Iyi niyo mico ikwiye kuranga umugabo/umugore mwiza

Ari abashinze ingo ndetse n’abitegura kurushinga buri wese aba yifuza umufasha mwiza, umwe uzatuma urugo rubabera ijuru rito. Nyamara iyo twamaze kuzishinga siko twese zitubera nziza niyo mpamvu ujya wumva habaho za gatanya, imanza za hato na hato mu miryango n’ibindi bibazo binyuranye.
Wenda wavuga ko haba habayeho guhitamo nabi, ntitwabihamya ariko nanone ntitwabihakana dore ko bamwe bashobora gushing ingo badashingiye ku rukundo ahubwo bakurikiye inyungu zinyuranye. Ushobora gukurikira ubutunzi, icyubahiro, idini, umuryango, ushobora gushaka kuko wateye cyangwa watewe inda ukaba nta yandi mahitamo ufite n’izindi mpamvu nyinshi. Nubwo ibi atari byo gusa bituma zimwe mu ngo zisenyuka (kuko hari n’izisenyuka nyamara abashakanye nta kindi bari bakurikiye kitari urukundo) ariko biri muri bimwe bituma urugo rutabera benshi uburuhukiro bwiza ahubwo rukababera nka gereza bafungiwemo icya burundu.

Nkuko rero duhora tujya inama hano uyu munsi twifuje kuvuga ku mico yagakwiye kuranga umufasha mwiza, wawundi ureba ukavuga uti “naratomboye”.
Muri iyi nkuru turavuga muri rusange ariko mu nkuru zitaha tuzagenda tuvuga ibyakabaye umwihariko ku mugore no ku mugabo.

1. Agaragaza gukura



Kimwe mu biza ku isonga mu kwangiza no gusenya umubano ni ukuba mu babana harimo ugaragaza kudakura. Gukora burya si imyaka (Nubwo nayo ibigiramo uruhare) ahubwo ibitekerezo bizima, byubaka. Ntabwo mugiye kubana ngo umwe atekereze ahe n’aha mugenzi we ahubwo mugiye kubana kugirango mufatanye, mwungurane ibitekerezo. Igihe cyose ugaragaza ibitekerezo bya cyana mu mubano, uwo mubano ntiwazaramba. Niba uwo mukundana agaragaza ko atarakura, atazi gufata umwanzuro, atazi icyo ashaka, nta ntego afite muri we, nimubana azakugora. Umuntu uhindagurika mu myanzuro afata, rimwe ati uwacuruza akabari, ejo ati ubumotari nibwo sawa, bwacya ati ariko nshinze salon byarya, nyuma y’icyumweru ati uwahinga inyanya, uwo muntu aracyahuzagurika. Umugabo nyawe, umugore nyawe amenya guhitamo no gufata umwanzuro.

2. Ntafunga umutwe kandi ntatsimbarara



Umufasha nyawe ni wawundi wemera ko ashobora gukosorwa no kugirwa inama. Si wawundi wumva ko ibye ari byo bizima, wawundi uhana akagonda ijosi. Uwo ntiyarwubaka ngo rukomere kuko urugo ni ubwuzuzanye si ubutegetsi. Umugore w’igishegabo cyangwa ingare, umugabo w’intare, intakoreka, intagondwa abo urugo rwabo ruhoramo induru. Abakuru batanga inama ko niba umwe agiye hejuru undi agomba kujya hasi kugirango muze guhurira hagati mwacururutse. Iyo mwese mugiye hejuru murasekurana kuko nta nkuba ebyiri mu gicu kimwe.
Mu bikorwa byose byo mu rugo, bisaba kumvikana no gufatanya muri byose.

3. Ni umunyakuri n’inyangamugayo



Ukuri niko kubaka icyizere mu bashakanye. Gucabiranya no kwerekana impu zombi bituma uwo mubana atagusobanukirwa bikangiza icyizere yakugiriraga. Niyo waba uri mu kuri ariko kurinde akajagari. Baravuga ngo ikinyoma cyumutse kiruta ukuri kuri mu kajagari.
Usanga benshi mu bava mu rukundo ahanini biterwa no kuba basanga abo bakundaga barabibeshyeho cyangwa baraberetse uruhande rutari rwo, bakaza kubivumbura nyuma. Niba ushaka ko umubano uramba wikiyambika uruhu rutari urwawe, igaragaze uko uri, integenke zawe, ibikugora, byose abimenye arebe niba azabyakira kuko kubimenya nyuma Nibyo bibi.

Kandi ntibigarukire hagati yanyu gusa binagere mu bandi, aho bazajya bamugushimira kuko nanone kwiyorobeka ku mukunzi kandi ahandi uri gica cyangwa kwigira umutagatifu mu bantu iwawe zirara zishya, ntacyo bimaze.

4. Yubaha ibitekerezo byawe



Umufasha nyawe ntaguhatira kugendera ku bye no kumva ibye gusa ahubwo yumva ibyawe ndetse akagufasha kubishyira ku murongo. Urugo si irushanwa ahubwo ni ugufatanya. Ntaguca intege mu byo ugiye kugerageza ngo urarushywa n’ubusa ahubwo akwereka ingero z’abandi babigezeho akakwereka ko nawe wabishobora.
Uretse n’ibyo kandi yubaha imyanzuro yawe ntakuzaneho ibikangisho ngo nudakora ibi n’ibi nzigendera cyangwa nutagira gutya na gutya nzakwirukana, kuko aba agukunda atifuza kukubura.

5. Aragusobanukirwa



Umufasha nyawe ni wawundi uzi kumenya icyerekezo cy’amarangamutima yawe akamenya uko akwitwaraho. Kuba bwije utamuhamagaye ntazabifata nk’ikintu cyoroshye ngo yumve ko wabuze umwanya cyangwa uburyo aterere iyo ahubwo azashaka uburyo bwose amenya icyabaye. Niba utashye wijimye mu maso, azamenya uko akwegera akuganirize utuze kandi ucye mu maso. Muri macye aba akuzi imbere n’inyuma kandi aharanira iteka kukumenya bihagije, ntiyumva ko uko akuzi bihagije.

6. Azi kuguyaguya ndetse aragushimisha



Urugo ni ubwuzuzanye mu bikorwa by’ubukungu no mu buriri. Umufasha nyawe si wawundi uzi amoko yose yo guteramo akabariro ariko nanone si Rujonjori. Ni wawundi ahubwo uzi kugushimira ahakurya, uzi kugutegura neza mugafatanya ibikorwa byose bibareba nk’abubakanye.
Iyo umugaragarije ko umushaka ntagusubiza inyuma niyo Atari mu bihe bibimwemerera agusubizanya ineza n’akamwenyu ku munwa, ukabasha kubyakira. Ntagusubirisha kugutera inkokora ati mvaho nisinzirire.

7. Muri we habamo gusetsa



Ntabwo tuvuze ko aba agomba kuba nk’umunyarwenya wabigize umwuga ariko byibuze mu biganiro, mu bikorwa ni wa muntu uvangamo utuntu two gusetsa, inkuru zirimo gukabya (ntituvuze kubeshya ariko) mbese akakubwira ati ubu ku isoko ibintu byahenze ku buryo urunyanya rungana n’ihurunguru ruri kugura miliyoni!!!
Agakunda kugukinisha, kukubyinira agusetsa, mbese akakuremera isi ya mwembi, ijuru ryanyu rito.

Ni byinshi ariko ibi ni bimwe. Twese ntidukunda kimwe ariko duhuje kuba turi abantu. Uko kuba abantu bituma hari byinshi duhuriraho ndetse tunahuza, ibi rero ni bimwe mu byakabaye biranga buri wese uri mu rukundo ruganisha ku kubana cyangwa wamaze kugera kuri iyo ntambwe.
Mbifurije kubaka zigakomera.

Comments

  1. […] Yisome hano Iyi niyo mico ikwiye kuranga umugabo/umugore mwiza […]

    ReplyDelete
  2. […] Soma hano Iyi niyo mico ikwiye kuranga umugabo/umugore mwiza […]

    ReplyDelete

Post a Comment