuma nijoro umubiri udakora inkari nyinshi.

  • Stress: iyi stress twanashyira hamwe no kugira ubwoba bikunze kuba ku mwana ukurikijwe, cyangwa uraye ahantu atamenyereye. Ibi bituma umwana ashobora kunyara ku buriri niyo yaba yari yarabicitseho

  • UTI: izi ni indwara zifata mu muyoboro w’inkari, kimwe mu bimenyetso byazo cyane cyane ku bana ni ukutabasha gufata inkari haba ku manywa na nijoro kuko no ku bakuru bishobora kubabaho

  • Diyabete: niba ubusanzwe umwana atanyaraga ku buriri bikaba bije vuba kandi ubona mu byo anywa nta cyahindutse, bishobora kuba ikimenyetso cya diyabete. Ikindi bigendana ni ukunyara inkari nyinshi, kugira inyota cyane, kunanirwa, no gutakaza ibiro.

  • Kwituma impatwe bihoraho: imikaya ifunga inakri ni nayo ifunga umwoyo. Iyo uhorana impatwe iyo mikaya icika intege ntiyongere gukora neza.

  • Imikorere mibi y’umubiri: gacye cyane kunyara ku buriri bishobora guterwa no kuba urwungano rw’inkari cyangwa rw’imyakura zidakora neza.


Twongereho ko kunyara ku buriri akenshi biboneka ku bahungu kurenza abakobwa kandi bikanaba urukurikirane mu muryango.

Ikindi kunyara ku buriri ku mwana ukuze usanga bimutera ipfunwe agatinya kurarana n’abandi no kwisuzugura ubwe. Nk’iyo hari umukurikira we akaba atakihanyara byo rwose biba ari ikibazo kinini kuri we, niyo mpamvu kumufasha gukemura ikibazo ari ingenzi.

Uko wavura kunyara ku buriri


Abana benshi kunyara ku buriri babyikuraho iyo igihe kigeze. Niba mu babyeyi harimo uwanyaraga ku buriri, usanga akenshi igihe yabicikiyeho iyo kigeze na wa mwana ahita abicikaho.

Niba umwana ubona kunyara ku buriri kwe atari buri gihe kandi ukabona ntibimutera ipfunwe cyane, hari uburyo bworoshye bwo kumufasha kubicikaho. Gusa niba ubona bimutera ikibazo ku buryo atanemera kurarana n’abandi, ni byiza kwifashisha n’imiti kuko ikibazo kiba cyarafashe indi ntera.

Mbere ya byose ariko banza ukurikirane umenye neza icyaba gitera kunyara ku buriri. Nko kwituma impatwe, gusinzira cyane, ubwoba bwo kubyuka, ubunebwe bwo kubyuka, cyangwa kuba anywa nijoro. Ibi iyo bikosowe, no kunyara ku buriri birashira.


  • Uburyo bwa mbere ni ugukurikirana umwana




Gabanya ibyo kunywa afata kandi mbere yo kuryama ubanze umusabe kubanza kunyara. Murinde kurara wenyine ahubwo umuraranye n’umuntu mukuru noneho nijoro ajye amukangura ajye kunyara. Ibi akenshi bitanga umusaruro kandi umwana iyo amaze kubitora nk’umuco arikangura ubwe bityo ikibazo kikaba kirakemutse.

  • Hari inzogera ziboneka zishyirwa mu myenda yambara agiye kuryama ku buryo iyo atangiye kunyara inkari zituma iyo nzogera isona. Ubu buryo nubwo buhenze ariko burafasha nabwo kuko inzogera ivuga atangiye kunyara ikamukangura akajya kunyara kugeza igihe azamenyerera gukanguka nta nzogera. 
    Urugero rw'inzogera isona iyo iguyeho inkari
    Urugero rw’inzogera isona iyo iguyeho inkari

  • Nijoro niba uhisemo kumuha icyo kunywa murinde ibirimo caffeine nk’icyayi kirimo amajyane n’ikawa. Ibi nabyo byongera ibyago byo kunyara ku buriri.


Iyo ubu buryo bwanze hitabazwa imiti



  • Umuti ukunze gukoreshwa ni desmopressin. Uyu muti utuma umubiri ukora ku bwinshi umusemburo wa ADH ariwo utuma nijoro hakorwa inkari nkeya bikagabanya ibyago byo kunyara ku buriri. Gusa niba uri gukoresha uyu muti umwana ntukamuhe ibyo kunywa byinshi kuko byamutera ikizungera. Ntagomba kunywa ibirenze 250ml nyuma yuko anyoye uyu muti. Gusa umuti ukandirwa mu mazuru wo muri ubu bwoko ntuzawukoreshe kuko utera izindi ngaruka.

  • Undi muti ni oxybutynin wo ukaba ahanini uhabwa abana bafite ikibazo cy’uruhago rutoya. Utuma uruhago rutikanda bikarwongerera ingufu zo kujyamo inkari nyinshi zitarasohoka; gusa ukoreshwa mu gihe indi miti yanze kugira icyo ikora.

  • Umuti wa amitryptylline nawo ujya ukoreshwa cyane cyane ku bantu bakuru, ni ukuvuga barengeje imyaka 10. Nawo urafasha.


Gusa iyi yose ayandikirwa na muganga nyuma yo kumusuzuma akamenya ikibimutera

Icyitonderwa


Rimwe na rimwe iyi miti iyo uyihagaritse hari igihe umwana yongera akanyara ku buriri, niyo mpamvu atari byiza kwirukira ku miti mu gihe ubundi buryo butanze.
KUBA HAFI UMWANA WAWE, KUMUHUMURIZA KO BIZASHIRA NO KUTAMUHOZA KU NKEKE CYANGWA KUMUKUBITA NABYO NI BYIZA KANDI BIZAGUFASHA WOWE N’UMWANA WAWE.

Comments