Ushobora guhita wibaza aho tungurusumu ihuriye no kugira amashereka. Nyamara kandi kuva na kera abagore bonsa bakoresha tungurusumu ngo ibongerere amashereka. Uretse kuba ari ikirungo rero ni n’ifunguro ryiza mu kugira amashereka. Niba udakunda uburyo ihumura, ushobora kuyiteka mu byokurya cyangwa ukayifatana n’ubuki.
Karoti
Izi ni isoko ya beta-carotene ikaba ikenerwa cyane iyo umubyeyi yonsa. Si ibyo gusa kuko karoti zikungahaye ku binyasukari binyuranye kandi zikize kuri potasiyumu. Nyamara nubwo zirimo amasukari, ni nziza ku gufasha umubyeyi gusubira ku ngano nziza no kugabanya inda iba yarazanywe no gutwita.
Uburyo bwiza bwo kuzirya ni ukuzihekenya cyangwa gukora salade yazo kimwe no kunywa umutobe wazo
Ubunyobwa
Usanga guhekenya ubunyobwa ngo bireba abagabo gusa kuko ngo bubongerera amasohoro nyamara burya no ku babyeyi bonsa ni ibyo kurya byiza. Mu moko yabwo yose bukungahaye ku binure bityo uretse kugufasha kuyobora bukaba bunatuma amashereka yawe agira ireme. Gusa ntugashyiremo umunyu mwinshi, ndetse binashobotse wabuhekenya nta munyu urimo
Utubuto twa sesame
Utu tubuto tuzwiho kuba ingenzi mu gufasha umubiri mu bintu binyuranye. Ku bagore bonsa ho by’umwihariko tubafasha kugira amashereka ahagije kandi tunongeramo kalisiyumu ikaba ari ingenzi mu gukomeza amagufa y’umwana.
Tangawizi
Abenshi bahekenya tangawizi iyo batwite kuko ibafasha mu kubarinda isesemi ya mugitondo nyamara kandi burya ni na nziza mu kukongerera amashereka.
Tangawizi uyinywa mu cyayi, bikaba byiza udashyizemo andi majyani.
Mu gihe wonsa niwita ku byo ufungura amashereka aziyongeraMuri macye ngaya amafunguro umubyeyi wonsa yakibandaho akaba yamufasha kongera amashereka. Gusa uyagerageje ntibigire icyo bitanga ni byiza kugana ivuriro bakakurebera impamvu iri gutuma utabona amashereka. Uru rutonde ntiruriho igisura, kuko cyo gikoreshwa by'umwihariko ku bagore babuze amashereka. Muri macye cyo gikoreshwa nk'umuti
Comments
Post a Comment