Ibyo kuzirikana mbere yo gukoresha ibinyobwa byongera ingufu
on
Get link
Facebook
X
Pinterest
Email
Other Apps
Ibinyobwa byongera ingufu ntibijya bivugwaho rumwe na bose; aho bamwe babishinja ko byangiza ubuzima abandi bakavuga ko ari byiza ndetse bifasha umubiri. Nyamara kandi, hari byinshi ushobora kuba utari uzi bijyanye n’ibi binyobwa ugomba kumenya mbere yo kubinywa kugirango ubungabunge ubuzima bwawe.
Ni ibiki bigize ibinyobwa byongera ingufu?
Ibinyobwa byongera ingufu cg imbaraga bikozwe n’ibinyabutabire binyuranye gusa icy’ingenzi muri byo kikaba, caffeine. Gusa si yo yonyine ibamo ahubwo habamo n’isukari, amavitamini, taurine, theanine, carnitine, creatine na guarana, iki kikaba icyatsi kirimo caffeine ubwacyo.
Ibi byo kunywa si ibya kera cyane kuko ikizwi cyabaye gikwira ari cyo RedBull cyatangiye gucuruzwa mu 1997. Naho icyitwa Monster kiza ku isoko mu 2002, ariko si byo gusa bibaho kuko ubu mu Rwanda hagezweho akitwa Azam energy drink, kakaba karadutse mu mwaka wa 2016.
Ibi byo kunywa mu gucuruzwa havugwa ko byongera ingufu, kandi koko caffeine irimo ni inkabura (stimulant) ituma umubiri ugira ingufu zirenze izari zisanzwe ndetse n’ubwonko bugakanguka dore ko uwabinyoye atapfa gusinzira.
RedBull niyo yabanje gusakara nk’ikinyobwa cyongera ingufuUbusanzwe ingufu z’umubiri zituruka muri calorie, rero ntabwo caffeine yongera ingufu, ahubwo ituma umubiri utumva umunaniro, icyakora isukari iba iri muri ibi binyobwa yo yongera ingufu.
Bimwe mubyo ugomba kumenya mbere yo kunywa ibinyobwa byongera ingufu
Muri rusange, ibi binyobwa bikozwe na caffeine. Caffeine iyo ibaye nyinshi mu mubiri bishobora gutera ikibazo, ariko nanone ku gipimo gito ni nziza, kuko hari n’imiti inyuranye uyisangamo, ndetse no mu cyayi cyangwa ikawa tuyisangamo. Ndetse mu gihe muri 250ml za energy drink usangamo 80mg za caffeine, uramutse unyoye ikawa ingana gutyo waba unyoye 300mg za caffeine
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’uburayi kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa (EFSA- European Food Safety Authority), cyagaragaje ko caffeine yinjira mu mubiri wacu nyinshi itava muri ibi byo kunywa ahubwo iva mu cyayi, ikawa, coca-cola na za shokola.
Ibi binyobwa mu gucuruzwa kwabyo bibanza guhabwa uburenganzira n’ibigo bishinzwe ubuziranenge ndetse binategeka ko herekanwa ingano ya caffeine iri mu gacupa kamwe, hakanerekanwa abatemerewe kubinywa
Uretse iriya caffeine, ibindi bishyirwamo na byo biboneka mu byo dufungura. Nka taurine iboneka mu biva mu nyanja no mu nyama y’inkoko.
Taurine iboneka mu binyobwa byongera ingufu, ntabwo yo ari inkabura ahubwo ni amino-acid irimo ubutare bwa soufre, ijya muri poroteyine nuko igafasha umubiri mu kuringaniza igipimo cya calcium, n’imikorere y’urwungano rw’imyakura. Uzasanga inashyirwa mu mata y’abana.
Mu bigomba gushyirwa ku icupa ry’ibi binyobwa harimo ibi bikurikira
Kwerekana ko harimo caffeine n’igipimo kirimo
Ingano utagomba kurenza ku munsi, n’amasaha utemerewe kuyinywamo
Kwerekana ko itanyobwa n’abagore batwite n’abonsa
Ndetse no kwerekana ko bitemerewe abari munsi y’imyaka 12
Azam energy drink yasakaye muri iyi minsi, nayo ivugwaho kongera ingufu
Imiti imwe n’imwe igabanya uburibwe cyangwa ivura gripe ibamo caffeine. Niba uri kuyinywa ntugomba kunywa ibi binyobwa
Mu gusoza
Ibyo kunywa byongera imbaraga usanga binarimo caffeine nkeya ugereranyije n’iyo dusanga mu byo kunywa bindi bidasembuye nk’ikawa na Coca-Cola. Niyo mpamvu kubinywa nturenze igipimo cyemewe nta ngaruka mbi byateza ubuzima bwawe.
Caffeine iri mu ikawa ni nyinshi kurenza iyo muri ibi byo kunywaGusa kuko kubinywa bishobora kukubata ukaba wanarenza igipimo ukikururira ibibazo binyuranye ku mutima (byatera umuvuduko udasanzwe w’amaraso), ni byiza kubahiriza ibisabwa, no kutabinywa buri gihe, ahubwo ukabinywa mu gihe koko ubona nta yandi mahitamo, nk’umuti.
Comments
Post a Comment