FIRDAUS: Agace ka 37


Firdaus: None se ko utavuga?
Maurice: Numvaga wacecetse. Washoje amasomo se ko tuje aho ku ishuri
Firdaus: Yego twashoje. None se nimero ya Keila kuki ari yo ukoresheje
Maurice: Yari yaje mu rugo kunsaba imbabazi, mbona isaha zigeze ntaragura unite ngo nguhamagare, nuko nkoresha iye. Kandi turazana yambwiye ngo aragukumbuye na we
Firdaus: Ni karibu rwose nta kibazo. Murasanga mpagaze hahandi ujya unsanga nk’ibisanzwe.

Yarakupye, nanjye nari ndi gusohoka, nuko ntaragera hanze mbona Aziz yankurikiye

Aziz: Ese mwana kuki utakinansuhuza hari ikosa nagukoreye
Firdaus: Oya ntaryo ahubwo mba ngirango uhe umwanya uhagije Calema kandi aragukeneye bihagije
Aziz: Wamenye ute se ko ankeneye wowe? Gusa disi mbona yarahindutse
Firdaus: Erega ntawe utahinduka keretse ikigoryi. Iyo ufite icyo ushaka kugeraho, hari ibyo uba usabwa kureka, ibyo usabwa gukora kugirango ubashe kukigeraho. Calema rero aragukunda kandi ashaka kukwiharira. Ahubwo se buriya wowe witeguye kumukunda cyangwa uzamuryarya gusaaaa
Aziz: Sha nkurikije uko mbona agenda ahinduka, ndamutse muryarye naba mbaye bihemu na Allah ntiyazambabarira. Sinazabona ijuru rya Firdaus rwose kandi ndaryifuza
Firdaus: Ibyo uvuga ni byo. Umuntu ugukunda, akemera kureka ibyo yakundaga, ibyamushimishaga ngo akunde akwiharire, ntacyo wamurutisha na kimwe rwose. Komeza umwereke urukundo ndakwizeza ko utazicuza na rimwe
Aziz: Wowe se mubyara wawe bite? Ubu singufashe noneho
Firdaus (aseka): Sha aha ho rwose ntacyo narenzaho. Burya kirya gihe byari bitaracamo, sinari guhamya ngo ni inshuti rero. Singiye kuba nka ba bakobwa baba bagikundana n’umusore, ugasanga yamwirije kuri status ngo umugabo wanjye, kandi ubwo ntanazi murumuna we cyangwa se aho akomoka. Ndabibona ubwo ngahita nseka. Kuba umugabo si ibintu biza umunsi umwe, bitwara igihe. Kandi ubushuti bugenda bukura. Habanza kumenyana, hakaza kwishimirana hagati yanyu, kuganira byimbitse kandi byihariye, hakaza kuba inshuti bisanzwe, hamwe musangira, mutemberana, ibi byose muba muri kwiganaho, nyuma umusore iyo agushimye agusaba ko mwakomeza ubushuti bwimbitse, waba ubona ntacyo bigutwaye na we ukemera. Nyuma rero nibwo mupanga ibyo kuba mwabana, nkuko bishobora no kutazamo, bitewe n’impamvu zinyuranye
Aziz: Ubwo izo nzira zose nazicamo nkabivamo? Reka da
Firdaus: Niho rero usanga ubanye n’umuntu, nyuma y’amezi angahe ugatangira kwicuza cyangwa gushwana no gusaba za gatanya. Ikindi kandi si ngombwa ngo buri ntambwe uyimareho amezi menshi, ubu itumanaho ryaroroshye kumenyana n’umuntu ntibisaba igihe kinini, ariko kumbwira ngo uhuriye n’umuntu mu kazi mu kwa 3, mu kwa 7 mukabana, rwose ntuba umuzi pee. Uba wihuse. Yewe ndabona bari kumpamagara baje kumfata reka ngende. Tuzasubira kandi uzankundire Calema bizanezeza nanjye
Aziz: Sawa mwana turi kumwe

Nahise ngenda njya kureba ba Maurice nsanga bavuye mu modoka. Keila akinkubita amaso yahise ansimbukira angwamo, arampobera numva ndanyuzwe. Yaranyitegereje akanya kanini amfashe mu maboko, arongera arampobera andyamishaho umusaya, numva imbamutima nanjye ntangiye kuzigira

Keila: Kuki koko abantu nkawe baboneka hacye? Wambereye inshuti, umuvandimwe, wantabaye igihe wakabaye untererana, kuba ndi muzima ubu mbikesha urukundo rwawe. Nari narakurakariye mbere ngo wantwariye uwo twakundanaga ariko nasanze naribeshyaga nawe nkurenganya. Gukunda ni amahitamo, ntibyingingwa ntibinategekwa. Urukundo uwo rushaka ni we rusanga kandi isomo nararifashe rwose. Ubu ndakeye ku mutima, namaze gufata Maurice nka musaza wanjye kandi humura niko bizakomeza.
Firdaus: Humura jyewe ndizera kandi umuntu wahinduka n’utahinduka mubona kare. Nta na rimwe nzabuza Maurice kukuvugisha, sinzamubuza kugusura, yewe niyo yagusohokana mugatembera sinzabigiraho ikibazo. Erega uretse kwikunda abantu tugira, ntabwo kuba umusore wawe cyangwa umugabo wawe yasangira n’undi mugore, baganira cyangwa bagirana umubano biba bivuze buri gihe ko bagamije kuryamana cyangwa izindi nkundo. Hariya abagore benshi barahibeshya ugasanga ashobora no gutuma umugabo ava ku kazi ngo kubera yabonye avugana kenshi na nyirabuja. Gusa n’abagabo si shyashya ndabazi benshi usanga hari akazi batakemera ko abagore babo bakora cyangwa se ugasanga bakabakuyeho ngo kubera bahamagarwa kenshi, n’ibindi.
Maurice: Ese jyewe ntunsuhuza nivumbure mbasige cyangwa?

Nahise nibuka ko ntamusuhuje nuko ndamuhobera, tumarana akanya duhoberanye, nuko twinjira mu modoka turagenda. Mu nzira nabasabye ko banyura mu rugo nkabakorera icyayi dore ko hari hanakonje, babyemera batazuyaje, nuko twinjira mu nzu.

Tugeze mu nzu nabakoreye icyayi, tukinywa tuganira, kugeza ubwo basezeye, ndabaherekeza mbageza mu modoka aho iparitse nuko nisubirira mu nzu.

Iyo minsi yagiye ishira neza, urukundo rurushaho kwiyongera, amashuri na yo agenda ajya mbere, akazi kanjye sinigeze nkareka cyangwa ngo ngahindure. Gusa nakomeje gukumbura iwacu, nakibuka ko bamaze no kwicuza nkumva ndushijeho kubakumbura. Gusa byose nari ntegereje igihe nyacyo cyabyo.

TUGARUKE KURI MAURICE

Ubwo Maurice yakomeje gutegereza ko Samson yazamuhamagara, kuko yifuzaga kuzakora ubukwe inzu yaramaze kuzura, kandi bigakorwa Firdaus atabizi bikamutungura.

Ntibyatinze umunsi umwe abona Samson aramuhamagaye

Maurice: Bite se mwana
Samson: Yewe ni neza. Natinze kuguhamagara nari nkiri gushaka ahantu heza watura ukanasagura akarima kandi bitaguhenze cyane
Maurice: Warahabonye se
Samson: Iyo ntahabona simba nguhamagaye. Harahari rwose ahubwo uzaze vuba kwishyura cyangwa bazahagutware. Narahagushimiye rwose ni ahantu hegereye umuhanda ariko nanone hitaruye urusaku, ipoto iri hafi yaho, amazi yo rwose ni nk’ako kanya kuyabona.
Maurice: Nizere ko igiciro kidakabije
Samson: Yewe ntibihenze. Kandi ndizera utazayabura. Gusa harimo ibishyimbo birabije, sinzi niba ushaka guhita wubaka
Maurice: Oya amezi abiri se ntibizaba byeze, narindira bagasarura nta kibazo. Nanjye naba ndi kwisuganya ubwo.
Samson: Gusa hari indi nkuru itari nziza nashakaga kukubwira
Maurice: Inkuru itari nziza gute se kandi?
Samson: Ni inkuru yerekeye iwabo wa Kiragi
Maurice: Kiragi se ni uwuhe?
Samson: Wa mukobwa yewe Firdaus. Mba nibagiwe izina rye.
Maurice: Iwabo se habaye iki kandi?

Ngaho re. Birabe ibyuya ntibibe amaraso

Biracyaza….

Comments

  1. Urukundo nkuru rwa firdaus nuboneka hacye ...
    Wasanga umwe mubabyeyi be arwaye cg yapfuye

    ReplyDelete
  2. Courage mwanditsi! Uratwigisha tukanyurwa

    ReplyDelete

Post a Comment