Mbere yuko umugore acura, burya habaho ibimenyetso bibanza kuza. Nubwo byose bitaza kuri bose, ariko byibuze hari kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso byerekana ko ugiye gucura buri mugore uri mu myaka yo gucura abanza kubona.
Imyaka yo gucura ntiba imwe ku bantu bose, n’ibimenyetso by’uko uri hafi gucura ntabwo bizira rimwe kuri bose. Bamwe biza bageze mu myaka 40, abandi bishobora kuza basatira 50, gusa hari na bamwe biza mu myaka ya za 30.
Hano tugiye kurebera hamwe ibimenyetso bikwereka ko uri gusatira imyaka yo gucura.
IBIMENYETSO
Nubwo atari ko byose ushobora kubibona, ariko ibimenyetso bizakwereka ko uri gusatira imyaka yo gucura ni ibikurikira:
1. Imihango itari kuri gahunda
Iki ahanini nicyo kimenyetso kiboneka kuri benshi. Kuko intanga ziba ziri gushira, igihe cy’uburumbuke na cyo kiba kiri kugenda gihindagurika bityo imihango na yo ntiyongere kugira gahunda. Niba hagati y’imihango n’indi hatangiye kujyamo intera y’iminsi irenga 50, nta kabuza uri gusatira gucura.
2. Guhorana icyokere n’ibibazo mu gusinzira
Ku bantu bari mu myaka yo gucura usanga bahorana icyokere, yewe no mu gihe abandi bifubitse, bo usanga bikuye. Ibi bigendana no gututubikana nijoro baryamye, bikabangamira imisinzirire yabo, aho rimwe usanga bahondobera ubundi ugasanga gusinzira byanze.
3. Impinduka mu myitwarire
Nkuko kuri bamwe bibabaho iyo bari mu mihango, aho usanga bagira umunabi, umushiha, kurakazwa n’ubusa, kwivumbura, binabaho iyo uri gusatira imyaka yo gucura. Akenshi bikaba bituruka kuri kwa kubura ibitotsi no gututubikana bya hato na hato
4. Impinduka mu bubobere n’uruhago
Gucura biterwa nuko umusemburo wa estrogen uba uri gushira. Igabanyuka ryawo rituma inyama zigize igitsina zitakaza ububobere bwazo, ibi bigatuma kitongera kwaguka no kureguka nka mbere ingaruka zabyo zikaba imibonano ibabaza mu gihe ikozwe utiteguye bihagije. Ibi kandi binagira ingaruka ku mikorere y’uruhago aho biba byoroshye kuba wakandura ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyangwa se no gufunga inkari bikaba ingorabahizi, hamwe iyo utinze gusoba ushobora kwisobaho.
5. Impinduka mu myororokere
Gutwita birushaho kuba ingorabahizi, gusa bibabigishoboka kuko ntabwo uracura. Havugwa ko wacuze iyo umaze amezi 12 utabona imihango, ariko ukaba utaherukaga gukoresha uburyo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro. Ikindi gihinduka, ubushake bwo gukora imibonano bugenda bugabanyuka, aho usigara ukora imibonano kuko ari ngombwa, ariko muri wowe wumva bitakurimo neza. Icyakora niba wari usanzwe wishimira ukanaryoherwa n’imibonano, impinduka ziba ntabwo ziba zikanganye cyane
6. Impinduka mu gipimo cya cholesterol
Kugabanyuka kwa estrogen bituma cholesterol mbi yiyongera naho inziza ikagabanyuka. Ibi rero bikaba bigira ingaruka ku mikorere y’umutima aho byongera ibyago byo kuba warwara indwara zinyuranye zifata umutima.
Ni ba nde bafite ibyago cyane?
Gucura ni igihe gisanzwe ku bagore bose gusa bamwe biza hakiri kare. Zimwe mu mpamvu zituma ibi bimenyetso bishobora kuza kare twavuga:
- Kunywa itabi
- Kuba mu muryango wanyu harimo abacuze hakiri kare
- Kuba warafashe imiti ya kanseri
Dusoza
Nubwo twabonye ko impinduka mu mihango ari cyo kimenyetso cya mbere cy’uko uri gusatira imyaka yo gucura, hari bimwe ugomba kutihererana:
- Niba uri kuva cyane, ku buryo uhindura ibyo wibinze mu masaha ari munsi ya atatu
- Kuba na nyuma y’imihango unyuzamo ukabona amaraso
- Kuba imihango iza hatarashira iminsi 21 ubonye indi.

Murakoze kutugira inama nonese biri mubituma umugore yumve adashaka gukora imibonano? Ikindi kibazo ese kuko Hari igihe hagati mubashakanye habana kutumva uburyohe BW'imibonano?iyo bibaye hakorwa iki,?mirakoze
ReplyDelete