Bimwe mu byakwereka umugabo ukikwishimira



Umaze igihe ushyingiwe none uribaza niba koko umugabo wawe akikunezererwa. Ubaza bagenzi bawe ibyo abagabo babo babakorera ngo babereke ko babakunda, ndetse nawe ntako utagira ngo ubashe kumenya niba koko uwo washatse akwishimira.
Wikomeza kuvunika burya umugabo wishimiye urushako kandi akanezererwa umugore we hari ibimuranga, nibyo tugiye kuva imuzingo.

1. Kugusoma


Iyo avuye cyangwa agiye ku kazi ntiyibagirwa kugusoma. Si ukugusoma bya nikize, ahubwo arakwegera akaguhobera nuko akagusoma ku munwa. Iki ni ikikwereka ko niba agiye ari wowe azirikana kandi niba agarutse yishimiye kuza iruhande rwawe kuko umurutira byose.

2. Arakuzirikana



Iyo agiye kure y’urugo mu kazi cyangwa isafari nkuko bamwe babyita, ahora aguha amakuru kandi akubaza ayawe. Umugabo wishimiye urugo akumbura umugore we iyo batari kumwe. Kuri ubu biroroshye ho hanaje uburyo bw’itumanaho bunyuranye zaba za WhatsApp, Messenger, n’ubundi buryo bunyuranye bw’itumanaho yakoresha ariko akakugezaho amakuru akanamenya ayawe.
Kuri terefoni aba akubwira amagambo y’iremamutima kandi y’urukundo

3. Za “Ndagukunda”



Umugabo wishimiye urugo ahora akubwira ko agukunda. Uyu si wa mugabo uzabanza kwibutsa kubikubwira cyangwa ngo ubanze ubimubaze. Hari uwo ubaza uti “Ese urankunda?” nuko akagusubiza ati Iyo ntagukunda simba naragushatse, umunsi nzaba ntakigukunda rero nzabikubwira”
Umugabo ugukunda kandi ukwishimira ntabwo ateye atyo. Akubwira ko agukunda bimuvuye ku mutima kandi anezezwa nuko nawe umusubiza ko umukunda. Inshuro zose yabivuga ku munsi cyangwa akabikwandikira, biba bimurimo.


4. Ni umufasha



Nibyo koko umugabo nubwo ari we mutware w’urugo nyamara umugabo ugukunda azagufasha mu byo ukora. Azabera abana icyitegererezo kandi azagufasha kubarera ngo bazabemo nabo abagabo n’abagore bizihiye ingo zabo. Nta kazi atagufasha igihe cyose afite akanya.
Azagufasha guteka, guhanagura inkweto, gutunganya ubusitani, guhambura ibisuko, guca inzara, kugaburira umwana, n’ibindi binyuranye. Kandi abikore abyibwirije anabyishimiye.

5. Aragucyeza



Iri jambo ahari ni ikinyarwanda cyimbitse, ariko umugabo ugukunda azagushima anagushimire ibyo wakoze cyangwa wagezeho. Niba washokoje neza niwe uzabikubwira bwa mbere, nuteka neza azabikubwira, azahora akubwira ukuntu uri mwiza, ukuntu mu buriri umushimisha,…
Muri macye ya mvugo ngo urukundo ni impumyi izamusohoreraho kuko azaba abona ibyiza byawe gusa.


6. Arahumuriza



Iyo ubabaye akuba hafi, akaguhumuriza akaguhoza. Iyo intimba n’ishavu bibaye byinshi akora uko ashoboye ukongera kugarura inseko n’ibyishimo. Nubwo atari umuhanga mu gufasha abahungabanye nyamara urukundo agukunda rutuma akora iyo bwabaga ngo wongere ucye ku maso.

7. Ntaguhisha



Umugabo ugukunda akubwira ibyamubangamiye, ibyo yifuza kugeraho, ibyo yagezeho. Akubwira ikosa yagukoreye kandi akarisabira imbabazi. Aba ameze nk’umwana wawe, aguha agaciro kandi akakubitsa ibanga nk’uko yaribitsaga nyina bakibana. Uretse kuba uri umugore we aba anagufata nk’umunyamabanga we, kandi arakwizera akakubwira.

Dusoza


Mugabo usomye ibi niba hari ibyo utakoraga ni cyo gihe ngo ubikore maze urusheho kwereka umugore wawe ko wamushatse umukunda kandi ukimukunda. Mugore usomye ibi ugasanga uwawe ntabikora byose ntibivuze ko atagukunda ahubwo genzura urebe ibyo akora bindi tutavuzemo hano kandi unasuzume niba nta ruhare ufite mu kuba utabikorerwa.
Buri wese nashyira mugenzi we ku mwanya w’imbere muzaba mu ngo zishimye kandi muzaba abahamya b’uko urukundo nyarwo rukiriho, ko no mu bihe bikomeye rudashira.

Comments