BIMWE MU BISHOBORA GUTERA IMIHANGO GUHINDAGURIKA





Muri iyi minsi ya GUMA MU RUGO, biravugwa ko abagore benshi imihango yabo yavuye ku murongo. Kuri bamwe yaragiye ntiragaruka kandi badatwite naho ku bandi yaje igihe yari kuziraho kitaragera, mbese yaje kare. Ibi rero byateye bamwe kwibaza aho byaba bihuriye na Guma mu rugo cyangwa niba ari ibisanzwe. Ubusanzwe igihe imihango ije hashize iminsi iri hagati ya 21 na 35, ni ibisanzwe. Kuba warenza iminsi 35 cyangwa yaza mbere y’iminsi 21, biba bidasanzwe

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zishobora gutera izi mpinduka.



Imibonano



Nubwo imibonano yari isanzwe ikorwa, ariko kubera kuguma mu rugo, benshi bongereye inshuro n’iminsi yakorwagamo mu cyumweru. Ibi rero ku mugore bishobora gutuma imihango iza mbere ho iminsi hagati y’ibiri n’itanu. Gusa si ku mugore wese wakoze imibonano kenshi, ahubwo ni igihe uyikoze kenshi ariko ukanarangiza. Iyo urangije bituma imikaya ya nyababyeyi n’umura yikanya, ibi bigatera imihango kuza mbere y’igihe.


Uretse imibonano ishobora gutuma imihango iza mbere, hari ibindi bishobora gutera imihango gutinda, bimwe ni ibisanzwe ibindi ni uburwayi. Muri byo twavuga


Gutwita no konsa:  Igihe wonsa cyane cyane iyo wonsa gusa nta kindi uha umwana kandi ukamwonsa kenshi, bishobora gutuma imihango itinda kuza. Gutwita byo birumvikana bihagarika imihango kugeza ubyaye.

Ibibazo mu mirire: Kuba ufite umubyibuho ukabije, gutakaza ibiro byinshi mu gihe gito, kuba ukora siporo zigutwara ingufu cyane na byo byatuma imihango itinda kuza

Kurwara ukaremba: Kurwara ukamara igihe kinini urembye, kugira impanuka ugatakaza amaraso menshi, gukuramo inda byaba ku bushake cyangwa byizanye na byo bituma imihango itinda kuza.

Imiti yo kuboneza urubyaro: Akenshi inshinge, agapira ko mu kuboko, ikinini bafata nyuma yo gukora imibonano, na byo bitinza imihango mu gihe runaka ndetse hari n’abayibura cyangwa yaza ikaza iremereye. Gusa nanone ibinini byo kuboneza urubyaro byo bituma irushaho kujya ku murongo.

Stress n’izindi mpinduka: impinduka mu kirere, guhindura ubuzima wari umenyereye kubamo, guhindura aho wabaga (nk’abakobwa bagiye kwiga babayo, kujya mu butumwa bw’akazi se, …) na byo biri mu bituma imihango ihindura uburyo yazagamo.

Indwara: Hari uburwayi bunyuranye butuma haba impinduka mu mihango. Muri zo twavuga PCOS (polycystic ovary syndrome), gucura imburagihe (mbere y’imyaka 40), ibibyimba mu mura, ubundi burwayi bushobora gufata imyanya ndangagitsina

Gusatira gucura: Iyo uri gusatira gucura, imihango igenda ihindura uko yazaga aho ishobora kwirenza amezi 3 itaje, ubundi ikaza, gutyo gutyo. Ubusanzwe hemezwa ko wamaze gucura iyo hashize amezi 12 akurikirana utabona imihango, utarwaye, udafata imiti iboneza urubyaro.

Imisemburo: Kuko imisemburo igira uruhare mu gutuma ubona imihango ku gihe, impinduka muri yo zituma itinda kuza bigasaba kuyishyira ku murongo.



Icyo wakora



Niba ubona uburyo wari usanzwe ubonaho imihango bwahindutse, usabwa kugana muganga igihe cyose:

  1. Imihango imara iminsi 90 yarahagaze kandi nta miti iboneza urubyaro ukoresha, utanatwite
  2. Imihango yawe itangiye guhindagurika kandi mbere yari iringaniye
  3. Ujya mu mihango ukayimaramo iminsi irenga 7
  4. Ugira amaraso menshi cyane uri mu mihango, ku buryo nko mu masaha 2 ibyo wibinze biba byuzuye
  5. Imihango ije mbere y’iminsi 21 cyangwa nyuma y’iminsi 35
  6. Ubona amaraso kandi imihango yari yarahagaze byibuze hashize icyumweru
  7. Ugira uburibwe bukabije mu gihe uri mu mihango



Comments

Post a Comment