Bimwe mu byatuma urukundo rwanyu rurushaho kuramba



Mu nkuru tumaze igihe dukora twibanze ku mibanire. Ibi ntibyapfuye kwizana, ahubwo ni uko muri iyi minsi benshi bari kumarana amasaha yose y’umunsi n’abo bashakanye, ibitabagaho mu minsi y’akazi isanzwe mbere yuko gahunda ya guma mu rugo itangira. Ibi rero bishobora gutera bamwe kongera gusana umubano wari warajemo agatotsi nubwo bitanabuza ko kuri bamwe noneho birushaho kuzamba dore abagore bashobora kwinubira imibonano ya buri kanya, abagabo bakamenya byinshi bibera mu ngo badahari, n’ibindi binyuranye.
Mu nkuru imwe twari twavuze ku nkingi za mwamba zakubaka umubano, noneho muri iyi tugiye kurebera hamwe ibyo wagakwiye gukora kugirango umubano wanyu ubashe kuramba igihe kirekire.

1. Ntuzasuzugure na rimwe uwo mwashakanye

Iyi ngingo iri mu ngingo zikomeye mu rugo. Gusuzugura uwo mwashakanye ntabwo ari mu mvugo n’ingiro gusa ahubwo no kutamwubaha cyangwa ngo umwubahishe mu bandi ni ukumusuzugura. Niba ushaka ko urukundo ruramba, mwubahe umwubahishe. Menya ibyo akunda ubimukorere ibyo yanga ubyirinde. Nubwo nudashobora guhuza imyumvire 100% ariko byibuze, mwubahe

2. Ubufatanye

Nibyo nubundi uwo mwashakanye ni umufasha muri byose. Agukeneyeho ubufasha nk’uko nawe ubumukeneyeho. Uko gukenerana bituma murushaho gufatanya no kuba isanga n’ingoyi hagati yanyu.

3. Emera intege nke ze

Nta mwere wabona mu mubano ahubwo buri wese agira aho agera agacika intege agakosa. Ibi ntibizatume wumva wamucikaho, ahubwo rushaho kumufasha kubisohokamo no kubireka, mu rukundo n’ubupfura. Umuntu muzamarana ubuzima busigaye usabwa kumwakira uko ari

4. Menya gushimira no mu tuntu duto

Niba umugore atetse ukumva byaryoshye, kumushima ni ngombwa. Niba umugabo yibutse gutahana imbuto z’abana nubwo ari inshingano ze ariko mushimire. Ni byinshi washimira, kandi uwawe azabiha agaciro, ntabwo gushima bigarukira ku mpano nini uhawe cyangwa se igikorwa kinini ukorewe

5. Wigerageza kumuhindura

Rimwe mu makosa akomeye akorwa mu rukundo harimo kugerageza guhindura uwo mukundana/mwashakanye ngo abe uko wifuza/ushaka. Ibi biragoye ahubwo umuntu ubwe yahinduka ku bwe, mu gihe abona ko bibangamye, uko yitwaraga cyangwa ibyo yakoraga. Ndetse ahinduka mu gihe we yumva ko agomba guhinduka cyangwa yiteguye guhinduka

6. Marana igihe kinini na we

Yego uri mu kazi, cyangwa ufite ibindi bitwara umwanya ariko nanone mu gihe cyose bishoboka, fata akanya kanini ukamarane n’umukunzi/umufasha wawe, muganire, museke, mukine, mbese umuhe umwanya uhagije wo kubana na we. Ibi ni ingenzi mu mubano wanyu

7. Reka ibyahise

Mu hahise, niyo haba ejo, ibyabaye byarabaye. Niba ari amakosa yagukoreye kandi akaba yarayasabiye imbabazi, ni byiza ko utayagarura uyu munsi kuko aho gukemura ikibazo birushaho kukiremereza. Incyuro ntacyo zungura mu rukundo

8. Mwizere


Uwizera umwana w’umuntu avumwe, niko muri Bibiliya handitse. Ariko se wibukako urukundo bivuze kwizera? Iyo bigeze mu rukundo, ihame rya mbere ni ukwizera, kuko umuntu utareba mu mutima, mudafite icyo mupfana, muhuzwa n’urukundo gusa, hatajemo kwizerana ntacyo mwazageraho.

9. Mufungukire


Niba hari icyakubabaje, ikikubangamiye, icyo utishimiye, wimuhisha. Niba kandi hari ikikunejeje, icyo wishimiye mubwire musangire uwo munezero. Mu ijambo rimwe, WIBYIHERERANA

10. Ibuka ibihe bya ngombwa

Kuba utibuka itariki y’amavuko y’umukunzi, utibuka igihe mwahuye bwa mbere, umunsi mwafatiye gahunda runaka, si byiza. Gerageza kugira amatariki y’ingenzi wibuka, ujye unanyuzamo ube wamutunguza impano ku itariki runaka, wenda we atanibuka, nk’itariki yaboneyeho perimi, itariki yabatirijweho, itariki yaboneyeho dipolome…

11. Wimwima amahirwe yandi

Uwo ukunda nakosa, uzamubabarire. Ashobora kuzongera agakosa, ku buryo uzagera aho ukumva ararambiwe. Aho wumva ugiye kurambirwa, niho akeneye imbabazi zawe no kumwereka ko ubabajwe n’ikosa rye, ariko ukimukunda. Ibi bizatuma arushaho kubona ko nubwo akosa ariko umukunda, bimuhe imbaraga zo kwikosora

12. Guma mu masezerano

Amasezerano avugwa aha si yayandi wasezeranye imbere y’Imana n’abantu gusa ahubwo haniyongeraho andi yose ugenda umuha. Ibyo uzamukorera, ibyo wiyemeje kureka, imishinga umufitiye, mbese icyo wamwemereye cyose gikomereho. Bituma abona ko uri umuntu nyawe, kandi ko kubana nawe atibeshye.

Gutuma urukundo ruramba si ibintu uzakora umwanya umwe gusa ngo bihite biba, ahubwo bigusaba kugenda ubiha igihe, ubyiyemeza unabyimenyereza kugera igihe uzagenda ubona ko biri mu nzira nziza, uzakomereze aho.

Comments