Ese ubu koko hagati yanjye na Keila indaya ni nde? Niba ari we wari mu modoka ya Maurice ubwo yari kumwe na nde? Nako sindi kubyumva neza. Maurice yabanje kunyibwirira ko mfite agaciro kurenza Keila imbere ye, none aka kanya anyise indaya y’icyomanzi koko? Ndumva binyobeye ibye rwose.
Namufataga nka musaza wanjye ariko rwose ndumva nkwiye kumukura ku rutonde rw’abantu tuziranye. Reka ndyame ejo mfite gutembera na ba Ines wenda bazamfasha kwibagirwa ibi byose.
•••••
Nakangutse hafi saa yine za mugitondo. Numvaga ntameze neza muri jyewe gusa ikiri bumfashe ni ukugerageza kubyibagirwa byose. Nateguye ibya mu gitondo nuko maze kurya nditegura ndambara ntegereza ba Ines na Camelia.
Ahagana saa saba nibwo bampamagaye bambwira ko bahageze nuko ndasohoka, ninjira mu modoka ndabasuhuza.
Firdaus: none se tugiye hehe?
Camelia: tugiye kurya muri resto
Firdaus: byiza cyane. Numvaga nubundi ntashaka guteka uyu munsi.
Twagezeyo turinjira tumaze kwicara baza kutubaza icyo turi bufate. Buri wese yatanze commande y’icyo ashaka nuko bahita babizana turya tuganira.
Gusa tukiri kuganira nahise nsubirwa kubera abantu babiri nari mbonye
Firdaus: Bariya se bo barakora iki hano
Camelia: ba nde se kandi
Firdaus: mubanze mumbwire abantu mwabwiye ko tuje hano
Camelia: jyewe ntawe
Ines: jyewe nabibwiye Maurice kuko yari ambajije aho ngiye n’abo tujyanye
Narebye Ines mbabaye mfite n’umujinya
Firdaus: niba mwarangije muze tugende
Camelia: niho tucyicara none ngo tugende koko
Firdaus: ndumva ntashaka kuguma hano
Ines: mu biryo byawe se usanzemo bazena?
Firdaus: oya sinshaka kwicara ahari Maurice n’umukunzi we
Barahindukiye barandeba bose
Bose: kuva ryari se Maurice afite umukunzi?
Firdaus: dusohoke mbibabwire
Bose: oya tubwirire hano, nibiba ngombwa dusige tumwihanije
Nababwiye byose uko byagenze gusa mbasaba kubyirengagiza.
Camelia: turye twitonze, noneho dutere urwenya duseke ku buryo abona ko umeze neza rwose nta kibazo. Hano ntabwo tuhava rwose
Numvise koko ari byo.
Twarariye dutera urwenya hamwe rwose nasekaga bitari ukwisekesha ahubwo nasekaga kuko bindimo pee. 3
Narasetse ku buryo nageze aho numva ntonekara mu nda. Uko narebaga Camelia mu maso nahitaga nseka.
Uko nagatwawe n’ibitwenge nihengetse gato mpita nikubita hasi, ngerageje kweguka nabwo ndongera ndagwa. Amahirwe yanjye aho hari umukozi wo muri Resto nuko ampereza akaboko arampagurutsa.
Ines: uzi ko kuva wagwa Maurice ari kukureba atagukuraho amaso
Twararebanye twese tumwenyuramo.
Firdaus: reka njye mu bwiherero kwihanagura.
Naragiye ndakaraba, nuko nkoresha icyumisha mu ntoki ngo niyumutse aho natose. Nari ngiye gusohoka nuko umuntu numva ansunitse ansubiza mo
Ntawundi yari Maurice. Yari agiye kuvuga ariko ndamutanga
Firdaus: unshakaho iki ariko? Wabanje kunyita indaya y’icyomanzi sinagushubije. Ubaza Ines aho twerekeje uradukurikira. Ibi byose ni ugushaka kumbabaza cyangwa hari ikindi ugamije. Ndakwinginze ndeka rwose nkeneye amahoro wiyambuza
Maurice: wabwiye iki Keila
Firdaus: nkubwije ukuri nta nubwo ndamubona uretse ko nacyetse ko ari uriya mwicaranye. Namubwira iki ntaranahura na we?
Maurice: none yamenye ate ko nakubwiye ko nguha agaciro kumuruta?
Firdaus: nabibwirwa n’iki se koko? Ndeka nigendere
Maurice: banza umbwire uko yabimenye ndakureka ugende
Firdaus: wampaye amahoro ukareka nkigendera koko
Yahise amfata akaboko, mbona koko akeneye kubimenya
Firdaus: ejo mvuye ku kazi nabonye imodoka yawe. Naketse ko ari wowe urimo, nuko ntangira kuvuga nzi yuko ari wowe urimo kuko ibirahure byari bizamuye. Rero nibwo nakomojeho ibyo twari twavuganye
Yahise yitsa umutima ariruhutsa nuko arandekura
Maurice: mbabarira narihuse mu magambo
Nahise mwigizayo nsohoka ntacyo ndengejeho
Iyi ntambara se itangiye izasoza gute?
Biracyaza….

Comments
Post a Comment