Umunyu cyangwa isukari: Ni ikihe kibi cyane?






Ibintu turya, tunywa, bimwe muri byo dusabwa kubifata mu kigero runaka kuko kurenza cya gipimo bihinduka uburozi cyangwa bibi bikaba byakangiza umubiri wacu. Muri byo twavuga umunyu n’isukari.
Gusa nanone usanga abantu bahora bibaza hagati y’umunyu n’isukari ikibi kurenza ikindi.

Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho.

1. Umunyu


ishami rita ku buzima ku isi OMS rivuga yuko umuntu mukuru adakwiye kurenza 2.3g za sodium ku munsi. gusa kubera kenshi kurya ibyavuye mu nganda usanga umunyu twinjiza ku munsi urenga igipimo gikenewe.
Gusa nubwo iyo twumvise umunyu duhita twumva umuvuduko ukabije w’amaraso ariko ubusanzwe umunyu ushinzwe gutuma umuvuduko w’amaraso ujya ku bipimo bisanzwe.
Ibi bivuzeko umuvuduko ukabije w’amaraso udaturuka gusa ku kuba umunyu wabaye mwinshi mu mubiri ushobora no guterwa no kugabanyuka kw’indi myunyungugu nka potassium, calcium na magnesium.

Gusa ku gipimo cyo hejuru, umuvuduko ukabije w’amaraso uturuka ku kwinjiza sodium nyinshi kandi iyi ituruka mu munyu waba uwo mu gikoni cyangwa ushyirwa mu byo kurya byo mu nganda, ukoreshwa humishwa amafi cyangwa ibindi byo mu nyanja…


2. Isukari


Kuko ubusanzwe mu kigereranyo umuntu yinjiza calories 2000 ku munsi kandi tukaba dusabwa kwinjiza isukari ingana na 10% bya calories twinjije bivuze ko calories ziva mu isukari zitagomba kurenga 200, ugereranyije ni 50g ku munsi, bivuze ko umuryango w’abantu 5 badakwiye kurenza irobo (250g) y’isukari ku munsi.

Amasukari mu bwoko bwayo bwose, akaba azwiho kuzamura igipimo cy’isukari mu mubiri bityo bikawutera gukora insulin iba ije kugirango ya sukari itarenga igipimo, ahubwo ikayigabanya mu maraso. Ibi bituma hakorwa imbaraga kandi si bibi kuko imbaraga mu mubiri ziba zikenewe.
Gusa iyo isukari ibaye nyinshi mu mubiri wacu ihinduka uburozi mu mubiri, ibibazo bikavuka. Kandi uko isukari yiyongera bituma umubiri wacu ukomeza gukora insulin kugeza ubwo imvubura zikora insulin zinanirwa zigahagarara gukora cyangwa zigakora buhoro, ya sukari igatangira kwibika, nuko diyabete ikaza, ndetse n’impyiko zigatangira gukora nabi.

Icyakora ibi biba ku bakoresha isukari iva mu nganda naho isuakri y’umwimerere twinjiza ivuye mu mbuto turya yo ntikunze gutera ibibazo, nubwo abamaze kurwara diyabete hari izo baba batemerewe bitewe n’igipimo cy’isukari kibonekamo (Glycemic Index).

 

Umwanzuro


Umunyu tubonye ko ukenerwa mu mubiri kugirango ukore neza, mugihe isukari yo mu ruganda ibyo ikora byanakorwa n’iboneka iturutse mu mbuto.

Nubwo ku gipimo cyo hejuru umunyu na wo ubwawo atari mwiza, ariko ugereranyije usanga isukari ari yo mbi cyane kurenza umunyu, na cyane ko umunyu w’igisoryo utabasha kuwurya naho isukari nyinshi bamwe ari yo bakunda.


Comments