Mu buzima tubamo bwa buri munsi hari ibyo tubona tukabifata nk'ibisanzwe, gusa hari n'ibibaho cyangwa ibyo tubona bikagira isomo runaka bidusigira.
Mu ishuri rimwe umwarimu yaje kwigisha nuko atereka imbere y'abanyeshuri ikirahure.
Ababwira ko afite ibibazo bibiri agiye kubabaza kandi buri wese asabwa gusubiza uko abyumva atagendeye ku bisubizo abandi batanze.
Nuko abanyeshuri batuje, mwarimu abaza ikibazo cya mbere:
Muri iki kirahure harimo iki?
Abanyeshuri bose barashubije uhereye ku wa mbere ukageza ku wa nyuma, gusa bose bahurije ku bisubizo bibiri gusa.
Bamwe bavugaga yuko mu kirahure nta kintu kirimo
Naho abandi bakavuga yuko huzuyemo umwuka.
Nyuma y'impaka zamaze akanya katari gato, baje kwemeranya yuko ikirahure cyuzuyemo umwuka.
ISOMO: Ntabwo kuba ikintu kitagaragara byemeza ko kidahari. Urukundo, urwango, ishyari, urugwiro, ni bimwe mu bintu bitagaragara ariko bitubamo, tugendana. Ni ishyano kuba wagendana urwango mu mwanya w'urukundo, kuko urukundo ni rwo nyambere. Gusa nanone kuvuga ko urufite ariko udafite ibihamya ko ruhari, nta gaciro bihabwa. Wa mugani wa wa muhanzi, bivane mu magambo ubishyire mu bikorwa
Icyo kirangiye mwarimu yakomeje n'ikibazo cya kabiri
2. Ni gute twakura uyu mwuka muri iki kirahure?
Aha na ho buri munyeshuri uhereye ku wicara imbere kugeza ku wicara inyuma bahawe umwanya wo gusubiza.
Mu bisubizo byatanzwe binyuranye, bamwe ari na bo benshi bavuze ko kugirango uwo mwuka uvemo wasukamo amazi cyangwa ikindi kintu
Umunyeshuri umwe, ndetse wari umuhanga cyane mu isomo ry'ubugenge yavuze ko kugirango ukure umwuka mu kintu bigusaba gukoresha igikoresho kizwi nka vacuum pump, iyi ikaba igereranywa n'ipompo ariko yo aho gushyira umwuka mu kintu, iwukuramo.
![]() |
| Urugero rwa vacuum pump (pompe a vide) |
Nyuma y'impaka ndende aho uwo munyeshuri yemezaga ko gukura umwuka mu kintu bishoboka gusa iyo ukoresheje iyo pompo, mwarimu yarayizanye nuko azana n'akajerekani karimo amazi ndetse n'ikindi kirahure.
Ubwo bakoreshaga iyo pompo ngo bakure umwuka mu kirahure, mwarimu yasabye ko badahagarika imashini, nuko bagiye kubona babona ikirahure kiramenetse.
Birangiye noneho basutse ya mazi mu kindi kirahure, kimaze kuzura ababwira gukomeza gusuka. Amazi yarinze ashira mu kirahure ntacyo kibaye.
ISOMO: Kugirango ibibi biri mu mutima wawe bivemo bishiremo biragusaba kuzuzamo ibyiza kuko ntibishobora kubana. Umucyo n'umwijima ntibibana, urukundo aho ruri nta rwango rwakahabaye. Kandi kugerageza gukoresha imbaraga ngo ugire icyo uvana mu mutima w'umuntu ntacyo byatanga cyiza uretse kumusiga ashengabaye nk'uko cya kirahure cyamenetse. Ni byiza ko imitima yacu isenderamo ibyiza, kuko niyo byadusaguka ntacyo tuzaba ahubwo bizatemba bigere kure nk'uko ya mazi yakomeje gutemba agana ahandi.
Ndabifuriza kurangwa n'urukundo n'ibyiza gusa muri uyu mwaka wa 2020.
Amahoro n'urukundo, peace 'n love kuri mwese.


murakoze cyane
ReplyDelete