Ibyo wakitaho ukirinda indwara zandura

Indwara turwara zibamo ibice bibiri by’ingenzi. Harimo indwara zandura hakanabamo indwara zitandura.

Indwara zitandura akenshi ni indwara zigendana n’imirire n’imibereho yacu ya buri munsi aho usanga kuba nyirwaye ntacyo bitwara uwo turi kumwe cyangwa uwo tubana. Muri zo twavuga diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, kanseri zinyuranye, …

Ku rundi ruhande ariko indwara zandura usanga zo ari indwara ahanini ziterwa na mikorobi zikaba indwara zikwirakwira hagati y’abantu iva kuri umwe ijya ku wundi. Muri zo twavugamo Ebola, malariya, Hepatite zinyuranye, virusi ya SIDA, imitezi, igituntu, cholera, gripe n’izindi.

 

Nyamara kandi izi ndwara zandura hari uburyo bunyuranye bushobora kudufasha kuzirinda bityo ikwirakwizwa ryazo rikaba ryagabanyuka. Muri iyi nkuru twagukusanyirije ibintu binyuranye wakora mu rwego rwo kwirinda izi ndwara zandura.

 


  1. Karaba intoki




handwashing-banner1

Intoki zacu ziri mu bice by’umubiri wacu biba indiri ya mikorobi zinyuranye. Gukaraba amazi meza n’isabune ni ingenzi igihe cyose by’umwihariko nyuma yo kuva mu bwiherero, mbere yo kugira ikintu ufungura, mbere yo gutegura amafunguro na mbere yo kugaburira umwana. Ndetse hari n’imiti yagenewe gusukura yisigwa mu ntoki, wayigura ukayikoresha mu gihe utabonye amazi

 


  1. Ikingize




vaccines

Gahunda z’ibihugu binyuranye zibamo gukingiza abana bato indwara zinyuranye. Izo nkingo ni izo kubongerera ubudahangarwa, ariko ntizihagije gusa. No ku bantu bakuru, hari indwara zikingirwa cyane cyane mu gihe cy’icyorezo cyangwa mu gihe ugiye kujya ahantu utizeye neza. Zimwe mu ndwara zikingirwa abantu bakuru twavugamo mugiga, fievre jaune, Ebola, hepatite A na B n’izindi

 


  1. Koresha antibiyotike gusa mu gihe wazandikiwe




image

Indwara zandura inyinshi muri zo ni iziterwa na bagiteri zikaba zivurwa n’imiti ya antibiyotike. Nyamara si zo gusa kuko hanabaho iziterwa na virusi ndetse n’imiyege zo zikaba zitavurwa na ya miti. Iyo ukoresheje imiti ya antibiyotike ku ndwara itayikeneye utuma umubiri wawe umenyera wa muti bityo wazarwara indwara yakavuwe na wa muti ntube ukikuvura. Ibi rero biri mu bituma indwara zandura zigenda zinanira imiti.

 


  1. Irinde gukwirakwiza indwara




860-header-quarantine

Indwara zimwe na zimwe zinandura iyo wegereye uyirwaye cyangwa muhumetse umwuka umwe. Indwara nk’ibihara, amaso yitwa amarundi, gripe, amashamba, impiswi, ebola, igituntu ziri mu ndwara zandura ku buryo bworoshye. Ni byiza rero ko mu gihe ufite ibimenyetso byazo wirinda kujya mu bantu benshi cyane cyane nk’abanyeshuri basabwa kuba bahagaritse kwiga kugeza akize

 


  1. Rya ibisukuye




food-pathogens5

Mikorobe zimwe zikwirakwizwa n’amasazi cyangwa utundi dukoko dushobora kujya ku byo kurya byawe mu gihe utabigiriye isuku ihagije. Aha twavuga ibyo urya bidatetse ugomba kubanza kuronga n’amazi meza, niba hari ibiryo bisigaye bipfundikirwe kandi niharenga amasaha 12 bitararibwa ubimene keretse mu gihe wabibitse muri firigo kandi mbere yo kubirya ubanze ubishyushye. Ibiribwa bigurwa nabyo urebe ko byujuje ubuziranenge kandi bipfundikiye.

 


  1. Sukura ahakuzengurutse




shutterstock_677952907

Aho tuba hari aho usanga hakunze kuba mikorobi nyinshi kurenza ahandi bityo kuhasukura ku buryo buhoraho ni ingenzi. Mu bwiherero no mu rwiyuhagiriro ni hamwe muri ho. Ahandi ni mu gikoni, bimwe mu bikoresho byaho nk’ibyo ukatiraho imboga, inyama se, iziko ubwaryo…

Kuhasukura ni ingenzi ni na ngombwa mu kukurinda indwara zinyuranye.

 


  1. Kora imibonano yizewe




condom-couple

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA itarabona umuti n’urukingo, hepatite B itarabona umuti, imitezi na mburugu n’izindi. Niba uwo mukorana imibonano mutarashakanye ni byiza kwibuka agakingirizo kuko kazakurinda kandi ni byiza kudaca inyuma uwo mwashakanye nabyo biri mu bizakurinda. Kandi ibuka kwipimisha igihe cyose waba wahuye n’uburyo bwakwanduza, mbere yuko ugira undi muryamana

 


  1. Wisangira ibikoresho bwite




13606908-soap-a-tooth-brush-and-tooth-paste-on-a-towel

Urwembe, igikwasi, n’ibindi bikoresho bikomeretsa gira ibyawe bwite uzaba wirinze indwara zandurira mu maraso. Igitambaro cy’amazi, uburoso bw’amenyo, igisokozo, umuheha, imyenda y’imbere gira ibyawe bwite nabyo bizakurinda.

 


  1. Ubahiriza amabwiriza




pinkmos-4a884

Mu bihe bidasanzwe hashyirwaho amabwiriza agamije gukumira indwara. Urugero mu gihe cya Ebola, cholera, mugiga usabwa kudatemberera mu gace karimo ibyo byorezo kuko ushobora kuhandurira wahava nawe ukanduza abandi.

Usabwa kurara mu nzitiramibu irimo umuti cyangwa gukoresha ubundi buryo bwo gukumira imibu mu kwirinda indwara ya malariya.

 

 
Si ibi gusa ariko biri ku isonga mu byagufasha kwirinda indwara zinyuranye zandura

Comments

  1. Iyi nama n'inyamibwa,mugume mugwiza ubwenge bwo kuduhugura

    ReplyDelete

Post a Comment