Akamaro ko kunywa amazi arimo ubuki

Amazi arimo ubuki ni meza kandi ni ingenzi ku buzima. Uretse kuba kuyategura byoroshye ndetse bikaba bitanahenze, ni n’ikinyobwa gifasha ingeri zose.

Aya mazi uyanywa mu gitondo ukibyuka nta kindi uranywa cyangwa ukayanywa mbere yo kurya nkuko wanayanywa ugiye kuryama. Nkuko izina ribivuga ni amazi uba wavanze n’ubuki, nkuko turi bubibone hepfo uko ategurwa.

Reka turebe akamaro ku buzima

 


  1. Kugabanya ubwivumbure




 

Ubuki bufasha umubiri kurwanya no guhangana n’ubwivumbure kuko bwongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Ibi bikanarinda kubyimbirwa cyane cyane ababyimbirwa cyane nk’iyo akantu kabarumye cyangwa kabasharuye.

 

2. Gutakaza ibiro


 

Kunywa aya mazi bituma wumva uhaze bityo bikakurinda kurya byinshi cyangwa kuza kugira akantu urya hagati y’amafunguro. Iki kinyobwa kandi gifasha umubiri mu mikorere yawo bityo bigatuma utwika ibinure vuba, bigafasha kugabanya ibiro.

 

3. Kongerera ingufu ubudahangarwa


 

Mu buki dusangamo H2O2 (hydrogen peroxide) ikaba izwiho kurwanya mikorobi. Si ibyo gusa kuko bunabamo vitamin C iyi ikaba ingenzi mu kongerera ingufu ubudahangarwa aho ituma hakorwa insoro zera nyinshi (ari zo zitwa abasirikari b’umubiri) zishinzwe guhangana na za mikorobi zinjiye mu mubiri.

 

4. Kurinda ubuhumekero


 

Benshi bakoresha aya mazi mu kuvura indwara zifata mu buhumekero harimo ibicurane, inkorora, gufungana amazuru no kokera mu muhogo. Ibi biterwa na kwa kuba bukize kuri vitamin C no kuba iki kinyobwa kiba gishyushyemo. Niba rero wumva hatangiye kuza ibimenyetso bya gripe, fatirana hakiri kare winywere aya mazi arimo ubuki bizagufasha.

 

5. Gufasha mu igogorwa


 

Ubuki bufasha mu kubyimbura kandi bugafasha mu mikorere y’igifu. Niba wagize agasesemi, kugugara, gutumba inda, ibyuka mu nda gufata aya mazi arimo ubuki bizagufasha kandi binafasha mu gutuma umubiri ukamura intungamubiri mu byo wariye.

 

 

Aya mazi ategurwa ate?


Nkuko biboneka icyo usabwa ni amazi n’ubuki gusa ushobora no kongeramo indimu kugirango wongere icyanga n’ingufu za vitamin C.

Uteka amazi yamara kubira ukayasuka mu gikombe cyangwa ikindi ushaka kuvangiramo, ukarindira iminota byibuze itatu (ku buryo amazi aba atagishyushye byo gutwikana ku buryo byakangiza vitamin C) noneho ukavangamo ubuki.

Niba ushaka gushyiramo n’indimu uyikamuriramo ukavanga ukanywa.

 

Icyitonderwa


 

Usabwa gukoresha ubuki buringaniye kuko gukoresha bwinshi byateza izindi ngorane. Mu gikombe cy’amazi ushyiramo ibiyiko bitarenze bibiri binini.

 

Zimwe mu ngorane zazanwa no gukoresha ubuki bwinshi harimo kuzamuka kw’isukari yo mu maraso, kongera ibiro aho kubigabanya, kuba wakangirika amenyo kubera amasukari aba mu buki, gusa ibi byo kubyirinda ni ukwibuka koza amenyo nyuma yo gukoresha iki kinyobwa.

 

Ahasigaye navuga ngo muryoherwe kandi mugire ubuzima bwiza

Comments