Ubucukumbuzi bukorwa bugaragaza ko imisatsi y’ibigori yagiye ikoreshwa kuva mu myaka 6000 ishize nk’umuti mu bwoko bwa Mayan na Aztec. Ibigori ubwabyo bifite akamaro kanyuranye ariko imisatsi yabyo irihariye mu kugirira umubiri akamaro dore ko inafite indwara ivura.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’imisatsi y’ibigori ndetse tunarebe uko itegurwa.
Akamaro ku buzima
Iyi misatsi ikungahaye kuri vitamin C na vitamin K, imyunyungugu nka potasiyumu ndetse n’izindi ntungabuzima zinyuranye.
Diyabete
Inyigo zakozwe zerekana ko iyi misatsi ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cya insulin bityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso. Ku bw’ibyo abagifatwa n’iyi ndwara gukoresha iyi misatsi byabafasha guhangana nayo vuba kandi neza.
2. Kubyimbirwa
Iyi misatsi kandi izwiho kubasha guhangana no kubyimbirwa mu buryo bunyuranye cyane cyane mu ngingo. Bituma iyi misatsi iba ingenzi ku barwaye goute n’izindi ndwara zinyuranye z’imitsi.
3. Impyiko
Ku bafite impyiko zinaniwe cyangwa zitakibasha kuyungurura neza iyi misatsi irabafasha kuko ituma inshuro wihagarika ziyongera bityo bigasohora imyanda n’uburozi bumwe mu mubiri.
Jassu nawe ntabyo utazaturisha rwose.hahahahahhah
ReplyDeletenonese utabanje gufata iyo misatsi ngo uyanike yume ntago wayiteka ngwikore cyangwa uyifashe ikiri fresh ugacanira nabyo ntakibazo??
ReplyDeleteNdumiwe, ntabwo narinzi ko ar'umuti ukaze
ReplyDelete