Inkingi za mwamba mu gukomeza umubano




Imibanire hagati y’abantu ni ikintu cy’ingenzi ndetse cy’agaciro kuruta ibindi. Haba hagati y’ababyeyi n’abana, hagati y’abavukana, inshuti cyangwa ababana, umubano uba ukwiye gushyirwamo ibituma urushaho kuba mwiza, kandi ukaba nta makemwa.

Hano twakusanyije inkingi za mwamba umubano ukwiye kubakiraho ngo ube ukomeye.

1. Icyizere

Kwizera ni cyo kintu cya mbere gituma umubano uryoha kandi ugashimisha. Niba utizera uwawe, ugashidikanya ku byo akubwira cyangwa akora, uwo mubano ntabwo wazaramba. Nubwo ashobora gukora ibituma icyizere wari ufite kigabanyuka cyangwa kigashira, niba wemeye gukomezanya na we, ni byiza kongera kumugirira icyizere, nubwo utabura kugira amakenga, ariko kumwereka ko utamwizeye ukaba wanagera aho ubimubwira, rwose ntabwo byatuma umubano uramba.

2. Kubaha

Ni ihame mu muryango uwo ari wo wose ko abantu bubahana. Nubwo kenshi twumva ko abana bubaha abakuru, abagore bakubaha abagabo, ariko kubaha ni inshingano za buri wese muri buri mubano. Ibi bituma buri wese amenya uruhare rwe, umupaka we, ibyo yemerewe n’ibyo ashinzwe kandi undi akabimwubahira. Uvuze ko umuntu mubanye neza ariko utamwubaha waba ubeshye. Kubaha kandi nta mupaka bigira

3. Urukundo

Nubwo tutarugize urwa mbere, ni uko n’ubusanzwe umubano nyawo uba wubakiye ku rukundo. Iyo hari urukundo hazamo kubahana, iyo hari urukundo hazamo kwizerana. Urukundo rutera kubabarira ikosa ryose, kandi rutera kwicuza no gusaba imbabazi igihe cyose wakoze nabi. Rukurinda byinshi, rugutegeka byinshi.

4. Gutega amatwi no gutuza

Igihe iwo mwashakanye, uwo mukundana se ari kuvuga, si byiza kumujambuza, kumuca mu ijambo. Ahubwo tuza, utege amatwi, uze kuvuga ibyawe nyuma. Uko ubyumva, ubishyiraho umaze kumva neza, ntabwo ubivuga mu ijambo hagati, kuko ntuba uzi ubusobanuro buri bukurikireho. Niyo waba umubyeyi, igihe umwana ari kukubwira, ni byiza kumutega amatwi, bituma amenya agaciro ko gutuza no gutega amatwi

5. Itumanaho

Guhana amakuru, neza kandi ku gihe ni ngombwa mu mubano uwo ari wo wose. Usanga abakundana cyangwa abashakanye iyo bagiranye akabazo cyangwa barakaranyije bahita baceceka, itumanaho rikagabanyuka. Ndetse bamwe bagaragaza ibyababangamiye, mu gihe gusa hagize akabazo kavuka. Ibi rero ni bibi kuko no mu gihe mwarakaranyije, gukomeza kuvugana ni kimwe mu bibafasha kongera gusubukura umubano neza. Niba usanzwe uvuga aho ugiye, ibyo ugiyemo cyangwa icyo bagutegurira, bikore. Ni ngombwa mu gutsura umubano mwiza



Nubwo urukundo ari ryo shingiro rya buri mubano ariko rwonyine ntirwabyishoboza. Rukenera izindi nkingi tuvuze haruguru. Mu gihe mwizerana, mwubahana, mukundana, mutegana amatwi ndetse mugahana amakuru ku gihe, bizatuma imibanire yanyu ikomeza kuba nta makemwa.

Comments

  1. Rwose ibi ni ukuri Imana igukomereze ikwsgurire imbago.

    ReplyDelete

Post a Comment