Ushobora kuba nawe wajyaga ubyibaza, cyangwa se ukumva ko ubwo nyine ari uko wabisanze. Burya ibintu byinshi dukora, ibimenyetso tubona cyangwa dukoresha, bigenda bigira inkomoko mu mico n'imigenzo ndetse n'imiziririzo mu bihugu byari bikomeye kera. Ibyo bihugu twavugamo za Roma, Ubuhinde, Ubugiriki, Misiri, n'ibindi.
Tugarutse rero ku rutoki twambaraho impeta, buriya ntibyapfuye kwizana gusa ahubwo bikomoka muri Roma ya kera cyane.
Abaromani b'icyo gihe bari bazi yuko umutsi uvana amaraso mu rutoki rwa kane rw'ibumoso ugenda urombereje ukagera mu mutima nta handi ukatiye, nta wundi ushamikiyeho. Ibyo rero byavugaga ko kwambara impeta kuri urwo rutoki bisobanuye kubana akaramata, guhuza imitima, dore ko nanone kuri bo, urukundo rwakomokaga mu mutima.
Ibi kuri ubu siyansi yamaze kugaragaza ko atari byo kuko imitsi yose iva mu bice by'umubiri igenda yihuzahuza igakora umutsi munini usubiza amaraso mu mutima.
Naho ku byerekeye urukundo, ubushakashatsi bugaragaza ko rudakomoka mu mutima ahubwo rufite isoko yarwo mu bwonko mu gace ka hypothalamus, gusa umutima ukagira uruhare mu kugaragaza ko ruhari.
Icyakora nubwo ariko bimeze mu bihugu byinshi, ariko nanone burya hari ibindi bihugu aho bo bambara impeta iburyo. Kuri bo, imoso ivuga umwaku, ibyago. Muri ibyo bihugu twavugamo Ubugiriki, Denmark, Uburusiya, Portugal na Espagne.
Rero niba wajyaga wibaza impamvu ari urwo rutoki twahisemo, ni uko abakoronije ibihugu byacu ari na bo badukanye ibyo kwambara impeta bayambaraga kuri urwo rutoki kubera imico yabo, natwe tubigendamo gutyo.
Wari uzi ko burya ibimenyetso byinshi bikoreshwa mu buvuzi, mu birango runaka na byo bigira inkomoko mu mivo n'imyizerere gakondo ya kera. Niba hari icyo wifuza kumenya inkomoko n'igisobanuro cyacyo wabibaza muri comment hasi tukazabigucukumburira

Comments
Post a Comment