Sobanukirwa ahaturuka amavangingo aza mu gihe cy'imibonano

Mu bihugu binyuranye cyane cyane muri Afurika hakunze kumvikana umuco witwa kunyaza (Rwanda), kachabali (Uganda), n’ahandi. Ibi ni mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aho bigera umugabo ntiyinjize igitsina mu cy’umugore ahubwo akakizunguza mu mwinjiriro nuko umugore akarekura uruzi rushyushye rwitwa amazi, amavangingo cyangwa amanyare. Icyo gikorwa kikitwa kunyaza.
Bamwe bavuga ko ari inkari zisanzwe ziba zije, abandi bakavuga ko ari amatembabuzi yihariye adafite aho ahuriye n’inkari. Aba nibo bari mu kuri kuko mu gihe inkari zigira ibara ryegera umuhondo n’impumuro yihariye amavangingo yo asa n’amazi kandi nta mpumuro yihariye agira; ikindi ni uko mu gihe inkari zisiga ikizinga aho zaguye amavangingo yo iyo amaze kuma ntiwanamenya ko hari ikintu cyahaguye.

None se amavangingo aturuka he?


Ku bagore hari ibice bikikije umuvaruhago biri munsi y’uruhago biteye neza neza na porositate ku bagabo. Icyo gice cyitwa imvubura ya Skene (Skene’s gland) cyangwa porositate ngore. Iyi mvubura ubushakashatsi bwagaragaje ko ariyo soko iturukamo ya mavangingo mu gihe umugore yaryohewe n’imibonano mpuzabitsina kandi umugabo akamufasha gutuma ayo mavangingo asohoka.

[caption id="attachment_272" align="alignnone" width="600"]Copy-of-DEAR-ALLBODIES-TEMPLATE-38 Imvubura ya Skene iri munsi neza y'umuvaruhago[/caption]

Kuba abagore bose bagira ako gace, bivuze ko abagore bose banyara ahubwo itandukaniro rikaba ku ngano y’amavangingo basohora, igihe bisaba ngo aze ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo aze.
Ubusanzwe umutsi uturuka kuri rugongo ukanyura munsi y’uruhago niwo ufasha mu kuzana aya mavangingo dore ko ari nawo ugera ahazwi nka point G, G-spot. Aha habiri niho h’ingenzi mu gutuma ayo mavangingo asohoka.

Nubwo igihe umugore agize ubushake bwo gukora imibonano mu gitsina cye hazamo ububobere butuma igitsina cy’umugabo kibasha kwinjira bitagoranye ndetse n’umugore ntababare mu gihe cy’imibonano kandi ntanakomereke, amavangingo ntaho ahuriye n’ayo matembabuzi kuko yo asohokera hafi cyane n’ahanyura inkari. Niyo mpamvu kuri bamwe ushobora gusanga hivanzemo n’udukari iyo upimye ayo mavangingo.
Hagati y’abagore 10% na 50% bazana amavangingo menshi mu gihe cyo kurangiza mu gihe abari hagati ya 50% na 90% bayazana igihe cyose baryohewe kandi agakomeza kuza mu gihe cyose umugabo akojeje igitsina cye ahatuma aza (kunyaza).

Ibiyagize, impumuro n’ibara


Nkuko hejuru twabivuze amavangingo nta mpumuro agira,  nta n’ibara gusa kuri bamwe hari igihe aza afite ibara ry’umweru w’amata iyo agitangira kuza nuko nyuma yaba menshi rya bara rikagenda.
Amavangingo akaba agizwe na PSA (prostate-specific antigen) na PAP (prostatic acid phosphatase). Ibi binyabutabire ushobora no kubisanga mu nkari, ariko ku gipimo cyo hasi cyane.
Uretse ibi dusangamo ku gipimo cyo hejuru tunasangamo kandi:

  • Urea, ariko ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’iba mu nkari

  • Ibinyabutabire bimeze nk’ibiba mu masohoro y’abagabo

  • Isukari (glucose) ku gipimo cyo hasi cyane

  • Zinc


[caption id="attachment_270" align="alignnone" width="640"]Amaziiiiiiiiiiiiii Reka bamwe bayite amazi, kuko asa nayo, uretse ko yo afite icyanga cyayo[/caption]

Ibizami binyuranye byagiye bikorerwa ku mavangingo byerekanye ko harimo uturemangingo twice mikorobe. Niyo mpamvu hemezwa ko umugore unyazwa kenshi bimurinda indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI).

 

 

Comments