Wari uzi ko: Uburyo muryamamo bufite icyo buvuze ku mubano wanyu





Ubikora utabizi, utabitekerejeho cyangwa se ukumva ni bwo buryo bubabangukiye kuryamamo. Ikizabikubwira ni uko uko muryama mwatonganye atari ko muryama mumaze gukora imibonano.

Abahanga rero mu mibanire, bashyize hamwe ubusobanuro bwa buri buryo abashakanye/abakundana baryamamo maze berekana icyo buri buryo buba busobanuye.

Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.



1. Gukoranaho



Utitaye ku buryo mwaba muryamyemo bwose, kenshi ushobora gupfumbata cyangwa gushyira akaboko, akaguru se ku wo muri kumwe. Ibi biba bivuze ko umwitayeho 24/7 kandi umuzirikana.
  • Niba agupfumbatishije ukuboko, bivuze ko ayoboye kandi ashaka kubikomeza.
  • Iyo ikiganza cye kiri munsi y’ukuboko kwawe cyangwa se yagishyize hagati y’amaguru yawe biba bivuze ko akwishyize mu maboko, atabaho atagufite kandi agushaka hafi ye igihe cyose
  • Niba atakwegereye ahubwo ukumva ameze nk’ukubyigisha ikibuno, agukozaho agatsinsino cyangwa amano, burya aba afite isoni, kandi aba agushaka ahubwo yabuze aho ahera


 

2. Umuryango unezerewe



Aha ni igihe muryamye mureba hamwe, mukegerana mugapfumbatana neza neza. Ibi biba byerekana ko mwishimanye kandi buri wese ari kwiyumva mu wundi.
Iyo umugabo ari we upfumbase umugore (amuri inyuma), byerekana ko ari we uyoboye kandi yita ku mugore we. Iyo amupfumbase cyane biba bisobanuye ko adashaka kumuhomba kandi amuha agaciro nk’aho yamwibyariye. 
Iyo ari umugore uri inyuma, apfumbase umugabo, bivuze ko ashaka kuba hafi umugabo we, ndetse akenshi umugabo aba afite ibyamuhangayikishije, umugore amwereka ko amuri hafi


3. Nkuri inyuma



Niba mwese muryamye muteranye imigongo ariko mwegeranye ku buryo ibibuno bikoranaho, byerekana ubwisanzure hagati yanyu kandi mwerekana ko mureshya ntawe uruta undi mu rugo. Kandi byerekana ko buri wese yubaha ibyifuzo by’undi, harimo ubwigenge.


4. Kuryama murebana



Niba muryamye murebana, mugapfumbatana nta kindi muvuze nta kindi mukoze, biba bivuze ko mukundana byahebuje. Niba musobekeranyije amaguru, ni uko buri wese yiteguye kwita kuri mugenzi we, naho niba umwe umutwe we uri gusumba uw’undi, bivuze ko ari we uyoboye mu mubano wanyu.


5. Kwishingikiriza



Umwe aryamye agaramye nuko undi akamuryamaho nk’uko umwana uri mu nda aba yikunjakunje, biba byerekana ko amukeneyeho ubufasha. Aha biba byiza iyo ugerageje kumuganiriza, ukumva ikimuhangayikishije. Naho iyo uryamye ugaramye akakuryama mu gituza bivuze ko yumva yisanzuyekandi akwishimiye, ibi akenshi bibaho nyuma yo gukora imibonano


6. Twashwanye



Niba mugiye kuryama buri wese agaheza inguni, ndetse byanarimba agashaka ibyo kwiyorosa bye wenyine, aha byerekana ko hagati yanyu harimo ikibazo, mwashwanye cyangwa mwavuganye nabi. Ibi iyo bikomeje bikamara igihe, bishobora kurangira umwe afashe icyumba cya wenyine cyangwa se mugafata gatanya. Ni byiza ko umwe atangiza uburyo bw’ibiganiro no kwiyunga, amazi atararenga inkombe.


7. Guheza inguni imwe



Aha uwahejeje inguni biba bivuze ko yabangamiwe cyangwa ashaka kwisanzura, kuba ari wenyina, ariko mugenzi we ari kumugendaho, ashaka gukemura ikibazo, undi agakomeza ahunga kugeza ageze aho uburiri burangirira akabura ahandi ajya akaguma hamwe. Aha biba byiza kuganira ku cyabangamiye uwahejeje inguni, mukiyunga


Ese iri joro cyangwa mu kanya mwari muryamye mute?

Comments

  1. *#RYOHEREZA #UMUKUNZI #WAWE*😋
    https://wa.me/+250783887766/ (Whatsapp & call)

    1⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kurangiza vuba?
    2⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kutagira ubushake?
    3⃣Waba se ukora agaturu kambere ariko gushaka aka kabiri bikanga?
    4⃣Ese uri umudamu cg umukobwa ariko nta mazi ugira cg ufite make?
    5⃣Ese Intanga zawe zacitse amazi cg zigenda gake
    6⃣Ese wabaswe no kwikinisha cg ufite zimwe mu ngaruka zabyo?

    7️⃣ Dutanga n'ubujyanama ku buzima bikagufasha kwirinda no guhangana n'izindi ndwara nyinshi nka Amibe,igifu,impyiko umwijima,Diabetes,Umwingo,Goute,amara,infection urinaire na Vaginale,......nizindi nyinshi

    Wigira Isoni nyandikira cg umpamagare kuri  +250783887766
    [WhatsApp & Call) ngufashe kurokora ubuzima bwawe.

    ✔️Aho waba uri hose niyo waba uri mu mahanga iyi miti ikugeraho kuko dufitanye ubufatanye na FDA,HDL and iPOSTA.

    Mutwegere tubafashe ku buryo bwiza kandi bwizewe 100%.
    Call or WhatsApp +250783887766

    ReplyDelete

Post a Comment