Uyu musore aragukunda ariko bitari ibyo kubana: Sobanukirwa






Ni kenshi uzasanga umusore n’inkumi bajya mu rukundo, ariko ugategereza ko batanga ubutumire bw’ubukwe ugaheba. Umukobwa na we akaba ashobora guhakanira abandi basore yizeye ko uwo musore azagera aho akavuga ijambo ariko agaheba.

Kimwe mu bishobora kubitera harimo kuba umusore akubonamo inshuti ariko atagufata nk’uwo bazubakana urugo. Gusa ntibivuze ko akunenga ahubwo ni uko ubushuti hagati y’umusore n’inkumi atari ihame ngo buri gihe buganishe ku kubana. Hano twakusanyije bimwe mu bimenyetso byakwereka umusore utagukundira kuzabana



1. Ntacyo atinya kukubwira niyo yaba amafuti



Ubusanzwe hari abantu umusore aganirira byose. Aba mbere ni ababyeyi cyangwa abavandimwe, abandi ni abasore bagenzi be b’inshuti magara. Niba umusore ubona mukundana nta na kimwe aguhisha, akubwira buri kimwe cyose, ataguhisha uwo baryamanye, na bimwe wumvaga atakakubwiye, ni uko agukunda bitagamije kubana


2. Akubwira ko uri mwiza. Akarekera aho



Umusore ugukunda iyo akubwiye ko uri mwiza agerekaho andi magambo meza, imitoma igutaka, mbese ag
kagushyomagiza hamwe wumva uri umwamikazi imbere ye. Nyamara niba mwaganiraga ukumva arakubwiye ati uri mwiza. Ntagire icyo arenzaho, ni uko agufata nk’inshuti magara gusa, nta birenze


3. Musohokana kenshi ariko ntagutereta



Niyo mwajyana ku mazi, niyo mwasohokana mu kabyiniro yewe niyo mwararana, ntuzigera wumva avuga amagambo agamije gutereta. Muzaganira, museke, mwishime, mushobora no kuryamana rwose si igitangaza ariko rwose ijambo ryerekana ko yifuza ko wazamubera mutima w’urugo ntuzigera urimwumvana.


4. Niyo muryamanye, abikora nk’uwikinira



Twari tubivuzeho hejuru. Uyu musore, mushobora gusohokana bukanabiriraho bikaba ngombwa ko urara iwe cyangwa se mufata icyumba cyo kuraramo. Nagusaba ko mukora imibonano, igisubizo cyose uzamuha ntazabitindaho. Nuhakana azahita yiryamira yisinzirire, nubyemera azabikora, nimurangiza yiryamire, mbese kuri we kuba bibayeho si uko mukundana ahubwo ni uko bibaye ngombwa gusa.


5. Ntagufuhira



Kuba yagusangana n’undi musore, kuba se yareka mugenzi we muziranye akaba yagusohokana, wamusura se, ni ikindi kikwereka yuko agufata nk’inshuti gusa ariko bitari ibigamije kubana.


6. Akubwira uwo yihebeye




Nubwo wowe uzabyumva wenda ukababara ariko we aba agufata ahari nk’umusore mugenzi we, ku buryo azabikubwira ndetse akaba yanakugisha inama. Uyu musore abikora nta kibazo afite ku mutima kuko ubushuti bwanyu we aba abufata nk’ubusanzwe. Ntabwo azatinya kukwereka uwo yihebeye, ndetse ashobora no kubahuza ngo mumenyane birenze.


7. Akubwira ko uri inshuti nziza



Nubwo bimeze bityo ariko ntazahwema kukurata akubwira ukuntu uri inshuti nziza, uri umunyamabanga we, uri mushiki we, mbese uri byose bye. Mbese ntazatinya kukwita umujama mu mvugo y’ab’ubu.


Niba umusore mukundana ari uko bimeze, ashobora kuba agukunda ariko ataguteganya ho kumubera umugore.


Comments