Mugore, ibi ni byo bikubaho iyo umaze igihe udakora imibonano



Ni byo gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya stress, bituma usinzira neza, byongera ubusabane, bizamura igipimo cya oxytocin mu mubiri n’ibindi byinshi binyuranye.
Ese bigendekera bite umugore wakoraga imibonano nyuma akaza kuyihagarika? Wenda arapfakaye, atandukanye n’umugabo se, cyangwa amaze igihe kinini batari kumwe. Havugwa byinshi, harimo kurwara ibibyimba, imitsi, umutwe udakira, umugongo, n’ibindi. Ese ukuri ni ukuhe?

Iyi nkuru igiye kukubwira bimwe mu bikubaho iyo uhagaritse imibonano.

1. Ntabwo usubira kuba isugi, aho ho barabeshya


Biravugwa kenshi ngo iyo umaze imyaka udakora imibonano akarangabusugi karagaruka ndetse igitsina kikongera kwegerana ku buryo iyo wongeye gukora imibonano ubabara ndetse ukanava. Iki ni ikinyoma kuko umusemburo wa estrogen ukomeza kuhatera ububobere ku buryo hatakifunga. Gusa uri mu myaka yo gucura cyangwa ukaba umaze imyaka hejuru ya 5 udakora imibonano, utikinisha, hashobora kugabanyuka gato ku ngano y’umwenge. Gusa si ibyatuma wava uramutse wongeye kubikora.

2. Ububobere buragabanyuka


Nubwo wa musemburo uba ukora akazi kawo, ububobere ahanini bwongerwa no gukora imibonano, kenshi kandi. Kuko imvubura zikora ya matembabuzi ziba zikora ubutitsa. Iyi ni imwe mu mpamvu zitera kwa kubabara wumva iyo ukoze imibonano wari umaze igihe utayikora. Gusa ntibushira burundu kandi iyo ukomeje kuyikora burongera bugasubira uko byahoze mbere yo kuyihagarika

3.  Ubushake buragabanyuka

Iyo umaze igihe kinini udakora imibonano, ugera aho ugasa n’aho unibagiwe ko ibaho, uko ikorwa bityo bikakuvamo. Ibi bituma niyo wongeye gushaka kubikora, ubushake butinda kuza, aho ushobora kubikora kuko uwo muri kumwe abishaka, wowe bitarakujyamo. Ariko uko ugenda umenyera, bugenda buza buhoro buhoro.

4. Utinda kurangiza

Aha birumvikana ko niba ubikoze ubabara, ubushake ari bucye, no kurangiza bitinda ndetse ushobora kubikora inshuro nyinshi utararangiza. Bigusaba igihe ngo wongere usubire kujya urangiza neza, bikanasaba ko uwo mubikorana akomeza kugufasha kugeza igihe uzarangiza neza.
Niyo mpamvu, igihe cyose ukeneye kongera gukora imibonano wari umaze igihe kinini utayikora usabwa kumenyesha uwo muyikorana bityo mugafata umwanya munini wo kwitegura, gusomana no gukorakorana, byaba ngombwa mukaba mwakifashisha amavuta yo kuhabobeza, kugeza igihe umubiri uzongera kumenyera.

Aha ariko twibutse ko ari cya gihe udakora imibonano, utikinisha, utaganira ku byerekeye imibonano ngo ube washyukwa, mbese ibyerekeye imibonano byose ubigendera kure.

Ese mu mubiri muri rusange ho nta ngaruka zihaba? Tuzabivugaho mu yindi nkuru.

Comments

Post a Comment