Ishyano: Agace ka 19

Gatesi: Ngo?

Kamuzinzi: Navuze nti waretse tukaza kurarana. Sinavuze ibindi

Gatesi: Udatuma nkubahuka boss. Ubwo se twararana mu ruhe rwego koko? Twabuze uko dutaha se, kuko se uri data cyangwa kuko uri umugabo wanjye?

Kamuzinzi: wirakara byihorere nabazaga sinategekaga.

 

Ubwo bari hafi kugera aho bagiye Kamuzinzi yaparitse ahantu amubwira gusohoka bakajyana mo imbere nuko baragenda. Ubwo bageragamo Gatesi yatunguwe no gusanga ari iduka ricuruza ibijyanye n’abagore gusa: amakanzu, inkweto, imikufi, udusakoshi, mbese buri kintu cyose abagore bakenera.

Kamuzinzi: Ngaho reba icyo wakunze nkikugurire nk’ishimwe ryo kwitangira akazi no kugakora neza

 

Gatesi yabuze icyo afata n’icyo areka, nuko umwe mu bakoramo aho aramwongorera

Umucuruzi: Ese uyu musaza ni papa wawe

Gatesi: Oya ni boss wanjye

Umucuruzi: Rero ntube umwana. Fata icyo ushaka cyose aracyishyura. Uyu mugabo ndamuzi akunda abakobwa bato kubi. Niwitwara neza uramukuraho agatubutse. Cyangwa uzazame akurire ubuntu

Gatesi: Noneho asanzwe anyura hano kenshi?

Umucuruzi: Wowe wimbaza byinshi kora ibyo umutima wawe ugutegeka

 

 

Gatesi yahise agwa mu kantu atangira kwibuka amagambo Uwera yamubwiye yose, ariko nanone akumva bidashoboka ko umuntu ungana na se yatinyuka gushaka kuryamana na we.

Nuko ahitamo agakanzu keza, agasakoshi n’inkweto, Kamuzinzi arishyura bakomeza urugendo

 

Mu kugenda Gatesi yagiye yibaza byinshi mu mutima

 

Gatesi (mu mutima) navuye iwacu ndi isugi none namaze kubutakaza. Yego nabutakaje ku wo nkunda, ariko se nzi gute niba tuzakomezanya? Navuye iwacu niyambarira ingutiya wa mugani, agasatsi nkogosha none ndasuka nkanambara ibigezweho. Byose mbikesha gukundwa gusa, dore ko nta mafaranga nigeze mvana iwacu yo kubigura. Ubu se uyu musaza ushaka ko turarana, niturarana ntandongora? Nabikora se ndaba iki ko n’ubundi ntakiri isugi? Nimbyanga nshobora kubura akazi. Nkaba ndihombeje.

 

Ibitekerezo bye yabivanywemo na Kamuzinzi

 

Kamuzinzi: Aho twari tugiye twahageze reka dushake aho tujya kwicara

Gatesi: uzi ko atari na kure. Gutaha ntibiri butugore

Kamuzinzi: Ngaho reba aho turi bwicare heza, turi buganire ntawe uturogoya

 

Gatesi yarahashatse, nuko bamaze kwicara bazana menu ngo bahitemo icyo kunywa no kurya

 

Gatesi wari umaze kumenyera V&A ni yo yasabye, nuko Kamuzinzi na we yisabira ka Heineken, banokesha inkoko iherekejwe. Bakomeza kuganira

 

Ikiganiro kigeze hagati Kamuzinzi aramubwira

 

Kamuzinzi: Gatesi rero, nkikubona bwa mbere numvise ngukunze. Sinzi niba ubyibuka ariko mwaraye mutangiye amashuri nashatse kubaha lift wowe n’undi mukobwa urabyanga. Kuva uwo munsi nakoze uko nshoboye kose ngo nzongere nkubone, ku bw’amahirwe Yvan akungezaho. Kuguha akazi byari uburyo bwo kugufasha kubaho, ariko nanone bukaba uburyo bwo kunyorohereza kukubona. Kuza hano nubwo nabyise ishimwe ryo gukora neza ariko nanone ni umwanya wo kukubwira ko nagukunze. Kuba nagusabye ko twaza kurarana ntubifate nabi, ahubwo ubyumve ko ngukunda. Wanyemerera ukampa ayo mahirwe? Wikumva ko uri kuganira na boss wawe, umva ko uri kumwe na Kamuzinzi uzinguka

 

Gatesi: Ndabyumva ariko rwose mfite umukunzi. Kandi sinigeze menya gutendeka pee. Naba muhemukiye rero

Kamuzinzi: Simvuze ngo umureke, komeza umukunde ukwe, nanjye unkunde ukwanjye. Nzabyakira humura. Erega umukunzi wawe ndamuzi. Keretse niba atari Yvan

Gatesi: Ni we nta wundi. Ariko rwose boss ndumva ibintu umbwira ntabishobora.

 

Bakomeje kuganira, undi aratsimbarara ariko umusaza na we amubera ibamba ku mitoma idashira

 

Bigeze hagati, Kamuzinzi yaragiye amara akanya gato, nuko aragaruka aricara maze Gatesi nawe ati: None se turataha ryari ko butangiye kwira?

Kamuzinzi: Reka bazane facture. Ariko wasaba akandi gacupa gato ukaba usomaho da

 

Gatesi: Reka mbanze njye kwihagarika ndaje

 

Akigenda Kamuzinzi yafashe ikimeze nk’ikinini ashyira mu nzoga ya Gatesi yari iri mu kirahure nuko undi agarutse aragotomera ngo ishiremo asabe indi.

 

Indi ubwo yari itaraza Gatesi yumvise muri we acitse intege cyane, yumva ibitotsi biramufashe nuko abwira Kamuzinzi ko yumva ananiwe

 

Kamuzinzi: Reka nsabe babe bashatse aho wirambika nugarura agatege dutahe

 

Haje umukozi w’aho arandata Gatesi nk’urandata umusinzi nuko amujyana mu cyumba Kamuzinzi yari yamaze kwishyura maze amuryamishamo

 

Kamuzinzi na we yahise aza aramwambura imyenda yose asigaza ikariso gusa, maze na we ariyambura amuryama iruhande.

 

Hashize amasaha agera muri ane Gatesi yarakangutse nuko abona Kamuzinzi amuryamye iruhande, yirebya abona yambaye ubusa. Agiye kuvuza induru Kamuzinzi amufata akaboko ati

 

Kamuzinzi: Humura ndiyubaha nkanakubaha nta cyo nagutwaye. Gusa iyo ntagukuramo imyenda ntiwari gukanguka vuba ni yo mpamvu nayigukuyemo.

 

Gatesi: Ntumbeshya ntiwabikoze?

Kamuzinzi: rwose isure wumve niba hari icyahindutse

Gatesi koko yikorakoye yumva nta cyo yabaye maze aramushimira.

Kamuzinzi: Nakemera ko unshimiye wemeye nkabikora noneho. Nubundi bwije ntidutaha igicuku

 

Yahise akora mu mufuka avanamo sheki arayisinya anandikaho amazina ya Gatesi arayimuhereza

 

Kamuzinzi: Andikaho amafaranga ushaka. Ni ryo shimwe nguhaye ry’ibyo wakoze n’ibyo ugiye gukora

 

Gatesi yarayifashe yandikaho ibihumbi ijana nuko arayibika

 

Gatesi: Boss ariko ukoreshe agakingirizo

Kamuzinzi: Kubera iki se?

Gatesi: Ndatinya ko natwara inda kandi wenda…

Yagiye kuvuga irindi jambo Kamuzinzi yatangiye kumusoma, ari na ko amukorakora hose, kugeza ubwo yabikoze undi yatwawe kandi abikora nta gakingirizo yambaye.

 

Bucyeye Kamuzinzi yafashe ya sheki arayica, amwandikira indi iriho 300000, amubwira ko atari ikiguzi ahubwo ari ishimwe na tike imutahana kuko we yagombaga kujya mu nama.

 

Uwo mubano wa boss n’umukozi warakomeje, ariko si ko buri gihe yamuhaga amafaranga ahubwo bari basigaye banabikorera mu modoka, ku kazi abandi bakozi batashye…

 

Yvan na we yaje gusezererwa mu bitaro, kandi urukundo rwe na Gatesi rurakomeza dore ko gatesi kwa boss yabaga yishakira inoti naho kwa Yvan ashaka urukundo gusa Yvan na we ntiyamukundaga byari irari gusa dore ko yari yaramaze gufata umwanzuro wo kumwikuramo nubwo Gatesi yamubuzaga amahwemo

 

 

Igihembwe cya mbere kirangiye Gatesi yaratashye, ageze iwabo nyina abanza gutungurwa acyeka ko atari umwana we utashye ariko nyuma amubwiye uko yasanze kaminuza imeze nyina abura icyo arenzaho

 

Yanamubwiye ko asigaye afite akazi, akiga anakora, ndetse ibyo biruhuko yabimaze avugurura inzu ya nyina bayitera umucanga na sima ndetse banubaka uruzitiro

Abaturanyi bati ntureba ko umwana muzima aha agaciro ababyeyi.

 

 

Ubwo bagarukaga ku ishuri ubuzima bwarakomeje nuko igitondo kimwe Gatesi agiye koza amenyo yumva….

 

Yumvise iki?


 

 
Biracyaza…

Comments

  1. Isesemi
    Ahaaaa, kataza no gutwita rero urubone nuko!
    Boss nako papa wawe aguteye inda, ubundi uziyahure tu !

    Mbabajwe numubyeyi wakwibarutse

    ReplyDelete
  2. Ishyano niri narintegereje bye sinzongera gusoma iyi nkuru

    ReplyDelete
  3. Sha Agate unteye isesemi muri byose , uri agashyano pe.

    ReplyDelete
  4. iyi nkuru ni ishyano gusa harimo ubugome bwinshi bw'abasore n'abagabo bakize bangiza abana bacu

    ReplyDelete
  5. Tayari umusaza yamuteye inda tu!
    Ubwo ako ni agasesemi katangiye kuza!!!
    Gusa ahubwo yaratinze kuko ubushyano yize agahita arenga kuri ba Sheilla ntibwari kumugwa amahoro!

    ReplyDelete
  6. Mbega isomo....uwanzekuncira abanyeyi yunviye.........reka yunve.akandi gace plz.

    ReplyDelete
  7. Ni agahinda nta kindi aka gace kansigiye

    ReplyDelete
  8. Yalaaaaaaaa, aratwite pe, nkdi uyu ni se uyimuteye. Ahubwo ntazanamenya uwayimuteye hagati ya kamuzinzi na yvan ni hatar pe

    ReplyDelete

Post a Comment