Zimwe mu ngaruka zo guterwa ikinya (Igice cya mbere)


Mbere yo kugirango bagukize inkabya, bakubage ikibyimba se, bakudode ahakomeretse, bagusiramure cyangwa baguteruremo umwana kwa muganga bisaba ngo babanze bagutere ikinya.
Ikinya gifite inkomoko ya kera cyane mu myaka isaga 3000 mbere y’igihe cyacu aho hakoreshwaga inzoga zikaze bakayikunywesha kugeza nta kintu ucyumva (ubanza ariho hakomotse ya mvugo ngo ndi mu kinya). Ahandi bakoreshaga ibiyobyabwenge runaka nka opium cyangwa urumogi.
Gusa mu 1846 ku itariki 16 Ukwakira niho uwitwaga William T. G. Morton yabashije gukoresha ikinya twakita kigezweho, gikozwe muri ether mbere yo kubaga umuntu.
Nubwo guterwa ikinya mbere yo kubagwa ari byiza kuko bituma utumva uburibwe, ntawahakana ko binagira ingaruka ku buzima bw’uwagitewe zaba izoroshye cyangwa izikomeye. Zimwe zigaragara ako kanya izindi zikagaragara nyuma y’amasaha macye umaze kubagwa. Niyo mpamvu usanga ugiye ku iseta abandi basigara bamusabira ngo ayiveho amahoro dore ko hari n’abagwayo nubwo ari bacye cyane ugereranyije n’abahakirira.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe mu ngaruka zikurikira guterwa ikinya gikunze kwitwa general, kikaba ikinya gifata umubiri wose ntiwongere kwinyeganyeza, ntiwumve, ndetse no guhumeka uba ubifashwamo n’imashini kugeza ibaga rirangiye. Izi ngaruka zikaba ziba nto cyangwa nini bitewe n’uburemere bw’indwara ituma ubagwa, igihe umaze ubagwa, imyaka yawe n’ibindi.

Ibikunze kuba nyuma yo guterwa ikinya cy’umubiri wose


Iyo uvuye mu kinya ibi nibyo bikunze guhita bigaragara kandi bishira vuba.

  1. Isesemi no kuruka

Ibi bikunze kuba ku bantu benshi babazwe. Gusa kubyirinda nibyo byoroshye kuruta kubivura bimaze kubaho. Kubaza umurwayi niba yarigeze kubagwa akaruka nyuma, ni bumwe mu buryo bwo kumenya ko afite ibyago byo kuba byakongera kumubaho. Hari imiti yagenewe guhabwa umuntu mbere yo kubagwa ikamurinda kuza kuruka nyuma yo kubagwa.
  1. Gusarara no kuribwa mu muhogo


Kubera ya mashini ifasha guhumeka iba ifite agahombo gashyirwa mu murwayi bishobora gutuma nyuma yo gukurwamo ugira amakaraza mu ijwi ukanasarara ndetse ukumva mu mihogo harakurya. Bikaba bikunze kuba ku bamara amasaha menshi babagwa. Nubwo ibi bitakirindwa ariko hari ibinini byo kunyunguta bihabwa umurwayi kandi mu minsi micye birakira. Icyakora iyo birenze iminsi 7 nta gihinduka usabwa kubibwira muganga.

  1. Kuma mu kanwa

Kubera ka gahombo gafasha guhumeka kaba kanyujijwe mu kanwa bituma umara akanya kanini wasamye bityo bigatera mu kanwa kumagara.
Gusa byo birikiza iyo umurwayi atangiye kubasha kurya no kunywa.
  1. Kumva imbeho no gusesa urumeza no gutengurwa

Ibi ahanini biterwa n’imiti uhabwa iyo bari kukubaga bityo iyo ya miti igushizemo nabyo birakira. Bishobora nanone guterwa n’impinduka ziba mu bushyuhe bw’umubiri igihe cyo kubagwa, bityo kwiyorosa ibishyushya cyane birafasha. Gusa nanone bishobora guterwa no kugira umuriro nyuma yo kubagwa iki kikaba ikimenyetso cy’uko hari mikorobe zinjiye igihe cyo kubagwa. Aha hitabazwa imiti uhabwa na muganga nyuma yo kumenya impamvu nyayo.
  1. Guhondobera

Imiti uhabwa mu kinya ishobora gutera umurwayi nyuma yo kubagwa agira ibitotsi bya hato na hato. Gusa nyuma yo kuryama ugasinzira neza nijoro, ibi byo guhondobera birikiza.
  1. Kuribwa imikaya

Umwe mu miti ikoreshwa mu gutera ikinya uzwiho kuba watera kuribwa imikaya. Uretse wo kandi na kwa kumara amasaha menshi utinyeganyeza biri mu byatera imikaya kuribwa. Abenshi baribwa umugongo, ariko nyuma ugenda ukira.
  1. Kwishimagura

Imiti itangwa mu gihe cyo kubagwa na nyuma yahoo ishobora gutera umuntu kwishimagura. Aha ntabwo twavuga ko biterwa na cya kinya ahubwo biterwa na ya miti.
IKI NI IGICE CYA MBERE, MU GICE CYA KABIRI TURAVUGA KU NGARUKA ZIKOMEYE ZISABA GUHITA WITABWAHO N’ABAGANGA

Comments