Akamaro ko kurya imbuto


Mu mafunguro dufata, usanga dusabwa gufata imbuto aho dusabwa ko byibuze kuri buri funguro tuba tudakwiye kuburaho urubuto. Imbuto ntabwo kuzirya ari ukurira guhaga gusa ahubwo zifite umwihariko wo kugirira akamaro umubiri dore ko zikungahaye kuri za vitamini n'imyunyungugu binyuranye

Ese imbuto zigira akamaro ku mubiri?


  • Imbuto ni ingenzi cyane ku ubuzima bw’umuntu, kuko zibamo calorie nkeya, ibinure bike (kenshi ni zero), vitamines zitandukanye, fibre ndetse n’imyunyu ngugu umubiri ukenera cyane.
  • Imbuto zuzuyemo intungamibiri zikungahaye mu gufasha umubiri kurwanya amavuta mabi akunda kujya mu miyoboro y’amaraso, kugabanya ibinure mu mubiri ndetse no gufasha mu igogorwa ry’ibiryo (ibi bifasha no kurinda constipation)
  • Kubera ibintu bitandukanye imbuto zikizeho, twavuga nka antioxidant zirimo polyphenol, vitamin C na anthocyanin. Ibi byose bisukura umubiri, bikawufasha kurinda indwara zitandukanye zituruka kuri infection kimwe na za kanseri zitandukanye.
  • Imbuto ziha ubushobozi umubiri bwo kurwanya indwara, ziwongera ubudahangarwa kandi zikomeza amagufa.
  •  Imbuto ziha ubushobozi umubiri wo kwiyuburura cyane, ibi nibyo bituma umuntu urya imbuto cyane agira uruhu rwiza kandi rudasaza.
  • Kurya imbuto cyane uba urimo urikingira indwara zitandukanye ziterwa n’ubukure harimo; gutakaza imisatsi, kwibagirwa cyane, kuzana iminkanyari ndetse no kutareba neza.

Gerageza kurya imbuto zitandukanye buri munsi uko ubishoboye, intego ni ukugeza kuri garama 250

Comments