Ibyagufasha mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba



Ikibazo cyo kurangiza vuba ni ikibazo rusange nubwo kidakunze kuvugwa kenshi cyangwa cyane nyamara usanga abagabo bamwe bakigira ndetse bakakimarana igihe. Nubwo ku ruhande rumwe bishobora kukubaho kubera indwara runaka, imiti se ufata, ubuzima se ubayemo, ariko binashobora guturuka ku kuba hari intungamubiri runaka ubura cyangwa ufite nkeya mu mubiri

Muri iyi nkuru twagukusanyirije amafunguro amwe wakibandaho mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba, gusa ntabwo bizakosora ikibazo ako kanya, ariko bigenda bigufasha buhoro buhoro.
Gusa ibi ntibikuraho kuba wakivuza cyane cyane igihe usanze ikibazo kidacyemutse.

1. Imbuto z’ibitunguru bya poirreau


Niba utari ubizi ariko ibi bitunguru bigira utubuto iyo byeze, utubuto tuba ari duto. Utu tubuto twifitemo ubushobozi bwo gufasha abagabo bafite ikibazo cyo kurangiza vuba. Icyo ukora usya utu tubuto, ukavanga mu mazi ukanywa, ukabikora mbere yo kurya. Ushobora kandi no kurya ibi bitunguru, ariko bibisi kuri salade, na byo byagufasha


2. Tangawizi n’ubuki



Tangawizi ituma amaraso abasha gutembera neza mu mubiri bityo yagera mu gitsina akahatinda kandi ni byo bifasha igitsina kugumana umurego. Ubuki na bwo ku ruhande rwabwo na bwo buzwiho gutera akanyabugabo. Niba ufite agafu ka tangawizi, fata agace k’akayiko gato uvange n’ikiyiko kinini cy’ubuki ubirye. Utabonye ifu, kora icyayi cya tangawizi noneho mu mwanya w’isukari ushyiremo ubuki. Bizagufasha. Jya ubikora buri gihe mbere yo kuryama

3. Tungurusumu


Nubwo benshi banga impumuro yayo, ariko tungurusumu na yo ifasha mu gutinda kurangiza. Ufata udutete twayo 4, ukaduhekenya buri gitondo nta kindi kintu urarya. Bituma amaraso abasha gutembera neza mu mubiri. Mu gihe udashaka kumva impumuro yayo, urye pome cyangwa ikindi gikunjagurika nyuma yo kuyihekenya

4. Karoti


Karoti na zo zizwiho gufasha abafite ikibazo cyo kurangiza vuba. Mu kuzikoresha, zikatagure uzitogose, nuzirya urenzeho igi ritogosheje n’ikiyiko cy’ubuki, buri munsi

5. Indyo iboneye


Uretse ibi tuvuze haruguru, unasabwa gufata indyo iboneye. Irinde ibinyobwa birimo caffeine kuko burya ntacyo byagufasha kinini. Irinde za shokola mu moko yazo yose. Ahubwo ibande ku bikungahaye kuri zinc, selenium na calcium n’ubutare kuko byongerera umubiri ingufu. Aha twavugamo ubunyobwa, inzuzi z’ibihaza, amata y’inshyushyu, poivron, umufa w’inyama cyane cyane inkoko n’inka, sezame n’utundi tubuto tunyuranye

Comments

  1. Mbega inama nziza nubwo bitoroshye ni ukugerageza kintu waba afite ikibazo .murakoze

    ReplyDelete

Post a Comment