Icyinzari: Ibyiza byacyo ku buzima bwacu




Ahari ushobora kuba wowe ucyita maanjano, curcuma, n’andi mazina atandukanye ariko mu kinyarwanda cyitwa icyinzari. Ni kimwe mu birungo bikoreshwa mu guhindura irangi ry’ibyo kigiyemo kubera ibara ryacyo ry’umuhondo wa zahabu. Ikijumba cyacyo kimeze nk’icya tangawizi, uretse ko bidasa imbere, ndetse ntibinakomere kimwe kuko tangawizi imeze nk’ifitemo udutsi imbere naho icyinzari cyo kimeze nk’uko ikijumba kimera, nta dutsi wabona ari kibisi.
Uretse rero kuba ikirungo kinafitiye umubiri akamaro gatandukanye nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.

1. Kubyimbura



Kimwe mu byiza by’icyinzari harimo kuba ari cyiza ku bafite uburwayi bwo kubyimbirwa buhoraho nka goute, rubagimpande, indwara zifata mu ngingo zinyuranye. Ku baribwa bari mu mihango, kugikoresha bibagabanyiriza uburibwe.


2. Kurinda indwara z’umutima



Mu cyinzari habonekamo curcumin ikaba ifasha agahu gatwikiriye imbere mu miyoboro y’amaraso no mu mutima, kakaba kagira uruhare mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.gukoresha icyinzari wongeyeho siporo ni ingenzi ku buzima bw’umutima n’imikorere yawo


3. Kurinda kanseri



Kuko kubyimbirwa biri mu bishobora kubyara kanseri, ya curcumin iba mu cyinzari irinda kubyimbirwa ikanabivura inafasha mu kurinda kanseri zinyuranye kuva kuri kanseri y’amara, iy’igifu, porositate n’amabere. Curcumin ibigeraho ibuza uturemangingo kwiyongera mu buryo budasanzwe


4. Gufasha abarwaye diyabete



Gukoresha icyinzari kandi bikaba bizwiho gufasha abafite diyabete mu kuringaniza isukari yo mu maraso no kubafasha mu ikorwa rya insulin. Gusa ntabwo gisimbura indi miti waba ukoresha ahubwo kugikoresha bituma umubiri ukomeza guhangana na diyabete.


5. Kurwanya no kurinda indwara yo kwibagirwa



Icyinzari gituma igipimo cya BDNF (brain-derived neurotrophic factor) kizamuka. Iyi ni poorteyine iba mu bwonko no mu musokoro ishinzwe gutuma uturandaryi n’imyakura bikomeza gukora neza, ibi bigatuma ubwonko bwibuka bukomeza gukora neza


6. Kurwanya depression



Depression, indwara y’agahinda gasaza, kwiheba no kwigunga na yo yongerwa n’igabanyuka rya BDNF tubonye haruguru. Kwiyongera kw’iyi poroteyine bikaba bifasha umubiri mu kuwongerera ibyishimo bityo agahinda no kwiheba bikagabanyuka.



7. Ni cyiza ku ruhu



Icyinzari kandi ni cyiza mu kurinda no kuvura indwara zinyuranye z’uruhu, ibishishi, ibiheri, kwangizwa n’izuba. Bamwe bagikoresha nk’igipondo cyo kwisiga (mask), gusa no kukirya bifasha mu kurinda uruhu. Kirurinda kandi kwangizwa n’imyanda isohoka mu mubiri wacu (free radicals), kimwe n’ibihumanya ikirere nk’umwotsi w’itabi cyangwa imyuka iva mu nganda. Kinatuma uruhu ruhorana itoto bikarurinda gusaza imburagihe


8. Kurinda amaso



Glaucoma ni imwe mu ndwara z’amaso ikaba itera abakuze ubuhumyi, kandi ikibazo iyo ubu buhumyi buje, ntibikunda kubuvura. Nyamara kandi icyinzari cyagaragaje ko abagikoresha bibagabanyiriza ibyago by’ubu burwayi iyo bageze mu zabukuru.

 


Twabivuze ni ikirungo. Uretse aho ushobora kugiponda ugasiga mu maso, ahandi hose hasigaye ni ukugikoresha mu byo kurya, aho ushobora kugitekana cyangwa ukaminjira ifu ku byo kurya byahiye.

Comments