(Ismael)
Sinakicuza ibyo nakoze burya hicuza injiji. Willy ntiyakabaye yaranyimye ubufasha namusabye. Yego nangiza amafaranga, ariko arayafite. Byari byarambayemo akarande, iyo yampaga amafaranga naruhukaga nyamaze yose. Nta handi nayajyanaga ni mu rusimbi kandi rwose sinajyaga mbasha kurya, keretse iyo nibaga niho nashoboraga kurya kandi nabwo ngataha bongeye bandiye bayamaze
Ese uku gusabiriza kuzarangira ryari? Willy yampaga amafaranga ariko numvaga yajya ahora ayampa kandi akampa menshi. Nibyo byatumye mutega umutego gusa nanone byatewe n’iriya nshinzi y’umugore inzira kubi
Ntabwo byangoye kumenya ko mubyara wanjye yafashe indege. Rose yambwiraga byose dore ko yanyikundiraga. Yumvaga twaryamana ariko jyewe icyo nari nshyize imbere yari amafaranga. Niba mubyara wanjye yanze kumfasha nagombaga gukoresha ubundi buryo buzatuma ayampa
Nabanje gutekereza kwigira nk’uwiyahuye ariko nza gusanga kwiyahura ari ububwa, n’uwazumva ko nari niyahuye simpfe yajya anseka
Nahisemo kujya kwa Willy nubwo yari yarambujije kuzamugarukira mu rugo atanyemereye. Inzu yabo yari nini ku buryo nashoboraga no kuhaba iminsi batabizi. Nari mbizi ko bitazangora kubona uburyo bumfasha gutuma Willy ansinyira sheki, gusa sinari nzi ko bishobora no kunsaba kuryamana n’umugore we
Ubwo nahageraga, Rose yajijishije umuzamu nuko nurira igipangu ninjira mu rugo. Ninjiriye mu gikari nuko nkihagera ibyo nabonye ni byo byatumye nifuza kuryamana n’umugore w’abandi
Natungukiye hafi ya piscine, nsanga Jasmin ari koga yambaye ubusa buri buri. Namaze iminota myinshi murunguruka nihishe inyuma y’indabo. Ntiyashoboraga gucyeka ko hari uwaza aho, dore ko kugera kuri piscine byasabaga kunyura mu nzu kandi abakozi bose bari babujijwe gufungura uwo muryango, nako ntibanagiraga imfunguzo zawo.
Yasohotse muri piscine, nuko yambaye ubusa agarama mu byatsi biri imbere ya piscine. Nakomeje kumwitegereza ari nako kumwifuza bigenda byiyongera dore ko yari mwiza cyane. Nari ntararyamana n’umugore w’icyotara, ni ukuvuga uvuka ku mwirabura n’umuzungu nuko ntangira kwifuza nawe kumva niba ameze nk’abandi. Natekereje guhita mwegera nkamusaba. Gusa narabitinye kuko sinumvaga ko yabyemera kandi yashoboraga kubibwira umugabo we. Kandi byari guhita binsibira amayira
Agatekerezo kahise kanzamo. Ngomba gushaka uko ndyamana na we, ubundi nkafata video nzabakangisha kwerekana nibatampa amafaranga nshaka
Nategereje nihanganye yinjira mu nzu, nanjye nsohora aho nihishe mpamagara Rose
Amasaha yaricumye nuko Jasmin ajya kuryama nyuma yo kurya pizza. Ariko atararyama yahamagaye Rose amusaba kumuzanira juice, nanjye mboneraho akanya ko kunagamo ikinini nari naribye umwe mu bo twahoze dukundana. Icyo kinini gikomoka muri Nigeria, uko bambwiye ngo gituma umugore yifuza imibonano cyane ariko byose akabikora bimeze nko mu nzozi, kuko ubwenge bwe buba bumeze nk’ubwagiye. Kandi kuko nari nifitiye udukingirizo, sinari kwitesha ayo mahirwe
Nabeshye Rose ko ari umuti utuma Jasmin asinzira cyane nuko twe tukigira mu byacu dutuje, abyemera atazuyaje. Twamaranye hafi isaha mu cyumba cye, ariko nirinda kuryamana na we kuko nari mfite uwo ndindiriye. Nasohotse aho Rose aryama mubwira ko ngiye kwitaba terefoni nuko nsatira icyumba cya Jasmin
Nasanze agatotsi kamutwaye, nuko mukoraho atangira kurotaguzwa avuga izina Willy. Ntiyari yakinze icyumba kuko Willy yashoboraga kugaruka mu gicuku, nkuko Rose yari yabimbwiye. Ikindi kandi uretse kuba tutangana, ubundi jye na Willy duteye kimwe, turasa, yewe n’imyenda yambaye ni yo anyihera nkambara.
Kugirango akomeze kumva ko ari Willy nagiye aho babika imyenda itarafurwa mfata ishati ya Willy ndayambara, kugirango icyuya cye ari cyo umugore aza kumva. Burya niyo waba uhumirije, umugabo cyangwa umugore wawe ntiwayoberwa icyuya cye.
Ibyo byose mbirangije negereye uburiri nuko ndyama iruhande rwa Jasmin
*****************************
(Willy)
Ubwo nari kiri kuvugana na Jasmin, terefoni yarasonnye ndebye nsanga ni Ismael. Uyu na we sinzi ikizamunkuraho. Naramukupye, nirebera umugore wanjye. Gusa mu kureba Jasmin nabonye hashobora kuba hari ikitagenda neza
-Jasmin? Umeze neza?
Yabaye nk’uvuye mu bitotsi
-Yego
Yahise asunika isahani yari ari gufatiraho ibya mu gitondo, ahita ahaguruka
Nanjye kubera kunanizwa n’urugendo n’inama nari nkeneye kuruhuka. Nanagombaga kuganira n’umugore wanjye. Nashakaga kumubwira ko amafaranga Ismael yansabye ngiye kuyamuha kuko contrat nari nasinyanye na Marc yarimo amafaranga menshi cyane ku buryo guha umuvandimwe miliyoni icumi agatangira ubuzima bitankenesha. Ikindi kandi ntibyari ukuyamuha yari inguzanyo azanyishyura nyuma
Nari ngiye kwinjira mu cyumba numva Rose ampamagara
-Boss
-Ni iki
-Nashakaga kubavugisha
-Turavugana nimugoroba Rose
-Sinshaka gukomeza akazi boss
Eheee!!!! Rose ko asezeye akazi se we kandi? Ese iyi video Ismael yarayifashe kandi hari hajimije? Ese ibi azabibwira mubyara we?
Ntuzacikwe…
muduhaye agace kagufi rwose uyu munsi muze kuduha akandi
ReplyDeletembega ubugome weeeeee
ReplyDeleteIsmaƫl mbona azabura amafaranga anafungwe
ReplyDeleteNdababaye pe!amafaranga aranze agize abantu abahemu.
ReplyDeleteMbega ndababaye rwose, igihungu kikigome gusa
ReplyDeleteMana we ndababaye cyanee kugeza ubu numvaga Jasmin arota.None niba ari impamo ndumva mbabaye.Ubu se iki gikomere azagikira?
ReplyDelete