Igitunguru gitukura tugikoresha kenshi nk’ikirungo, tugiye gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade. Ibiryo kirimo wumva bihumura neza. Nyamara kandi nanone benshi cyangwa bamwe bagikoresha nk’umuti uvura indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero. Gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe byinshi igitunguru kimariye ubuzima ndetse n’uburyo bwiza bwo kugikoreshamo
Akamaro k’igitunguru ku buzima
- Iyo uriwe n’uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa
- Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri
- Kukirya kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi
- Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n’imikurire mibi
- Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi
- Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate
- Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso
- Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit
- Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera. Gusa hari uburyo wakoresha igitunguru mu musatsi tuzabivugaho birambuye
- Mu gihe hari uwafunganye mu mazuru atabasha guhumeka neza, nijoro katira igitunguru ku gasahani utereke mu cyumba gusa wirinde kwegereza hafi y’amazuru. Kizamufasha kutananirwa guhumeka asinziriye
Uretse aho byasobanuwe ukundi, kuvuza igitunguru bisaba kukirya, kandi bikaba byiza kukirya kibisi, waba utabasha kwihanganira uko kimeze ugakamuriramo indimu. Kugiteka ni ugukatira ku biryo bihiye cyangwa ukabishoreranya ariko kugishyira mu mavuta ntabwo byemewe.
Icyitonderwa
Kuri bamwe bishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka mu nda. Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara.
Soma hano ibyiza by'ibitunguru bya poireau

Murakoze cyane kutugeza ibyiza by'igitunguru turabakunda cyane
ReplyDelete*#RYOHEREZA #UMUKUNZI #WAWE*😋
ReplyDeletehttps://wa.me/+250783887766/ (Whatsapp & call)
1⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kurangiza vuba?
2⃣Ese waba ugira ikibazo cyo kutagira ubushake?
3⃣Waba se ukora agaturu kambere ariko gushaka aka kabiri bikanga?
4⃣Ese uri umudamu cg umukobwa ariko nta mazi ugira cg ufite make?
5⃣Ese Intanga zawe zacitse amazi cg zigenda gake
6⃣Ese wabaswe no kwikinisha cg ufite zimwe mu ngaruka zabyo?
7️⃣ Dutanga n'ubujyanama ku buzima bikagufasha kwirinda no guhangana n'izindi ndwara nyinshi nka Amibe,igifu,impyiko umwijima,Diabetes,Umwingo,Goute,amara,infection urinaire na Vaginale,......nizindi nyinshi
Wigira Isoni nyandikira cg umpamagare kuri +250783887766
[WhatsApp & Call) ngufashe kurokora ubuzima bwawe.
✔️Aho waba uri hose niyo waba uri mu mahanga iyi miti ikugeraho kuko dufitanye ubufatanye na FDA,HDL and iPOSTA.
Mutwegere tubafashe ku buryo bwiza kandi bwizewe 100%.
Call or WhatsApp +250783887766