Ishyano: Agace ka 20

Yahise yumva isesemi ndetse aranaruka. Yayobewe ibyo arwaye ariko arabyirengagiza, aritunganya nuko ajya aho afatira ibya mu gitondo.

Yakundaga agatogo byasaze nuko aragatumiza ariko bakikazana na bwo atamiye yumva isesemi iragarutse, ndetse ahita ahaguruka bwangu agana mu bwiherero arongera araruka.

 

Yabonye atabyihererana nuko ahamagara Uwera

 

Gatesi: Uraho sha Uwera we. Uri hehe se

Uwera: Sha maze kwitegura nje class. Wahageze se wowe

Gatesi: Oya sha ndi resto ariko ndumva narwaye. Sha wakihanganye ukamperekeza kwa muganga

Uwera: Ngaho reka nze duhurire aho kuri ya migano tugende

 

Uwera yarihuse amugeraho nuko bagana kwa muganga

 

Uwera: None se wafashwe ryari ko mbona utameze neza

Gatesi: Sha nafashwe mu gitondo ngiye koga

Uwera: None se uraribwa gute? Umutwe cyangwa mu nda

Gatesi: Sha urebye nta hantu ndi kuribwa ariko nagiye koza amenyo ndaruka, ngeze na resto ngiye kurya nabwo ndaruka. Ibaze ko agatogo numvaga kari kunukira n’ukuntu ngakunda

 

Uwera: Cyangwa sha byahuriyemo?

Gatesi: Ibiki ko unteye ubwoba

Uwera: Ubwo ntiwasanga warasamye sha ukaba utabizi

Gatesi: Ayi weee. Wibimbwira kuko uretse gusara ubanza naniyahura

Uwera: Byibuke neza ubare igihe wakoreye imibonano, uramenya niba koko waba warasamye

Gatesi: Shahu se ko ibihe byanjye bihindagurika urumva nabimenya

Uwera: Noneho reka tujye kuri farumasi tugure ako gupimisha ubundi ubone kujya kwa muganga nyuma

 

Baragiye barakagura nuko bapimye asanga neza inda yarinjiye

 

Mbega ishyano! Mbega guta umutwe! Mbega kwicuza! Dore amarira dore kuganya. Dore kwibuka ibitereko washeshe.

Gatesi yataye umutwe, biramuyobera abura hepfo na ruguru, abura aho yerekera.

 

Atitira, ashobewe, abwira Uwera

 

Gatesi: Ndababaye ndababaye pee.

Uwera: Ariko narakubwiye ngo witondere bariya basore wanga kunyumva. Nizere ko ntawundi uri bubeshyere ahubwo ari iya Yvan

Gatesi: Iyaba yari we simba mbabaye kuko ndamukunda. Ahubwo nishinze ifaranga, nishinga akarimi keza none ndebera

Uwera: None se niba atari iya Yvan ni iya nde?

Gatesi: Inda ni iya boss Kamuzinzi

Uwera: Ngo nde? Yebabaweeee! Urapfuye ahubwo neza neza. Sinakubwiye nti akazi bagushakira nta cyiza kirimo? Ntiwanze kunyumva?

Gatesi: Nagize ngo ni ishyari

Uwera: Gate, koko nakugirira ishyari gute n’ukuntu nzi ubuzima bwawe? Gusa hari ikintu ntakubwiye ngira ngo nkubwire. Uriya wita boss wawe naje gusanga ari we data umbyara

Gatesi: Ngo? So? Gute ubwo

Uwera: Nanjye bariya bahungu bari bampuje na we. Ku bw’amahirwe yasanze nsa na mama ahita amenya. Wa munsi unsangana na mama burya ni bwo Kamuzinzi nako Buregeya yari ahavuye mama amaze kunyemeza ko ari we wamuteye inda yanjye agahita yigendera.

Gatesi: Ngo Kamuzinzi Buregeya?

Uwera: Ubusanzwe yitwa Buregeya ariko yaje guhindura yiyita Kamuzinzi.

Gatesi: Ko urushijeho kuntera ubwoba? Uzi ko na Yvan yitwa Buregeya. None baba bafitanye isano? Nabigira nte weeee?

 

Uwera: Ndumva icyihutirwa atari ukumenya isano, ahubwo iyi nda. Uzayibyara cyangwa urayikuramo?

Gatesi: Wiyibagije ko niga amategeko koko? Gukuramo inda bihanwa n’amategeko. Ikindi umwana ntwite ni umuziranenge nzamubyara.

Uwera: Ni byiza rero kubimenyesha se hakiri kare, nugira amahirwe ntakwihakane nawe. Na Yvan ukamubwira kukwikuramo kuko wamuciye inyuma ukurikiye ifaranga.

Gatesi: Ndumva icya mbere ari ukubwira Yvan. Hanyuma Kamuzinzi nzamubwira nitonze maze kubimenyesha mama

Uwera: Ni byo. Ariko ubigire vuba kuko amasomo ararimbanyije.

Gatesi: Nzabikora mu biruhuko ni byo byiza.

************


HASHIZE ICYUMWERU


 

Yvan: Chou nakwitabye ariko ndabona wanze kuvuga

Gatesi: Yvan nabuze aho mpera. Kuko mfite ubwoba

Yvan: Mbwira mama nguteze yombi. Ufite ikihe kibazo?

Gatesi: Ese urankunda koko cyangwa byari ukwishimisha gusa?

Yvan: Byose birimo.

Gatesi: ushaka kuvuga iki

Yvan: Nshaka kuvuga ko iyo utampa tuba tutagikundana

Gatesi: Noneho numpaga uzandeka

Yvan: SI ukuguhaga ariko nanone mfite impamvu nyinshi zituma tutazakomezanya

Gatesi: izihe chou?

Yvan: Iya mbere ni uko usigaye unca inyuma ukaryamana na boss wawe. Iya kabiri ni uko ari jye wagutanze, nanjye ndishinja icyaha. Iya gatatu inakomeye ni uko boss wawe ari papa wanjye.

Gatesi: Ariko muri kunkina ibiki koko? Ngaho Uwera ngo ni se, none nawe ngo ni so?

Yvan: yego niko bimeze. Izina buregeya ni we ndikomoraho. Nabimenye ndi kwa muganga mama aje kunsura bakahahurira. Rero nahisemo kukwikuramo ariko waransuraga umubiri ukandusha ingufu, tukaryamana. Ariko sinkigukunda sinkubeshye.

Gatesi: Muri abana babi. None ubu ko papa wawe yanteye inda?

Yvan: Ngo inda? Cyakora nakumirwa. Ukuntu niyo nabuze agakingirizo unyima, none papa mugeze aho agutera inda? Nyine itegure kuba nka mama na nyina wa Uwera na bo bari abakobwa.

Aho rwose nta cyo nagufasha ubage wifashe. Asyi weee. Ubwo rero uje kuntunekaho ngo nyonyonyonyo…

Gatesi: Yvan. Wagiriye ko ibi byose ari wowe wabinyinjijemo koko ukagira impuhwe basi ukangira inama y’icyo nakora? Si wowe wanyambuye ubusugi? Si wowe wampuje na boss? Si wowe..

Yvan: Umva. Mbivuge neza kandi nawe ubyumve neza. Inda si iyanjye nawe urabizi. Sinamugushyiriye mu mugozi, warijyanye. Akazi nakurangiye siko wakoze gusa wishyiriyeho nawe akandi ngo ushaka ubukire. None nkugire iyihe nama? Ndi musaza wawe cyakora nakugira inama yo kwiyahura kuko waba ushebeje umuryango cyangwa ukarorongotana. Iyo kuyikuramo sinayikugira. Wararwishigishiye reka urusome.

 

Ayo magambo Yvan yayavuze ahaguruka yigendera.

 

Gatesi yatangiye kubaho yigunze, gusa Uwera yakomeje kumuba hafi, kumufasha mu masomo, ndetse akazi yakomeje kugakora bisanzwe. Yirinze kuba yabwira Kamuzinzi ko atwite arindira amaze gukora ibizami akabimubwira agiye kujya mu biruhuko.

 

Ibizami yabikoze nabi adatuje, atishimye ariko ku bw’amahirwe byose arabitsinda.

 

Mbere yo kujya mu biruhuko yahamagaye boss amubwira ko amukeneye

Undi na we yaraje nuko baganira batuje kandi umwanya muto

 

Gatesi: Boss nanze kubikubwira mbere ariko igihe kirageze ngo mbikubwire. Ndatwite

Kamuzinzi: Eeeeh. Ni iya ka gahungu se mukundana

Gatesi: Oya ni iyawe. Agahungu uvuga se ni Yvan umuhungu wawe?

Kamuzinzi: Yego ni we mvuga. Ese muraryamana na we?

Gatesi: Ese wari ubizi ko ari inshuti yanjye ukaryamana nanjye? Ari umuhungu wawe

Kamuzinzi: Gukazanura se na kera ntibyahozeho. Rero inda niba ari iyanjye nta kibazo rwose. Sinyihakana kandi singuhunga. Ahubwo nzaza kugusura vuba nibwire ababyeyi mbabwire bakureke ntibagutuke, kuko nzagufasha kugeza ubyaye kandi amasomo ntazahagarara

Gatesi: urakoze cyaneeee. Ndumva nduhutse. Nari mfite ubwoba ko uyihakana

Kamuzinzi: Ubuzima mbayeho ni bwiza sinakihakana inda nateye. Na Yvan nyina ni uko nayimuteye ndi umukene naho simba naramwihakanye. Kandi ubu ndamufasha rwose nk’umwana nibyariye.

 

 

Gatesi yapakiye ibye, nuko arataha. Akigera ku irembo nyina amukubise amaso amaboko ayashyira ku mutwe:

 

Mama Gatesi: Ntumbwire ko utwite kuko ntiwangerera mu rugo

Gatesi: mama, ndatwite ariko ntugire impungenge, ndagusobanurira byose

 

Baricaye amutekerereza byoseeeeee. Undi na we

 

Mama: Mwana wa, Imana igufashe ntuzabe nka njye. Uwo mugabo se azaza ryari?

 

Gatesi: azaza ku cyumweru azanye imyenda y’umwana n’iyanjye. Nawe kandi ntazabura icyo aguha kuko ni umukire peee.

*************


KU CYUMWERU


 

Babyutse bitegura umushyitsi w’imena wari kuza aho, ndetse banatumira bamwe mu baturanyi n’inshuti.

Kamuzinzi yari yabwiye Yvan kumuherekeza kuko ari ho avuka, nuko bageze aho Gatesi yababwiye barahamagara.

 

Gatesi yabarangiye neza aho banyura nuko baraza bagera ku irembo iwabo, maze nyina wa Gatesi asohoka kwakira abashyitsi

 

Agikubita amaso Kamuzinzi yahise yikubita hasi, agwa igihumure, basukira amazi biba iby’ubusa, baterura bashyira mu modoka bajya kwa muganga ako kanya.

 

Arabe adapfuye. Ese kuki aguye igihumure?


 
Biracyaza….

Comments

  1. Bikiramariya mubyeyi w'ikibehoπŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†kamuzinzi yateye Indi umwana we bwite ishyano twari turindiriye niriπŸ€”πŸ€”πŸ€”πŸ€”πŸ€”πŸ€”πŸ€”πŸ€”

    ReplyDelete
  2. Huum nzaba mbarigwa. Ukudahanurwa kwa Gatesi dore ayo gukweze. Araje avyare idebile sasa

    ReplyDelete
  3. Ni we se wagatesi rwose
    Aaaaaaah

    ReplyDelete
  4. Mbega inkuru Mana weeee!!! ishyano ryacitse umurizo!!!!

    ReplyDelete
  5. Impamvu turayizi.mbega umukobwa ugushije ishyano!!!!!!!

    ReplyDelete
  6. iri ni ishyano kabisa.kamuzinzi impfizi y'akarere!

    ReplyDelete
  7. Mbega gupfana cheqwe

    ReplyDelete
  8. Ishyano niri inkuru irarangiye hhhh

    ReplyDelete
  9. Yebaba weeeeeeee mbega kamuzinziiiiiiii,cyakora nyina wa gatesi arahinda ngo yari yatumiye abantu!!!!mbega umugabo wibyaye weeeeeeee!

    ReplyDelete
  10. Gatesi no guhita yiyahura, nyina kurwara umutima ugahagarara!

    Film irarangiye, mwarakoze gukurikirana inkuru !

    ReplyDelete
  11. BIRAMAHIRE Francois Jassu28 November 2019 at 20:59

    Hhhhhh. Uyishoje vuba nawe

    ReplyDelete
  12. Ntumbwire ko gatesi ari umwana we🀭🀭
    Ni ishyano kokoπŸ˜“πŸ˜“πŸ˜“πŸ˜“

    ReplyDelete
  13. Mbega ishyanoooo! Please muzane utundi duce mundaje nabi

    ReplyDelete

Post a Comment