Akamaro k'imisatsi y'ibigori

Ubucukumbuzi bukorwa bugaragaza ko imisatsi y’ibigori yagiye ikoreshwa kuva mu myaka 6000 ishize nk’umuti mu bwoko bwa Mayan na Aztec. Ibigori ubwabyo bifite akamaro kanyuranye ariko imisatsi yabyo irihariye mu kugirira umubiri akamaro dore ko inafite indwara ivura.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’imisatsi y’ibigori ndetse tunarebe uko itegurwa.

 

Akamaro ku buzima


Iyi misatsi ikungahaye kuri vitamin C na vitamin K, imyunyungugu nka potasiyumu ndetse n’izindi ntungabuzima zinyuranye.


  1. Diyabete




Inyigo zakozwe zerekana ko iyi misatsi ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cya insulin bityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso. Ku bw’ibyo abagifatwa n’iyi ndwara gukoresha iyi misatsi byabafasha guhangana nayo vuba kandi neza.

2. Kubyimbirwa


Iyi misatsi kandi izwiho kubasha guhangana no kubyimbirwa mu buryo bunyuranye cyane cyane mu ngingo. Bituma iyi misatsi iba ingenzi ku barwaye goute n’izindi ndwara zinyuranye z’imitsi.

3. Impyiko


Ku bafite impyiko zinaniwe cyangwa zitakibasha kuyungurura neza iyi misatsi irabafasha kuko ituma inshuro wihagarika ziyongera bityo bigasohora imyanda n’uburozi bumwe mu mubiri.

4. Igogorwa


Iyi misatsi kandi ifasha umubiri gukora indurwe ihagije bityo bigatuma igogorwa rigenda neza bikanatuma umubiri unyunyuza intungamubiri ukeneye mu byo tuba twariye.

5. Umutima


Iyi misatsi ifasha imikorere myiza y’umutima ndetse n’imitsi y’amaraso bityo bikaba ingenzi mu gutuma itembera ry’amaraso rikorwa neza.

Icyitonderwa


Nubwo iyi misatsi ari myiza ariko ku bafite umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane cyangwa uri hejuru cyane ntibemerewe kuyikoresha.

 

Uko itegurwa


 

  • Ufata imisatsi y’ibigori ukayanika noneho ugakoramo ifu.

  • Uvanga ibikombe 2 by’amazi (ubwo ni igice cya litiro) n’ibiyiko bibiri bya ya fu

  • Uracanira bikabira noneho ukagabanya umuriro bikamara iminota 10 ugaterura ku ziko.

  • Nyuma y’iminota 30 uteruyeho urayungurura ukanywa ako kazuyazi.


Uyikura ku bigori ukayumisha

Comments

  1. Jassu nawe ntabyo utazaturisha rwose.hahahahahhah

    ReplyDelete
  2. nonese utabanje gufata iyo misatsi ngo uyanike yume ntago wayiteka ngwikore cyangwa uyifashe ikiri fresh ugacanira nabyo ntakibazo??

    ReplyDelete
  3. Ndumiwe, ntabwo narinzi ko ar'umuti ukaze

    ReplyDelete

Post a Comment