Imineke iri mu mbuto zishobora kuba ziribwa kenshi ndetse na benshi nubwo muri iyi minsi isigaye ikosha ku isoko.
Iboneka mu moko menshi gusa intungamubiri zirimo ni zimwe nubwo buri bwoko bugenda bugira umwihariko wabwo ariko muri rusange akamaro k’imineke ni kamwe.
Ikintu cya mbere imineke ikungahayeho ni potasiyumu iyi ikaba yagereranywa n’umwanzi wa sodiyumu. Iyo potasiyumu yiyongereye bisaba ko sodiyumu igabanyuka bityo bigatuma abafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije uru rubabera urubuto rw’ingenzi.
Ku bana bakiri bato kubagaburira imineke kenshi bibarinda inkorora n’ibindi bimenyetso bya asima. Ku bakuru naho kurya imineke bibafasha kudafunga.
Mu mineke habonekamo fibres zikaba zizwiho gufasha mu igogora bityo bigatuma ubasha kwituma neza. Uretse impatwe kandi inafasha no mu bindi bibazo byo mu nda.
Za fibre zirimo zituma amara akora neza ndetse bigatuma nta mwanda utindamo ibi bikaba bigira ingaruka nziza yo kurinda kanseri ishobora gufata amara.
Mu mineke habonekamo tryptophan na dopamine ibi bikagira akamaro mu kurinda umunabi ahubwo bikagutera akanyamuneza no kwibuka. Ndetse magnesium ibamo itera imitsi kuruhuka naho vitamin B6 ikagufasha gusinzira neza. Ya tryptophan ibyara serotonin, izwiho kongera akanyamuneza
Mu mineke habonekamo ubutare bukaba buzwiho kurwanya no kuvura Indwara yo kubura amaraso. Hanarimo kandi umuringa nawo ukaba ingenzi mu ikorwa ry’insoro zitukura zikaba ari zimwe mu bigize amaraso.
Imineke ibamo fibre bityo igafasha mu igogorwa. Inabamo kandi ghrelin ituma utumva inzara, bityo ku bifuza gutakaza ibiro imineke nayo bayishyira ku rutonde gusa bakibuka ko batemerewe kuyifata ku ifunguro rya nijoro. Ibyiza ni mu gitondo cyangwa ku manywa kandi ntibarenze umuneke umwe.
Kurya imineke bituma umubiri ubasha kwinjiza kalisiyumu kandi izwiho kuba ingenzi mu ikorwa n’ikomera ry’amagufa. By’umwihariko ku bageze mu zabukuru imineke ni ingenzi kuri bo.
Mu mineke haboneka intungamubiri zishinzwe kubyimbura. Wab warumwe n’agasimba, waba wabyimbye kubera ubwivumbure bw’umubiri, goute se aha hose imineke irafasha.
Stamina cyangwa ingufu ni ingenzi cyane cyane ku bagabo n’abagore batera akabariro. kurya umuneke byibuze isaha mbere yo gukora imibonano bikongerera imbaraga mu gikorwa naho kuyirya nyuma yaho bikagusubizamo izatakaye mu gikorwa.
Imineke kimwe n’izindi mbuto zose ibonekamo ibirwanya uburozi mu mubiri na za carotenoids zizwiho gufasha amaso. Kutareba iyo bwije, igihu ku maso kizanwa n’izabukuru byose byarindwa no kwirira imineke.
Nibyo koko kurya imineke bifasha kongera ibiro gusa bigusaba kuyifata ari myinshi (byibuze 6 ku munsi minini) kandi uko uyifashe ukarenzaho amata cyangwa ugakora milkshake y’amata n’imineke. Ibi bikongerera byibuze 600calories ku munsi ziyongera ku zindi wakuye mu bindi wariye.
[caption width="626"]Milkshake y'imineke uretse kubyibushya inatera akanyabugabo[/caption]
Twibutse ko imineke ntawe utayemerewe yewe n’umwana utangiye guhabwa ifashabere, umurwayi wa diyabete bose barayemerewe gusa ntibarya myinshi umwe ku munsi uba uhagije.
Sogokuru aryoha aboze

1. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso
Ikintu cya mbere imineke ikungahayeho ni potasiyumu iyi ikaba yagereranywa n’umwanzi wa sodiyumu. Iyo potasiyumu yiyongereye bisaba ko sodiyumu igabanyuka bityo bigatuma abafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije uru rubabera urubuto rw’ingenzi.
2. Asima
Ku bana bakiri bato kubagaburira imineke kenshi bibarinda inkorora n’ibindi bimenyetso bya asima. Ku bakuru naho kurya imineke bibafasha kudafunga.
3. Kuvura impatwe
Mu mineke habonekamo fibres zikaba zizwiho gufasha mu igogora bityo bigatuma ubasha kwituma neza. Uretse impatwe kandi inafasha no mu bindi bibazo byo mu nda.
4. Kurinda kanseri y’amara
Za fibre zirimo zituma amara akora neza ndetse bigatuma nta mwanda utindamo ibi bikaba bigira ingaruka nziza yo kurinda kanseri ishobora gufata amara.
5. Akanyamuneza
Mu mineke habonekamo tryptophan na dopamine ibi bikagira akamaro mu kurinda umunabi ahubwo bikagutera akanyamuneza no kwibuka. Ndetse magnesium ibamo itera imitsi kuruhuka naho vitamin B6 ikagufasha gusinzira neza. Ya tryptophan ibyara serotonin, izwiho kongera akanyamuneza
6. Kongera amaraso
Mu mineke habonekamo ubutare bukaba buzwiho kurwanya no kuvura Indwara yo kubura amaraso. Hanarimo kandi umuringa nawo ukaba ingenzi mu ikorwa ry’insoro zitukura zikaba ari zimwe mu bigize amaraso.
7. Gutakaza ibiro
Imineke ibamo fibre bityo igafasha mu igogorwa. Inabamo kandi ghrelin ituma utumva inzara, bityo ku bifuza gutakaza ibiro imineke nayo bayishyira ku rutonde gusa bakibuka ko batemerewe kuyifata ku ifunguro rya nijoro. Ibyiza ni mu gitondo cyangwa ku manywa kandi ntibarenze umuneke umwe.
8. Gukomeza amagufa
Kurya imineke bituma umubiri ubasha kwinjiza kalisiyumu kandi izwiho kuba ingenzi mu ikorwa n’ikomera ry’amagufa. By’umwihariko ku bageze mu zabukuru imineke ni ingenzi kuri bo.
9. Kubyimbura
Mu mineke haboneka intungamubiri zishinzwe kubyimbura. Wab warumwe n’agasimba, waba wabyimbye kubera ubwivumbure bw’umubiri, goute se aha hose imineke irafasha.
10. Kongera stamina
Stamina cyangwa ingufu ni ingenzi cyane cyane ku bagabo n’abagore batera akabariro. kurya umuneke byibuze isaha mbere yo gukora imibonano bikongerera imbaraga mu gikorwa naho kuyirya nyuma yaho bikagusubizamo izatakaye mu gikorwa.
11. Kureba
Imineke kimwe n’izindi mbuto zose ibonekamo ibirwanya uburozi mu mubiri na za carotenoids zizwiho gufasha amaso. Kutareba iyo bwije, igihu ku maso kizanwa n’izabukuru byose byarindwa no kwirira imineke.
12. Kongera ibiro
Nibyo koko kurya imineke bifasha kongera ibiro gusa bigusaba kuyifata ari myinshi (byibuze 6 ku munsi minini) kandi uko uyifashe ukarenzaho amata cyangwa ugakora milkshake y’amata n’imineke. Ibi bikongerera byibuze 600calories ku munsi ziyongera ku zindi wakuye mu bindi wariye.
[caption width="626"]Milkshake y'imineke uretse kubyibushya inatera akanyabugabo[/caption]
Twibutse ko imineke ntawe utayemerewe yewe n’umwana utangiye guhabwa ifashabere, umurwayi wa diyabete bose barayemerewe gusa ntibarya myinshi umwe ku munsi uba uhagije.
Sakwe sakwe
Sogokuru aryoha aboze
Muraho neza!
ReplyDeleteNonese ko iyo amagufa akomeye ibiro byoyonyera kdi kaba mbona nimero ya 7 niya 8 bivuguruzanya bimeze hute?!
Gusa mbashimiye igitekerezo mwagize mukomereze ahoo
Uraho.
ReplyDeleteGukomera tuvuga hariya si ukongera densité y amagufa ahubwo ni ukuyarinda kuba yavunika ku buryo bworoshye. Byo rero ntibiyongerera uburemere