Ibimenyetso 7 bizakwereka ko agukunda bya nyabyo





Ni ibintu bitoroshye kuba wamenya niba umuntu runaka agukunda koko. Kumenya niba amarangamutima akugaragariza koko ashingiye ku rukundo, bijya bigora. Icyakora nanone hari uwaririmbye ati “Umutima ukunda ntiwihishira, n’iyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza”.

Hano twagukusanyirije ibintu birindwi twakita simusiga, byo washingiraho umenya ko umuntu mu by’ukuri agukunda.



1. Indoro ye irabyerekana



Ikimenyetso cya mbere kizakwereka umuntu wagukunze ni uburyo akurebamo iyo muri kumwe. Ushobora kuba utajyaga ubyitaho, cyangwa se utari ubizi ariko indoro y’umuntu ugukunda, ukwishimira iyo muri kumwe iba itandukanye n’isanzwe areba abandi. Mu mvugo y’ubu bavuga ko aba areba icyoroshye. Mbese iyo akureba wagirango aba areba malayika imbere ye, aba akubona nk’impano ye iturutse mu ijuru


2. Akugira nyambere




Umuntu ugukunda akubonera umwanya. Akibyuka ni wowe yumva agomba kubanza kubwira amakuru akanayakubaza, afashe urugendo arakumenyesha, icyiza abonye, ikibi kimubayeho ni wowe yihutira kumenyesha. Usanga uzi byinshi bye no kurenza abo babana cyangwa umuryango we, kuko abona ko uri uw’agaciro mu buzima bwe.



3. Akwakira uko uri



Ni kenshi mu rukundo bamwe baba bumva abo bakunda bahinduka uko bashaka. Ugukunda bya nyabyo azagukunda kandi akwakire uko uri kuko mbere yuko agukunda yabanje kukumenya, abona ko imico yawe, imyitwarire, ibyo ukunda n’ibyo wanga azabasha kubyubahiriza no kubyakira. Niba akumenye unywa ugasinda (nubwo atari ibyo gushyigikira), ntana rimwe uzabona abiguhora, icyakora ntibizamubuza kuguha inama. Uko wakambara kose, uko wasokoza kose, muri macye akunda wowe, nta kindi ashingiyeho.

4. Aguhana akubaka


Umugani nyarwanda uravuga ngo “Inyama itari iyawe ntuyirinda ibyiyoni”. Umuntu ugukunda nta na rimwe azishimira cyangwa azashyigikira amafuti yawe. Ntabwo “avugira Mivumbi kumuvumba”, ikosa ryose uzakora, azaguhana kandi akwereke inzira nziza wakanyuzemo bikagenda neza. Ntabwo azakubonaho ikosa ngo ajye kubibwira abandi, azabibwira wowe nyirubwite ndetse anaguhane ati uramenye ntuzongere ntibigukwiriye

5. Ashyigikira imishinga yawe


Ntawe ubaho atagira ibyo yifuza kugeraho mu buzima. Ugukunda rero azagutera inkunga yose afite yaba inkunga y’ibitekerezo cyangwa y’ubushobozi niba abufite, muri gahunda zawe z’iterambere. Azagushyigikira kandi anakugire inama zubaka. Azakuba hafi muri byose na hose.

6. No mu bihe bigoye, aba ahari


Mumaze gutongana none ugize ikibazo gitunguranye? Ntabwo azita ku burakari afite azahita atabara. Umukeneye ahantu bimugoye kugera kubera akazi afite cyangwa indi mpamvu? Azakugeraho nubwo bigoye. Muri macye aritanga ku bwawe, kuko ibyawe aba abona ari byo bye. No mu tuntu duto, hamwe wacyekaga ko ataboneka, azakuba hafi.


7. Akwinjiza mu buzima bwe


Niba agukunda koko by’ukuri nta na kimwe cyo mu buzima bwe azagukinga cyangwa ngo akiguhishe. Ibye byose azabikwinjizamo. Ntazaguhisha umuryango we, nta na rimwe azatinya kukwereka inshuti ze, imishinga afite, ako akora, ibyo ari guteganya, muri macye azagusangiza ubuzima bwe bwose.


Ese ufite umuntu nk’uwo? ARAGUKUNDA.




Comments