Muri iyi minsi kubera gahunda ya GUMA MU RUGO, inzu zitunganya mu maso zirafunze. Ibi byagize ingaruka ku baziganaga umunsi ku wundi bagiye gutunganyisha mu maso habo. Gusa uretse n’ibyo, bamwe kubera ntaho bakijya usanga batakiyitaho nka mbere, ku buryo uretse gukaraba bakisiga nta kindi barenzaho. Ibi rero bishobora kugira ingaruka ku ruhu rwari rumenyereye gukorwaho kenshi, niyo mpamvu hano twagushyiriye hamwe mask zinyuranye, zoroshye gukora wakorera mu rugo, bityo isura yawe ikarushaho gucya no kuba nziza.
Ni uburyo bworoshye kandi budahenze ndetse bukoresheje ibintu by’umwimerere
1. Avoka
Uru rubuto ruri mu mbuto zihariye. Kuva na kera mask ya avoka yagiye ikoreshwa n’abagore n’abakobwa dore ko ikungahaye kuri vitamini A, B zinyuranye, E, na potasiyumu izwi nk’umunyungugu w’ubusore. Niyo mpamvu mask yayo ari nziza niba ushaka kugira isura ifite itoto
Uko bikorwa
Ntibigoye. Fata avoka ihiye neza uyisye ubundi wisige mu maso wamaze gukarabamo neza wihanaguye. Ubirekereho iminota 30 gusa ubundi woge amazi ashyushye, wihanagure ntiwisige ariko.
2. Ubuki
Amavuta menshi yo kwisiga usanga aba yongewemo ubuki. Ni mu gihe kuko ubuki bwifitemo ingufu zo gusukura umubiri kuko burimo ibirwanya mikorobi zinyuranye aho bufasha mu guhangana n’ibiheri, udukovu tuzanwa na byo, no gutuma uruhu rushashagirana.
Gusa mu gukora mask ntubukoresha bwonyine
Uko bikorwa
Vanga 1/2 cy’ikiyiko cy’ubuki na 1/2 cy’ikiyiko cya cinnamon ukoremo igipondo. Niba ufite ibiheri usige aharwaye gusa. Niba ntabyo urisiga mu maso hose, ubirekereho ijoro ryose ubikarabe bucyeye.
3. Concombre
Concombre ituma uruhu rworoha kandi ntirube rukanyaraye. Cyane cyane iyi mask iba nziza mu gihe cy’izuba.
Uko bikorwa
Kata concombre mu muzenguruko, ugende urambika mu maso, ntiwibagirwe no gushyira aho amaso ari. Ubirekereho byibuze iminota 30.
4. Ikawa
Mu ikawa dusangamo caffeine ikaba ifitiye akamaro kanyuranye uruhu aho ituma rugumana itoto
Uko bikorwa
Vanga ikawa (twayita ifu yayo cyangwa amajyane) n’amata y’inshyushyu kugeza ubonye igipondo. Bisige mu maso ariko ntusige hafi y’umunwa n’amaso ubirekereho iminota 20. Gusa usige witonze kugirango utaza kuba wakikobora. Ubundi ukarabe
Ni nyinshi wakora, izi ni zo twaguteguriye ubu, ubutaha tuzavuga izindi
Ni nyinshi wakora, izi ni zo twaguteguriye ubu, ubutaha tuzavuga izindi
Comments
Post a Comment